FPR
RFL
Kigali

Agezweho: Man United Irifuza myugariro wa Bayern Munich, PSG yo yageze kuri Lamine Yamal

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:30/06/2024 15:35
0


Amakipe akomeye ku Mugabane w'u Burayi, akomeje kugaragaza amazina y'abakinnyi azagura. Manchester United irifuza Matthijs de Ligt wa Bayern Munich, naho Paris Saint-Germain irashaka Lamine Yamal.



Amakuru agezweho mu mikino ku Mugabane w'u Burayi, byumwihariko avugwa ku isoko ry'igura n'igurisha tuyahereye mu Kinyamakuru Sky Sports yo mu Budage. Iki Kinyamakuru cyatangaje ko Manchester United ishaka myugariro wa Bayern Munich,Matthijs de Ligt, uyu akaba ari umusore w'imyaka 24 y'amavuko, akomoka mu Buholandi.

Myugariro Matthijs de Ligt, mu gihe Manchester United yaba itagiye gake muri gahunda yo kumwegukana, bishobora kurangira akiniye Manchester united, cyane ko ashaka kuva muri Bayern Munich.

Mundo Deportivo yatangaje ko Paris Saint-Germain ishaka kwegukana Lamine Yamal, Umunya Esipanye w'imyaka 16 y'amavuko, ukinira FC Barcelona. Amakuru avugwa ko Paris Saint-Germain yiteguye gutanga igishoboka cyose, kugira ngo imwegukane ku bubi no kubwiza.

The Sun yatangaje ko Manchester City ishaka uburyo izegukana myugariro wa Bayern Munich Joshua Kimmich ukomoka mu Budage, ndetse ikaba inashaka Umunya Esipanye Dani Olmo, ukinira RB Leipzig.

The Sun kandi yatangaje ko Chelsea ishaka gutanga Umunya Senegal, Nikolas Jackson muri Newcastle, nayo igahabwa Umunya-Suwede Alexander Isak, ikanakomaho amafaranga.

Football Insider nayo yanditse kuri Chelsea, ivuga ko ishaka cyane Umunya-Suwede Alexander Isak, kabone nubwo hagomba ibitambo. Ibyo bitambo ni Armando Boroja, Trevoh Chalobah na Conor Gallagher bashobora kugurishwa.

Football Transfer, nayo yanditse kuri Alexander Isak, ivuga ko uyu mukinnyi yifuzwa na Arsenal ya Mikel Arteta.

Talksprts yatangaje ko Newcastle United yifuza Umunya-Suwede, Anthony Elang wa Nottingham Forest, ariko nayo bikayisaba gutanga Umunya-Scotland, Elliot Anderson muri Nottingham Forest.

 The Sun yatangaje ko Crystal Palace ushaka kugura Emile Smith Rowe wa Arsenal, gusa uyu mwongereza ufite imyaka 22 y'amavuko arashaka kuguma mu ikipe.

90 Minute yanditse ko Leicester City yateye utwatsi bid ya Chelsea, ubwo iyi kipe ibarizwa London yifuzaga Kiernan Dewsbury-Hall wa Leicester City.


Manchester United irifuza Matthijs de Ligt, Umuholandi ukinira Bayern Munich 


Paris Saint-Germain ishaka kwinjira muri gahunda yo kugura Lamine Yamal 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND