Ibyamamare isi yose yirahira mu guconga ruhago, bagiye bafite indirimbo zagiye zibitirirwa cyangwa se amazina yabo n’ibigwi byabo bikaba inganzo ya bamwe mu bahanzi bakomeye hiryo no hino ku mubumbe.
Abakinnyi b’umupira w’amaguru,
bari mu bantu b’ibyamamare bakunze kugarukwaho no kugira igikundiro ahanini
bitewe n’ibyishimo baha abatuye isi. Ni muri urwo rwego kugeza ubu usanga
amazina hafi ya yose azwi cyane n’abakurikiranira hafi iby’imikino, yarakozweho
indirimbo mu rwego rwo gusingiza abo banyabigwi.
Mu ndirimbo nyinshi cyane
abahanzi bagiye bakora bashingiye ku bihangange mu mupira w’amaguru, uyu munsi
InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zifite amateka ahambaye kandi zagiye zikundwa
cyane mu bihe byatambutse.
1.
Mo Salah – Ycee
Indirimbo ‘Mo Salah’ yahimbwe n’umuraperi Ycee, igaruka cyane ku mupira w’amaguru muri Afurika. Yitiriwe igihangange muri ruhago, Mohammed Salah, ikaba ishimangira ubuhanga bwe budashidikanwaho mu kibuga.
Iyi ndirimbo, yabaye nk’ikiraro kigaragaza isano
iri hagati y’umupira w’amaguru n’umuziki muri Afurika. Iri mu ndirimbo zikubiye
ku muzingo w’uyu muraperi yise “Ycee vs Zaheer” yashyize hanze mu 2019.
2.
Kante – Davido ft Fave
N'Golo Kanté ni umukinnyi
w’umupira w’amaguru wabigize umwuga w’umufaransa, ukina nk’umukinnyi wo hagati
urinda ikipe ya Al-Ittihad yo muri Arabiya Sawudite ndetse n’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa.
Izina ‘Kante,’
ryanitiriwe indirimbo y’icyamamare Davido yahuriyemo na Fave, ikaba ari
indirimbo igaragara kuri album ya kane ya studio ya Davido yashyize ahagaragara
muri Werurwe 2023.
3.
Benzema – Guchi
Icyamamare mu mupira w’amaguru
ukomoka mu Bufaransa, Karim Benzema niwe wabaye isoko y’indirimbo y’umuhanzikazi
Guchi yise ‘Benzema.’ Kuri ubu, Benzema akina nka rutahizamu w’ikipe ya
Al-Ittihad yo muri Arabiya Sawudite.
4.
Thiago Silva – Dave ft AJ Tracey
Nta gushidikanya, Thiago Silva ni umwe muri ba myugariro beza b'umupira w'amaguru ku isi. Ibigwi bye, ni byo byabaye imbarutso y’inganzo y’abaraperi b’Abongereza Dave na AJ Tracey, yavuyemo indirimbo bise ‘Thiago Silva.’
Iyi ndirimbo yagiye ahagaragara ku ya 13 Gicurasi 2016, igaruka ku bigwi,
impano, ubuhanga n’insinzi bya Thiago Silva, myugariro wa Paris Saint-Germain.
5.
Drogba (Joanna) – Afro B
“Drogba (Joanna)” ni indirimbo
ya Ross-Emmanuel Bayeto uzwi cyane ku izina rya Afro B, yasohotse mu 2018 maze
ikaza mu ndirimbo zamamaye cyane mu njyana ya Afrobeat na Dancehall. Iyi ndirimbo
ikubiyemo ibikorwa by’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Didier Drogba wahoze ari
umukinnyi wabigize umwuga wakinaga nka rutahizamu muri Cote d'Ivoire.
Didier Drogba, ari mu
bakinnyi b’ibihe byose batsinze ibitego byinshi, akaba yarahoze ari na kapiteni
w'ikipe y'igihugu ya Ivory Coast. Kumenyekana kw’indirimbo yamwitiriwe ku rwego
mpuzamahanga, byashyize itafari rikomeye ku muziki wa Afro B.
6.
Maradona - Niniola
Umuhanzikazi Niniola w’umunya-Nigeria
yigeze gukora mu nganzo maze avuga ibigwi Nyakwigendera Niniola, wahoze ari umukinnyi
w’umupira w’amaguru na ‘Manager’ w’abakinnyi muri Argentine. Kugeza ubu,
Maradona afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza mu mateka y’umupira w’amaguru.
7. Ronaldo – Mohbad
Mu
2022, Ilerioluwa Oladimeji [Mohbad] yashyize hanze indirimbo igaruka ku
kirangirire muri ruhago ku isi, Christiano Ronaldo ayita ‘Ronaldo.’ Cristiano
Ronaldo ni umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwuga w’umunyaportigale, akaba ari
kapiteni w’ikipe ya Al Nassr yo muri Arabiya Sawudite ndetse n’ikipe y’igihugu
ya Portugal.
8. Zindedine
Zidane - Vaudeville Smash
Vaudeville
Smash, itsinda rikomeye ryahuje imbaraga mu 2009, ryamenyekanye cyane ku rwego
mpuzamahanga ubwo biyambaza umusesenguzi w’imikino Les Murray mu gukora
indirimbo yeguriwe umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Bufaransa, Zinedine
Zidane. Iyi ndirimbo yaje no mu icumi za mbere zifashishijwe mu gikombe cy'Isi cya
2014.
9. Pogba
– BLKCITY
Paul
Pogba ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bagibize umwuga ukomoka mu
Bufaransa udashobora kwibagirana mu mateka ya ruhago ku isi bitewe n’ubuhanga
bwe. Kugeza ubu, uyu mukinnyi ari mu gihano nyuma yo gupimwa agasangwamo
ibiyobyabwenge. Ariko ubwo yari akimeze neza mu mwuga, BLKCITY yashyize hanze
indirimbo yise ‘Pogba’ ivuga ibigwi uyu mukinnyi.
10. Declan Rice – Odumodublvck
Mu
2023, nibwo hakozwe indirimbo yitiriwe kapiteni w’ikipe ya West Ham United,
Declan Rice, irakundwa cyane ndetse iza no mu ndirimbo z’umwaka. Iyi ndirimbo,
yakozwe n’umuraperi w’umunya-Nigeria Odumodublvck, biza no kurangira imuhuje n’iki
cyamamare muri rugao Declan kuva ubwo baba inshuti bigira n’ingaruka nziza ku
bakunzi b’umupira w’amaguru na muzika by’umwihariko muri Nigeria.
TANGA IGITECYEREZO