FPR
RFL
Kigali

Birashyushye! Uko Liverpool iteganya kwiyubaka muri iyi mpeshyi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/07/2024 16:57
0


Abakunzi ba Liverpool bayitegereje mu isura nshya nyuma y'uko bari bamenyereye imikinire y'umutoza Jurgen Klopp, ubu ikazaba itozwa na Arne Slot nyuma yo gutandukana na Klopp.



Nubwo Liverpool yatangaje Arne Slot nk'umutoza mushya wayo, ntabwo izibagirwa Jurgen Klopp, kubera ko yayigejeje kure hashoboka, ayifasha kwegukana ibikombe bikomeye.

Nubwo Jurgen Klopp yasezeye muri Liverpool, yari amaze kuyigira ikipe y'ubukaka, kubera ko yayigejeje ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League inshuro eshatu, Ebyiri muri zo yatsinzwe na Real Madrid, indi arayitwara atsinze Tottenham Hotspur ku mukino wa nyuma.

Akazi gakomeye gategereje Arne Slot muri Liverpool ni ukuyongeramo abakinnyi bo gufasha abarimo, cyane ko abo Jurgen Klopp yakoreshaga bamwe bamaze gukura, abandi bakaba batekereza gutandukana na Liverpool.

Arne Slot agomba kwita ku bwugarizi cyane, kubera ko biteganyijwe ko Liverpool ishobora gutandukana na Joel Matip na Virgil Van Dijk bakina mu mutima w'ubwugarizi, cyane ko aba bagabo bashaka kujya muri Saudi Arabia. 

Mu gihe aba bagabo bagenda, igisubizo cyaba gisigaye kuri Ibrahima Konate, ndetse n'umwana muto Jarell Quansah, gusa ntawuzi uko byagenda haramutse hagize uvunika muri aba.

Umwaka w'imikino ushize, Liverpool yakunze kugiramo icyuho mu kibuga hagati, cyane ko imvune zitoroheye umunya Esipanye Thiago Alcantara. 

Jurgen Klopp yakunze kwifashisha umuyapani Wataru Endo wavuye muri Stuttgart, ndetse n'umunya Argentina Alexis Mac Allister wavuye muri Brighton, bikanatuma akura Trent Alexander-Arnold mu bwugarizi, akamukinisha mu kibuga hagati.

Mu busatirizi bw'iyi kipe, ho birasa naho imbaraga za Mohammed Salah ukomoka mu Misiri ziri gushira, bityo Liverpool ikaba yarakunze gucungira ku munya Colombia Luis Diaz ukina anyuze ku mpande cyane ko rutahizamu ukomoka muri Uruguay Darwin Núñez ataragaragaza urwego rwo gutwara Liverpool ku bitugu bye. 

Izo mpamvu tugarutseho haruguru, zirashimangira ko mu bakinnyi Arne Slot agomba kuzana muri Liverpool harimo ba myugariro beza, abakinnyi bo mu kibuga hagati beza, ndetse n'abasatira izamu.

Abakinnyi Liverpool yifuza

Nico Williams: Athletic Bilbao

Khvicha Kvaratskhelia: Napoli

Crysencio Summerville: Leeds United

Khephren Thuram: Nice

Ederson: Atlanta

Goncalo Ignacio: Sporting Club

Leny Yoro: Lille

Anthony Goldon: Newcastle United 

Abakinnyi bari ku isoko muri Liverpool 

Caoimhin Kelleher's

Joel Matip

Thiago Alcantara

Kostas Tsimikas

Tyler Morton

Bobby Clark

James McConnell


Amakuru yavuzwe muri Liverpool ajyanye n' isoko ry'igura n'igurisha

Ku itariki 25 Kamena, ikinyamakuru Caught Offside cyanditse ko Liverpool na Manchester United zifuza rutahizamu wa Bologna, Joshua Zirkzee.

Ku itariki 24 Kamena, ikinyamakuru Marca cyatangaje ko Real Madrid na Liverpool zihanganiye umwana muto ukina mu bwugarizi bwa Lille, Leny Yoro.

Ku itariki 24 Kamena kandi, Fabrizio Romano yavuze ko Liverpool yifuza umunya Esipanye Nico Williams ukinira Athletic Bilbao, gusa Chelsea yo ikaba yiteguye gutanga Miliyoni 58£ kugira ngo yegukane uyu mukinyi.

Si abo gusa byahwihwishwe mu binyamakuru ko bifuzwa na Liverpool, abandi bakinnyi byavuzwe ko bifuzwa na Liverpool harimo Adrien Rabiot wa Juventus, Brahim Diaz wa Real Madrid na  Arda Güler wa Real Madrid.


Liverpool iri mu myiteguro yo kwiyubaka


Liverpool irashaka kubaka ubwugarizi birimo Leny Yoro 


Arne Slot ni we uzaba atoza Liverpool mu mwaka w'imikino utaha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND