FPR
RFL
Kigali

‘Ogera’ iyoboye indirimbo 15 zasusurukije Abanyarwanda muri Kamena 2024 – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/07/2024 14:29
0


Ukwezi kwa Kamena kwamaze gushyirwaho akadomo, kwaranzwe n’umuziki uri hejuru, abahanzi nyarwanda biganjemo n’abari baraburiwe irengero baragaruka, bakora mu nganzo ahanini bibanda cyane ku bihe by’amatora u Rwanda rurimo.



Mu gihe hishimirwa ibyagezweho muri uyu mwaka ugeze mu cya kabiri ndetse no mu myaka 30 ishize igihugu cyongeye kwiyubaka muri rusange, abahanzi nyarwanda bakomeje gufasha abanyarwanda kurushaho kwishimira iryo terambere, ari nako batekereza kuri ejo hazaza h’igihugu cyabo.

Kugeza ubu nta yindi nkuru iri kuvugwa mu Rwanda usibye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Abakandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba ku ya 14-15 Nyakanga uyu mwaka. Ni muri urwo rwego rero, n’abahanzi bagiye bakora indirimbo ahanini zijyanye n’ayo matora, ku buryo ari nazo zakunzwe ndetse zigacurangwa cyane muri Kamena.

Nubwo bimeze bityo ariko, hari n’indirimbo zisanzwe ndetse n’izo kuramya no guhimbaza Imana zafashije abakristo kwegerana n’Imana no kuyishimira ibyo yabakoreye zagiye ahagaragara muri uku kwezi gushize.

Mu ndirimbo zitabarika zagiye hanze muri Kamena, InyaRwanda yaguhitiyemo 15 gusa zafashije abakunzi b’umuziki n’abanyarwanda muri rusange kuryoherwa n’uku kwezi zikabarinda irungu.

1. Ogera – Bwiza ft Bruce Melodie

">

Iyi ndirimbo aba bahanzi bombi bahuriyemo bise ‘Ogera’ ivuga ibigwi Perezida Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi wemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Ikorwa ry’iyi ndirimbo ‘Ogera’ ni igitekerezo cyashibutse kuri Bwiza wifuzaga gukora indirimbo igaruka kuri Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu bikorwa yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

2. Milele – Element Eleeeh

">

Mugisha Robinson wamamaye nka Producer Element yahaye abanyarwanda indirimbo y’urukundo iryoheye amatwi mu kwezi gushize. Mu minsi itatu gusa iyari imaze igiye ahagaragara, ‘Milele’ yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 500.

Iyi ndirimbo yafatiwe amashusho mu gihugu cya Kenya, ndetse ikagaragaramo umwihariko w'imbyino z'aba-Masai, iri mu njyana ya ‘Afro Gako,’ ikaba yaratanzweho arenga Miliyoni 30 Frw kugira ngo ikorwe nk'uko yabishakaga.

3. Tumutore Niwe – Kivumbi King ft Ariel Wayz, Chriss Eazy, King James

">

Umuhanzikazi Ariel Wayz wishimiye kuba agiye gutora ku nshuro ya mbere, aherutse guhurira mu ndirimbo na basaza be Kivumbi King, King James ndetse na Chriss Eazy bakorana indirimbo bise 'Tumutore niwe'.

Iyi ndirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 23' yashyizwe kuri shene ya Youtube ya Kivumbi King, baririmba bagira ati "Ni byo koko biryoha bisubiwemo, tubihamye, tubisubiremo, umunyarwanda aho ari hose, atewe ishema n'uwo ari we, nta wundi tubicyeha ni Paul Kagame."

4. Nywe PK24 – Nel Ngabo

">

Umuhanzi wo muri Kina Music, Nel Ngabo yavuguruye indirimbo ye ‘Nywe’ afata nk’iy’ibihe byose kuri we, agaruka ku bikorwa Perezida Kagame yakoreye Abanyarwanda mu myaka 30 ishize, kandi ko bakimukeneye muri urwo rugendo.

Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko kuvugurura iyi ndirimbo akayihuza no kwamamaza Perezida Kagame mu matora ateganyijwe y’Umukuru w’Igihugu, kubera ko yakozwe ku mutima n’ibikorwa Umukuru w’Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda.

5. Byari Byabananiye – Alyn Sano ft Deejay Pius & Bushali

">

Umuhanzikazi Alyn Sano yasohoye nawe amashusho y'indirimbo yise 'Byari byabananiye' yakoranye na Bushali na Dj Pius- Basanzwe bafitanye indirimbo bise 'Turawusoza' yakunzwe mu buryo bukomeye.  

Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali nko muri Kigali Universe n'ahandi. Aba bahanzi bagaruka ku bikorwa birimo nk'imihanda yubatswe, amashuri, ibikorwaremezo n'ibindi Abayarwanda bagezeho mu myaka 30 ishize. Baririmba bakangurira buri wese kuzatora Perezida Kagame. Aba bahanzi banagaruka kuri gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge, guha ijambo umugore n'ibindi.

6. Injyana – Ariel Wayz ft Juno Kizigenza

">

Kwizera Bosco [Juno Kizigenza] na Uwayezu Arielle [Ariel Wayz] bari mu bahanzi bamaze imyaka itari micye batigisa imihanda ya Kigali n'imyidagaduro muri rusange binyuze mu buhanga bagaragaza mu byo bakora, ariko na none izina ry’umwe iyo rivuzwe ryumvikanamo iry’undi biturutse ku nkuru z’urukundo rwabo.

Nyuma y’igihe ibyabo bicecetse, aba bombi bongeye guhurira mu ndirimbo bise ‘Injyana’ yakozwe nk’ishimwe kuri Perezida Kagame nk'uko Ariel Wayz yabivuze ati: “Twayikoreye umugabo wakuye igihugu cyacu mu ivu.”

7. Afande – Danny Vumbi

">

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo nshya yahimbiye Perezida Kagame agaragaza ko ari umuhigo yahiguye mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa yakoreye Abanyarwanda n’impamvu zo kumutora mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Danny Vumbi agaragaza ko yari kuyikora mu 2017 ariko ntibimukundire.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa Kane tariki 13 Kamena 2024, mu gihe Umukuru w’Igihugu yari ari kwitegura gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza, byatangiriye ku kibuga cya Busogo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Loader naho amashusho akorwa na Fayzo.

8. Sekoma – Chriss Eazy

">

Christian Rukundo Nsengimana [Chriss Eazy] nawe muri Kamena yashyize hanze indirimbo yari amaze iminsi ateguza, ikoze mu buryo bwihariye burimo udushya twinshi.

Uyu muhanzi ubihuza no gutunganya amashusho amenyereweho, igaragaramo kandi umukobwa mushya mu birebana n’amashusho y’indirimbo, Kayumba Darina. Mu kiganiro na InyaRwanda, Chriss Eazy yasobanuye impamvu yo guhitamo uyu mukobwa harimo kuba barabonye ari we uhura n’inkuru ikindi n’izina afite bumvise rizarushaho kuyizamura.

9. Amanota – Dany Nanone

">

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 13 Kamena 2024, nibwo umuraperi Ntakirutimana Danny wamenye nka Danny Nanone yashyize hanze iyi ndirimbo yari amaze igihe ararikiye abantu. Ayiteguza, yavuze ko ari indirimbo izaba ikirango cy’impeshyi ya 2024, ashingiye ku gihe yamaze ayikoraho.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Nanone yavuze ko uretse Niyo Bosco na Fox Makare yagaragaje mu bafamufashije ariko na Producer Kiiiz wayikoze yamubahaye hafi cyane mu bijyanye no kunononsora amagambo meza yari akeneye.

10. Besto – Okkama ft Kenny Sol

">

Muri Kamena, nibwo Ossama Masut Khalid [Okkama] yasohoye indirimbo yakoranye na Kenny Sol yanatunganijwe na Element nk’impano y’umukobwa we wizihiza isabukuru y’amavuko.

Mu kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mwana, yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Besto’ ikaba ibaye iya Kabiri akoranye na Kenny Sol baherukaga gukorana ‘Lotto’ yakiriwe neza.

11. Gasununu – Hollix

">

Umuraperi Hollix yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Gasununu' ikubiyemo amagambo asubiza umuraperi Zeo Trap wari uherutse gusohora 'Freestyle' yise 'Sinabyaye' yari ikubiyemo amagambo yiganjemo ibitutsi yamaze no gusibwa ku rubuga rwa YouTube.

12. Yeriko – Israel Mbonyi

">

Umuhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu muziki mu bakora indirimbo zubakiye ku ivugabutumwa ry’Imana, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yo gushima Imana iri mu rurimi rw’Igisawahili n'Ikinyarwanda yise ‘Yeriko.’

Hari aho agira ati: “Muze murebe Yeriko, inkike ziraguye ngizo ziraguye, mutere hejuru, muririmbe ngizo ziraguye, twinjiranye amashimwe mu masezerano.”

13. Hembura Mwami – Prosper Nkomezi ft Gentil Misigaro

">

Umuramyi mpuzamahanga Gentil Misigaro utuye muri Canada, yongeye gukorana indirimbo na Prosper Nkomezi nyuma y'imyaka itatu baririmbanye iyo bise "Ndaje" yakunzwe cyane.

Igitekerezo cy'indirimbo ya kabiri bakoranye, "Nyemerera", cyazanywe na Prosper Nkomezi. Ni indirimbo irimo ubutumwa bw'isengesho ryo gusaba Imana ngo ihembure ibyumagaye kandi itange ubuzima ku bitabufite. Misigaro ati "Nyituye umuntu wese uri kunyura mu bihe bigoye yifuza ko Imana yazura ibyapfuye cyangwa guhembura ibyumagaye".

14.  Abagenzi – Ben & Chance

">

Abaramyi Mpuzamahanga Ben na Chance nabo bakoze mu nganzo bashyira hanze indirimbo bise 'Abagenzi,' ikaba ari indirimbo ishimangira ko uwizera igitambo Imana yatanze (Yesu Kristo) azabona ijuru nubwo yaba ari umwana muto.

15. Ni wowe Rutare rwanjye – Josh Ishimwe

">

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Joshua Ishimwe uzwi nka Josh Ishimwe, nawe yashyize hanze amashusho y’indirimbo yasubiyemo mu njyana ya gakondo “Niwowe Rutare Rwanjye.”

Iyi ndirimbo yayishyize hanze tariki 12 Kamena 2024, nyuma y’imyaka igera muri ine umwimerere wayo ushyizwe hanze n’abahanzi bo mu idini rya Gatolika mu Rwanda, ni ukuvuga Emmy Pro afatanyije n’abandi basitari bo muri Gatolika.

Mu zindi ndirimbo zasusurukije abanyarwanda muri Kamena harimo 'Ndandambara' yasubiwemo n'abarimo Ikoospeed, Alyn Sano, Mani Martin, Ish Kevin, Ariel Wayz, na Muyango, 'Azabatsinda Kagame' y'Indashyikirwa z'Umurenge wa Nyamiyaga - Kamonyi, 'Intsinzi' yasubiwemo na Yvan Muziki,  Mariya Yohana, The Ben na Marina, Patina [Partner] yahuje Karigombe na Mico The Best n'izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND