FPR
RFL
Kigali

Euro 2024: Espagne yasanze u Budage muri 1/4

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/06/2024 23:28
0


Ikipe y'igihugu ya Espagne yatsinze George yerekeza muri i 1/4 aho igomba kuzacikira n'u Budage mu irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024 riri kubera mu Budage.



Uyu mukino wa 1/8 wabaye kuri iki Cyumweru saa tatu z'ijoro ubera kuri Rhein Energies Stadion.

Ikipe y'igihugu ya Espagne yatangiye umukino ineza ihererekanya umupira ndetse arinako igera imbere y'izamu nkaho Pedri yarekuye ishoti ariko birangira umunyezamu arikuyemo.

Ikipe y'igihugu ya Georgia irahererekanyaga umupira cyane,bigeze ku munota wa 17 yaje kuwubona iwuzamukana yiruka uwitwa Kakabadze ahita awuhindurira imbere y'izamu bituma myugariro wa Espagne,Le Normand yitsinda.

Nyuma yo gutungurwa ikipe y'igihugu ya Espagne yakomeje gukina ishaka uko yakwishyura inabona uburyo nkaho Ku munota wa 34 uwitwa Marc Cucurella yarekuye ishoti riremeye ryashoboroga kugira icyo ribyara ariko birangira umunyezamu wa Georgia,Giorgi Mamardashvill arishyize muri koroneri.

Ku munota wa 41 uwitwa Rodri yatsinze igitego cyo kwishyura ku ishoti riremeye yararekuye inyuma y'urubuga rw'amahina ku mupira yarahawe na Nico Williams maze bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi y'ibihugu anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri ikipe y'igihugu ya Espagne yaje ikomeza gusatira ndetse yewe ntibyatwara iminota myinshi kugira ngo ibone igitego cya 2 gitsinzwe na Fabian Luiz ahawe umupira na Lamine Yamal.

Ikipe y'igihugu ya Georgia ikimira gutsindwa igitego cya 2 yabaye nkivuye mu mukino ikomeza kurushwa cyane. Bigeze ku munota wa 75 Nico Williams yateretsemo igitego cya 3 ku mupira yarahawe na Fabian Luiz naho kuwa 83 Dani Olmo aza atsinda icya 4 ku mupira yarahawe na Mikel Oyarzabal.

Umukino warangiye ikipe y'igihugu ya Espagne itsinze Georgia ibitego 4-1 ihita yerekeza muri 1/4 aho igomba kuzahura n'u Budage bwasezereye Denmark ku munsi wejo kuwa Gatandatu.



Espagne yakatishije itike ya 1/4 cya Euro ya 2024









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND