FPR
RFL
Kigali

Abahanzi 15 bafite indirimbo zahinduwe mu ndimi nyinshi ku Isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/06/2024 13:52
0


Nyakwigendera Michael Jackson ayoboye urutonde rw'abahanzi bafite indirimbo zahinduwe mu ndimi nyinshi ku Isi, mu gihe Eminem ariwe muraperi wabashije kugaragara kuri uru rutonde.



Ni kenshi usanga abahanzi bo mu bihugu bitaratera imbere cyane mu muziki birimo n'u Rwanda, bavuga ko bagorwa no kwambutsa ibihangano byabo ngo bigere ku rwego mpuzamahanga bitewe n'ikibazo cy'ururimi baririmbamo.

Ni mu gihe abandi bahanzi byaboroheye kwamamara ku rwego mpuzamahanga bitewe n'ururimi baririmbamo usanga ruvugwa mu bihugu byinshi. Ingero za hafi ni abahanzi baririmba mu ndimi nk'icyongereza, igifaransa, ikilatini, aho usanga ibihangano byabo bigera kure.

Ibi ariko hari ibindi bihugu byamaze kubirenga aho bafata indirimbo z'abahanzi batandukanye bakazihindura mu rurimo gakondo rwabo bumva kugirango barusheho kumva neza ubutumwa bukubiyemo mu ndirimbo zabo.

Mu ndimi ibihumbi birindwi (7,000) zivugwa ku Isi, hari abahanzi babashije guhindurindwa indirimbo zabo mu zindi ndimi, bityo bikabafasha kwamamara hirya no hino.

Hollywood Reporter ifatanije na Chartmasters berekanye urutonde rw'abahanzi bafite indirimbo zahinduwe mu ndimi nyinshi ku Isi mu kinyejana cya 21. Aba bayobowe na Michael Jackson:

1. Indirimbo za Michael Jackson zahinduwe mu ndimi 260 

2.  Indirimbo za The Beatles zahinduwe mu ndimi 208 

3. Indirimbo za The Carpenters zahinduwe mu ndimi 195 

4. Indirimbo za The Doors zahinduwe mu ndimi 181 

5. Indirimbo za Elvis Presley zahinduwe mu ndimi 177 

6. Indirimbo za Queens zahinduwe mu ndimi 171

7. Iza Lady Gaga zahinduwe mu ndimi 163 

8. Umuraperi Eminem ize zahinduwe mu ndimi 153 

9. Indirimbo za Justin Bieber zahinduwe mu ndimi 151

10. Indirimbo za ABBA zahinduwe mu ndimi 150 

11. Madonna afite indirimbo zahinduwe mu ndimi 149

12.Iza Selena Gomez zahinduwe mu ndimi 146

13. Iza Beyonce zahinduwe mu ndimi 145

14. Freddie ize zahinduwe mu ndimi 140

15. Iza Bob Dylan zahinduwe mu ndimi 139







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND