FPR
RFL
Kigali

Umuhire Eliane yavuye imuzi uko yisanze muri filime yakinnyemo Lupita Nyong’o na Djimon Honsou-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/07/2024 12:32
0


Umukinnyi wa filime w’umunyarwandakazi Umuhire Eliane yatangaje ko gukina muri filime ‘A Quiet Place: Day One’ yahuriyemo n’abakinnyi ba filime i Hollywood barimo Lupita Nyong’o, Djimon Hounsou n’abandi, byaturutse mu muntu ushinzwe kumushakira amasoko ubarizwa mu Bwongereza wamwohereje uburyo bwo kwiyandikisha ubwo abategura iriya fili



Ni imwe muri filime zigezweho muri iki gihe ku mbuga zinyuranye, ndetse iherutse kwerekanirwa i Kigali. Iri mu rurimi rw’Icyongereza kandi ikoze mu bwoko bwa filime ziteye ubwoba ibizwi nka ‘Horror Movies’.

Igaragaramo amazina akomeye ku isi mu gukina filime nk’umunya-Kenya, Lupita Nyong’o wamamaye cyane muri filime “Black Panther’’ na Joseph Quinn wamenyekanye muri filime “Stranger Things”.

Mu bandi bakinnyi b’imena bagaragara muri iyi filime harimo na Djimon Hounsou wamamaye mu zirimo “Aquaman’’, “Blood Diamond’’, “A Quiet Place Part II” n’izindi; Alex Wolff wamenyekanye muri filime “Stella’s Last Weekend’’, Denis O’Hare wamamaye muri “The Pyramid’’ n’abandi.

Iyi filime yakozwe cyangwa se yatunganyijwe na Sosiyete ya Paramount Pictures iri mu zikomeye ku Isi; iyi sosiyete yahaye ibyishimo ibihumbi by’abantu ku Isi binyuze muri filime bashyize ku isoko mu bihe bitandukanye. Abanditsi ba filime basanzwe bazwi John Krasinski na Michael Sarnoski ni nabo banditse ‘A Quiet Place: Day One’.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Umuhire Eliane, umunyarwandakazi ukomeje kuzamura izina rye ku ruhando mpuzamahanga, yavuze ko kwisanga muri iyi filime byaturutse ku muntu usanzwe umufasha uba mu Bwongereza wamubwiye ko abanditsi b’iyi filime bari gushaka abakinnyi, amubwira kugerageza amahirwe.

Yavuze ko hashize amezi abiri atanze ubusabe bwe, yabwiwe ko yatsinze atangira kwitegura kuzakina muri iyi filime. Ati “Nakoze ‘Casting’ nk’ibisanzwe. Ariko byaturutse kuri ‘Angent’ wanjye wo mu Bwongereza wonyoherereje ambwira gusaba kuzakina muri iyi filime, n’uko nkora ibyo nasabwaga ndabyohereza. Nyuma y’amezi abiri aza kumpamagara ambwira ko natoranyijwe.”

 

Umuhire yavuze ko gukina muri iyi filime ari intambwe ikomeye yateye mu rugendo rwe rw’ubuzima, anashingiye ku kuba yarahuriyemo n’abakinnyi bakomeye i Hollwood.

Yavuze ati “Ni iyindi ntambwe yo kwishimira. Nibyo koko umuntu arebye amazina y’abo twahuriyemo, akanareba ko ari ‘Hollywood blockbuster’, umuntu yavuga ati ni intambwe ikaze.”

Avuga ariko kandi ko ‘iyo nsubije inyuma nsanga buri filime yose, buri mu mahirwe yo gukina nahawe, yabaga ari intambwe ikaze.’ Yaba ari muri filime nto (Short Movie) cyangwa se filime ndende (Feature Film).

Umuhire anavuga ko yagize ibyishimo muri we, kuko benshi mu bakinnyi bahuriyemo, yari asanzwe ari umufana wabo ukomeye.

Umuhire avuga ko nka Djimon Honsou yamumenye ubwo yarebaga filime ‘Blood Diamond and Gladitor’ cyera yiga muri Kaminuza, ni mu gihe yamenye Lupita Nyong’o kandi amukunda muri filime yakinnyemo yitwa ‘12 Years a Slave’ n’izindi.

Kubera ko iyi filime iri mu bwoko bw’iziteye ubwoba (‘Horror Movies), Umuhire avuga ko batangira gukina yari afite ubwoba bwinshi muri we n’amatsiko. Ati “Nari mfite amatsiko yo kumva no kureba uko umuntu akina film ya ‘horror’. Cyane cyane ko burya igitera ubwoba ni ‘sound’ (amajwi) ndetse na ‘reaction’ z’abakinnyi (uko abakinnyi bakira ibintu).”

Akomeza ati “Kubona abakinnyi bafite ubwoba cyangwa twebwe nkabareba kubona mbere ya ‘character’(uwo yakinnyemo) ibigiye kumubaho, nibyo bidutera ubwoba. Numvaga ko bizaba byoroshye ariko nasanze ahubwo ari akazi kenshi, gasaba gukoresha ibyiyumviro byose by’umubiri bikanasaba gushyira hamwe cyane n’abandi bakinnyi.”

Umuhire Eliane avuga ko buri mukinnyi bahuriye muri filime afite ibyo amwigiraho cyangwa amusigira. Yavuze ko yakozwe ku mutima n’uburyo Lupita Nyong’o yakinnye umwanya yahawe muri filime, ndetse n’uburyo yiteguraga mbere y’uko atangira kugaragara kuri Camaera.

   

Lupita yakinnye mu mwanya w’umurwayi wa Cancer. Kugirango ahuze neza n’ibyo abanditsi ba filime bashakaga byasabye ko atakaza ibiro mu gihe gito yisanisha n’umurwayi wa Cancer.

Kuri Umuhire Eliane ni ‘ibintu byanyeretse ubuhanga bwe n’uburyo ariwe wari ukenewe kuri uyu mwanya koko’! Yavuze kandi ko Djimon Honsou wakinnye ari umugabo we muri iyi filime, yabonye ubuhanga bwe mu bijyanye no kujyanisha n’ibyo abanditsi ba filime bashakaga, kandi ‘ikirenzeho afite umutima mwiza, ni umuntu mwiza’.

Umuhire asobanura ko mu bice byose by’iyi filime nta hantu na hamwe yigeze acika intege, kuko rwari urugendo rworoshye kandi rwo kwishimira kuri we. Ati “Buri wese yari ashimishije mu ruhande rwe.”

Muri rusange abanditsi b’iyi filime, bayanditse bashaka kugaragaza uburyo abantu babiri bashobora guhuza imbaraga no gufashanya igihe Isi yaba igana ku iherezo.

Muri iyi filime Lupita akina yitwa ‘Sam’ ahuza imbaraga na mugenzi we Joseph Quinn ukina yitwa Eric kugira ngo bagerageza kurokoka ibivejuru biba byateye Umujyi wa New York.


Iyi filime yatangiye kujya ku isoko kuva mu mpera za Kamena 2024



Umuhire Eliane ari kumwe na Djimon Hounsou, umukinnyi wa filime yakunze kuva akiri muri Kaminuza


Umuhire yatangaje ko yakunze cyane imikinire ya Lupita [Uwa kabiri uvuye ibumoso] ubwo yamubonaga muri filime yitwa ‘12 Years a Slave’


Lupita Nyong’o na Joseph Quinn nibo bakinnyi b'imena muri filime ‘A Quiet Place Day One’


Uhereye ibumoso: Lupita Nyong'o, Umuhire Eliane, Djimo Hounsou na Alex Wolff bakinnye muri iyi filime







KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y'IYI FILIME 'A QUIET PLACE: DAY ONE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND