FPR
RFL
Kigali

Camila Cabello yishongoye Shawn Mendes bahoze bakundana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/06/2024 14:43
0


Camilla Cabello wakundanye na Shawn Mendes mu gihe cy’imyaka ine (4) bagatandukana, ubu bisa nkaho yamwinshongoyeho bitewe n’amagambo yamuvuzeho.



Umuhanzikazi Camila Cabello ubwo yari mu gitaramo yakoreye i Lisbon muri Portugal yavuze amagambo yafashwe nko kwishongora kuri Shawn Mendes bakundanye imyaka ibiri baza gutandukana mu 2021.

Camilla yavuye aya magambo ubwo yari ageze ku ndirimbo “Señorita” yakoranye na Shawn Mendes yabanje kubaza abitabiriye igitaramo niba bazi iyi ndirimbo.

Ubwo yari amaze kuyiririmba Camilla yavuze ko yakundanye na Shawn Mendes ariko budakeye kabiri bagatandukana ariko ubu atangazwa no kumubona ku mbuga nkoranyambaga yifotoza nk’uwihebye.

Mu gitaramo cye, Camila yavuze ko asigaye areba amafoto ya Shawn akabona yarihebye

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibishimiye ubu butumwa buka inabi uyu muhanzikazi bamubenga ko yavuze nabi Shawn bakanyujijeho, gusa yabasubije ko atari agambiriye gusebanya.

Si ubwa mbere Camila Cabello yakomoza kuri Shawn Mendes bikakirwa nabi, dore ko mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangaje ko yicuza igihe yataye kuri Mendes maze bigatuma abafana be bamwibasira.

Camila na Shawn bakundanye kuva mu 2019 kugeza mu 2021







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND