FPR
RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyishije umunyezamu w’umurundi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/07/2024 13:35
0


Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umunyezamu Ndikuriyo Patient wakiniraga ikipe y’Amagaju FC.



Rayon Sports ihagaze neza ku isoko, yamaze gusinyisha umuyezamu Ndikuriyo Patient wakiniraga ikipe y’Amagaju FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Hari hashize hafi ibyumweru bibiri ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’Amagaju FC. Uyu musore Ndikuriyo yari agifite umwaka ku masezerano yari yarasinyiye Amagaju FC byatumye Rayon Sports yemera kuwugura.

Ndikuriyo yari yageze mu Rwanda umwaka ushize, avuye mu ikipe ya Bumamuru FC aho yari yatowe nk’umunyezamu w’umwaka muri shampiyona ya 2022-23.

Rayon Sports igiye kuba ikipe ya 3 Ndikuriyo agiye gukinira mu Rwanda nyuma ya Espoir FC yakiniye mu 2019, asubira mu Burundi umwaka ushize agaruka ajya mu Amagaju FC.

Ndikuriyo ni umwe mu banyezamu bitwaye neza muri shampiyona, akaba yarafashije Amagaju FC kwitwara neza

Nyuma ya Rukundo, Ndikuriyo abaye umukinnyi wa 2 uvuye mu Amagaju FC yerekeza muri Rayon Sports muri uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND