FPR
RFL
Kigali

Banditse amateka! Ibyamamare 5 byakoze ubukwe buhenze mu kinyejana cya 21

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/07/2024 14:48
0


Benshi mu byamamare bagiye bakora ubukwe bw'agatangaza bwitabiriwe n'abantu benshi, buhenze cyangwa bwamaze iminsi, gusa hari abandi bibitseho agahigo ko kuba barakoze ubukwe buhenze kurusha ubundi muri iki kinyejana.



Mu minsi ishije ni bwo icyamamare Davido na Chioma bakoze ubukwe bwakangaranyije Nigeria bitewe n'abaherwe n'abayobozi bakomeye muri Africa babutashye. Ubu bukwe kandi bwatwaye amafaranga menshi nubwo banyirubwite batarayatangaza.

Bivugwa ko ubukwe bwa Davido bwatwaye Miliyoni 39, gusa aya ni avugwa bitewe n'igiciro cy'imyambaro yabo, imodoka bagenzemo, impano y'imodoka Davido yahaye umugore we, aho biyakiriye hamwe n'umutsima 'Cake' bakase.

Icyakoze si Davido gusa wakoze ubukwe buhenze dore ko ku rwego mpuzamahanga hari ibyamamare byagiye bikora ubukwe buhenze kurusha ubundi. Aba ntabwo barimo ba Michael Jordan, King Charles III cyangwa Wayne Rooney ahubwo bo barabarenze kuko bakoresheje amafaranga menshi cyane.

Urebye kandi ubu bukwe buhenze bw'ibyamamare mu kinyejana cya 21, usanga bwinshi bwarabaye mu myaka yashize ndetse n'uburi kuba iki gihe ntiburabasha kugera ku kigera cyabwo nk'uko Wonderlists ibitangaza.

Dore ubukwe 5 bw'ibyamamare buhenze cyane mu kinyejana cya 21:

1.Amit Bhatia na Vanisha Mittal

Ubu bukwe bwa mbere buhenze bwabaye ku itariki 22/06/2004. Bwatwaye ama pound miliyoni 47

Vanisha Mittal,uyu ni umugeni ukomoka ku muryango ukize cyane ufite uruganda runini cyane ku isi rucura ibyuma (acier), ruzwi kuba ari urw’umuherwe witwa Rakshmi Mital. Amit Bhatia we ni umushoramari I London mu bwongereza. Muri ubu bukwe nta faranga ryasagutse namba, kuko bwamaze iminsi 6,butumirwamo abantu 1000,bakodesherejwe indege za boeing 12.

Bwabereye I Beirut muri Libani ahazwi ku izina rya Grand Versailles, bwahuruje abatetsi 45, utubindi tw’indabo 10,000, umutsima (wedding cake/gateaux) utagira ingano, ikindi kandi ni uko igitsina gore cyose kitabiriye ubwo bukwe cyakiranwe urugwiro rwinsi, buri mugore cyangwa umukobwa yahawe isakoshi y’igiciro buri wese atakwigondera.

Utubyiniro (Nightclub) twose tw’i Beirut twarakodeshejwe mu kwerekana filime yakiniwe Bollywood yerekana uburyo iriya couple yahuye igakundana.

2. Kate Middleton na Prince William

Ubu bukwe bwatwaye ama pound milioni 20,   bwabaye 29/04/ 2011

Impeta y’umugeni yonyine  yaguzwe amadolari ibihumbi 136,000,umutsima w’ubukwe utwara akayabo k’ibihumbi 80 by’amadolari, imyambaro y’amadolari ibihumbi 70, indabo zatwaye akayabo k’amadolari ibihumbi 800, kwakira abashyitsi no kubacumbikira muri hoteli zihenze buri cyumba ku madolari 550 ku ijoro rimwe byatwaye amadolari ibihumbi 600, ugashyiramo n’amafaranga yagendeye mu gukaza umutekano,nta cyasizwe inyuma rwose.

3. Al-Muhtadee Billah na Sarah Salleh

Ubu bukwe bwa gatatu mu gutwara menshi bwabaye kuwa 09/09, 2004. Bwatwaye Million 3 z’ama pound

Muri Brunei, agahugu gato gaherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa aziya, igikomangoma Al-Muhtadee Billah w’imyaka 30 yarongoye umukobwa w’imyaka 17 Sarah Salleh, habaye ibirori byamaze icyumweru cyose,habonetsemo imiriro izwi ku izina rya fireworks (feu d’artifices) ihenze cyane, imidoka za limousine 103, n’ikamba ry’umugeni rikoze muri zahabu.

Salleh yari yambaye umwambaro w’akataraboneka utatswe na zahabu na diyama. Muri iki gihugu iyo umuntu ukomoka I bwami akoze ubukwe  haba ibirori mu gihugu cyose bimara ibyumweru bibiri.

4. Liza Minnelli na David Gest

Ubukwe bwa kane bwatwaye akayabo bwabaye ku wa  16/03/ 2002. Bwatwaye Million 2,5 z’ama pound, ariko ntibwateye kabiri baratana.

Ibirori by’ubu bukwe byabayeho gake cyane I Hollywood. David Gest w’imyaka 49 yarongoye icyamamare cy’ I Hollywood  Liza Minnelli w’imyaka 56. Ubu bukwe bwaciye benshi ururondogoro kuri uriya munsi. Uwari uherekeje Gest (best man) yari Michael Jackson naho Minnelli we yari aherekejwe na Elizabeth Taylor.

Abantu basaga 1000 batashye ubu bukwe, hari n’umucuranzi w’ikirangirire Tony Bennett,wari uherekejwe na orchestra isusurutsa bageni igizwe n’abantu 60. N’ubwo ubu bukwe bwatwaye akayabo kangana gutya, nyuma y’umwaka umwe iyi couple yaratandukanye burundu kubera kurwana no kunywa ibiyobyabwenge.

5. Paul McCartney na Heather Mills

Ni ubukwe bwa 5 bwabaye kuwa 11/06/ 2002. Bwatwaye  akayabo kangana na milioni 2.5 z’ama pound.

Ubu bukwe nabwo bwatwaye menshi mu cyayenge ugereranyije n’ubundi bwabubanjirije. Uwahoze ari umucuranzi w'itsinda rya The Beatles, Paul McCartney na Heather Mills wahoze ari umu nyamideli waje gucika akaguru kubera accident ya moto, bakoreye ubukwe muri chateau y’akataraboneka  muri Ireland.

Abatumirwa 300 ntibigeze bamenyekana,ariko ibihuha byavuze ko abahoze muri beatles bose babutashye, Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu bo mubihugu bitandukanye, umutekano wabo watumye buhenda bitagira ingano. Nyuma y’ibirori, abashyitsi babyiniye ku rubuga runini cyane ndetse banatemberezwa mu bwato bw’akataraboneka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND