FPR
RFL
Kigali

Minisitiri Umutoni Sandrine mu bitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Caravane du Rire cyatumiwemo Samia-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/06/2024 13:58
0


Abakunzi b’urwenya batari bake bitabiriye igitaramo cy’urwenya cyabereye muri Institut Francais du Rwanda barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi,Umutoni Sandrine.



Nk'uko bimaze iminsi byamamazwa ku mugoroba wa 29 Kamena 2024 abanyarwenya batandukanye bataramiye mu birori ngarukamwaka bya Caravane du Rire.

Ibi birori bikaba byitabiriwe ku rwego rwo hajuru abanyamahanga birumvikana biganjemo abumva Igifaransa dore ko cyatumiwemo Samia Orosemane,umunyarwenya washinze imizi ku isi.

Ndetse kandi wagiye ashyirwa ku rutonde rw’abavuga rikijyana mu Bufaransa inshuro zitari nkeya abantu bizihiwe baraseka yaba  bigizwemo uruhare n’abanyarwenya b’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

Mu banyamahanga bataramye harimo Samia Orosemane wo mu Bufaransa, Sylvanie Njeng wo muri Cameroon, Napoleone na Cotilda bo muri Uganda ndetse na Chipukeezy wo muri Kenya.

Naho ku ruhande rw’u Rwanda haserutse Prince Nshizirungu, Herve Kimenyi, Muhinde, Merci Ndaruhutse, Michael Sengazi na Babu bo mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya gatatu ibitaramo bya Caravane du Rire bibereye i Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND