FPR
RFL
Kigali

Zumvikanamo ibigwi byabo! Indirimbo 10 zitiriwe ibirangirire ku Isi muri ruhago – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/07/2024 12:46
0


Ibyamamare isi yose yirahira mu guconga ruhago, bagiye bafite indirimbo zagiye zibitirirwa cyangwa se amazina yabo n’ibigwi byabo bikaba inganzo ya bamwe mu bahanzi bakomeye hiryo no hino ku mubumbe.



Abakinnyi b’umupira w’amaguru, bari mu bantu b’ibyamamare bakunze kugarukwaho no kugira igikundiro ahanini bitewe n’ibyishimo baha abatuye isi. Ni muri urwo rwego kugeza ubu usanga amazina hafi ya yose azwi cyane n’abakurikiranira hafi iby’imikino, yarakozweho indirimbo mu rwego rwo gusingiza abo banyabigwi.

Mu ndirimbo nyinshi cyane abahanzi bagiye bakora bashingiye ku bihangange mu mupira w’amaguru, uyu munsi InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zifite amateka ahambaye kandi zagiye zikundwa cyane mu bihe byatambutse.

1.     Mo Salah – Ycee

">

Indirimbo ‘Mo Salah’ yahimbwe n’umuraperi Ycee, igaruka cyane ku mupira w’amaguru muri Afurika. Yitiriwe igihangange muri ruhago, Mohammed Salah, ikaba ishimangira ubuhanga bwe budashidikanwaho mu kibuga. 

Iyi ndirimbo, yabaye nk’ikiraro kigaragaza isano iri hagati y’umupira w’amaguru n’umuziki muri Afurika. Iri mu ndirimbo zikubiye ku muzingo w’uyu muraperi yise “Ycee vs Zaheer” yashyize hanze mu 2019.

2.     Kante – Davido ft Fave

">

N'Golo Kanté ni umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga w’umufaransa, ukina nk’umukinnyi wo hagati urinda ikipe ya Al-Ittihad yo muri Arabiya Sawudite ndetse n’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa.

Izina ‘Kante,’ ryanitiriwe indirimbo y’icyamamare Davido yahuriyemo na Fave, ikaba ari indirimbo igaragara kuri album ya kane ya studio ya Davido yashyize ahagaragara muri Werurwe 2023.

3.     Benzema – Guchi

">

Icyamamare mu mupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa, Karim Benzema niwe wabaye isoko y’indirimbo y’umuhanzikazi Guchi yise ‘Benzema.’ Kuri ubu, Benzema akina nka rutahizamu w’ikipe ya Al-Ittihad yo muri Arabiya Sawudite.

4.     Thiago Silva – Dave ft AJ Tracey


Nta gushidikanya, Thiago Silva ni umwe muri ba myugariro beza b'umupira w'amaguru ku isi. Ibigwi bye, ni byo byabaye imbarutso y’inganzo y’abaraperi b’Abongereza Dave na AJ Tracey, yavuyemo indirimbo bise ‘Thiago Silva.’ 

Iyi ndirimbo yagiye ahagaragara ku ya 13 Gicurasi 2016, igaruka ku bigwi, impano, ubuhanga n’insinzi bya Thiago Silva, myugariro wa Paris Saint-Germain.

5.     Drogba (Joanna) – Afro B

">

“Drogba (Joanna)” ni indirimbo ya Ross-Emmanuel Bayeto uzwi cyane ku izina rya Afro B, yasohotse mu 2018 maze ikaza mu ndirimbo zamamaye cyane mu njyana ya Afrobeat na Dancehall. Iyi ndirimbo ikubiyemo ibikorwa by’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Didier Drogba wahoze ari umukinnyi wabigize umwuga wakinaga nka rutahizamu muri Cote d'Ivoire.

Didier Drogba, ari mu bakinnyi b’ibihe byose batsinze ibitego byinshi, akaba yarahoze ari na kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Ivory Coast. Kumenyekana kw’indirimbo yamwitiriwe ku rwego mpuzamahanga, byashyize itafari rikomeye ku muziki wa Afro B.

6.     Maradona - Niniola

">

Umuhanzikazi Niniola w’umunya-Nigeria yigeze gukora mu nganzo maze avuga ibigwi Nyakwigendera Niniola, wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru na ‘Manager’ w’abakinnyi muri Argentine. Kugeza ubu, Maradona afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza mu mateka y’umupira w’amaguru.

7.     Ronaldo – Mohbad

">

Mu 2022, Ilerioluwa Oladimeji [Mohbad] yashyize hanze indirimbo igaruka ku kirangirire muri ruhago ku isi, Christiano Ronaldo ayita ‘Ronaldo.’ Cristiano Ronaldo ni umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwuga w’umunyaportigale, akaba ari kapiteni w’ikipe ya Al Nassr yo muri Arabiya Sawudite ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal.

8.     Zindedine Zidane - Vaudeville Smash

">

Vaudeville Smash, itsinda rikomeye ryahuje imbaraga mu 2009, ryamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga ubwo biyambaza umusesenguzi w’imikino Les Murray mu gukora indirimbo yeguriwe umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Bufaransa, Zinedine Zidane. Iyi ndirimbo yaje no mu icumi za mbere zifashishijwe mu gikombe cy'Isi cya 2014.

9.     Pogba – BLKCITY

">

Paul Pogba ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bagibize umwuga ukomoka mu Bufaransa udashobora kwibagirana mu mateka ya ruhago ku isi bitewe n’ubuhanga bwe. Kugeza ubu, uyu mukinnyi ari mu gihano nyuma yo gupimwa agasangwamo ibiyobyabwenge. Ariko ubwo yari akimeze neza mu mwuga, BLKCITY yashyize hanze indirimbo yise ‘Pogba’ ivuga ibigwi uyu mukinnyi.

10. Declan Rice – Odumodublvck

">

Mu 2023, nibwo hakozwe indirimbo yitiriwe kapiteni w’ikipe ya West Ham United, Declan Rice, irakundwa cyane ndetse iza no mu ndirimbo z’umwaka. Iyi ndirimbo, yakozwe n’umuraperi w’umunya-Nigeria Odumodublvck, biza no kurangira imuhuje n’iki cyamamare muri rugao Declan kuva ubwo baba inshuti bigira n’ingaruka nziza ku bakunzi b’umupira w’amaguru na muzika by’umwihariko muri Nigeria.

  

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND