FPR
RFL
Kigali

Uko Mico The Best yashyizwe ku gitutu no kugurisha indirimbo ‘Saa Moya’ Bruce Melodie

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/06/2024 11:35
0


N'ubwo ari ibihe byahise ariko ntushobora kwibagirwa uburyo muri Kamena 2021, amasaha y'ingendo byari ukuva saa kumi n'imwe z'igitondo kugeza saa moya z'ijoro-Na mbere y'aho ni ko byari bimeze- Icyo gihe byatije umurindi indirimbo ya Bruce Melodie yitwa 'Saa Moya' yari yasohoye muri Nyakanga 2020.



Hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bateraga urwenya bakavuga ko uyu muhanzi yabaye nk' umuhanuzi kuko aririmba abwira umugore we ko saa Moya z'ijoro zigera yageze mu rugo. Bakabihuza n'uko amabwiriza ya Guverinoma, yasabaga abantu kuba bageze mu rugo saa Moya z'ijoro mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

Iyi indirimbo 'Saa Moya' yaracunzwe mu buryo bukomeye, ndetse yihariye impeshyi ya 2020 bituma Bruce Melodie anashyirwa ku rutonde rw'abahataniye ibihembo bya Kiss Summer ASwards bitangwa na Radio Kiss Fm.

Ni indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer Element akibarizwa muri Country Records inononsorwa na Hebert Skillz, ndetse igaragaramo umunyamideli Sacha Kate. Ni mu gihe amashusho yafatiwe mu bice by'Umujyi wa Kigali, mu Karere ka Karongi n'ahandi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko kimwe na bagenzi be b'abanditsi b'indirimbo nka Mico The Best iyo bagurisha indirimbo baterura umushinga wose muri studio bakawushyikiriza umuhanzi hanyuma akaririmba ashingiye ku njyana n'amagambao bamuhaye. Yabikubiye mu ijambo rimwe avuga ko ari ukugurisha ‘uteruranye n'akebo’.

Uyu muhanzi yavuze ko mu 2014 agurisha King James indirimbo yari yanditse yise 'Ntibisanzwe' byamuteye igitutu bituma atekereza kwandika indi ndirimbo ayita 'Ni Danger' yakunzwe mu buryo bukomeye. Ati "Akenshi hari igihe mvuga nti kuba naragurishije 'Ntibisanzwe' nibyo byampaye 'Ni Danger'.

Yasobanuye ko kugurisha indirimbo usanzwe uri n'umuhanzi ari ikizamini gikomeye, kuko kenshi bibaho ko utanga indirimbo ariko wareba ugasanga nta kintu usigaranye, bigatuma ujya ku gitutu cyo gutekereza indi ndirimbo wakwandika nawe ukayishyira hanze.

Danny Vumbi yavuze ko ibyamubayeho agurisha indirimbo ye King James bisa neza n'ibyabaye kuri Mico The Best ubwo yagurishaga indirimbo ye 'Saa Moya' Bruce Melodie, kuko nawe byamushyize ku gitutu bituma agera ku guhimba indirimbo yise 'Igare' yabaye idarapo ry’umuziki we.

Ati "Ibyambayeho bijya kumera neza neza nk'ibyabaye kuri Mico The Best buriya nawe ni umwanditsi mwiza, Mico The Best yagurishije Bruce Melodie indirimbo yitwa 'Saa Moya' turangije turamubwira tuti uzicuruza rwose. Nawe mu mutwe yagize igitutu kidasanzwe byatumye akora indirimbo yitwa 'Igare' kandi mwabonye ko 'Igare' yahise ikundwa cyane."

Danny Vumbi yavuze ko bijya bibaho cyane ku banditsi b'indirimbo kugurisha indirimbo n'umuhanzi, ariko ku bw'amahirwe akongera gutekereza akandika indi ishobora gukundwa kurusha iyo yagurishije.

Iyo unyujije amaso ku rubuga rwa Youtube bigaragara ko Mico The Best akimara kugurisha indirimbo 'Saa Moya' kuri Bruce Melodie yahise afata igihe cyo gusubira mu nganzo, ndetse iye niyo yasohotse mbere y'iya Bruce Melodie.

Yashyize hanze indirimbo ye 'Igare' ku wa 21 Nyakanga 2020 ikozwe mu buryo bw'amajwi na Made Beat naho amashusho akozwe na Fayzo Pro.

Ni mu gihe indirimbo 'Saa Moya' ya Bruce Mleodie yasohotse ku wa 23 Nyakanga 2020- Bivuze ko hari hashize iminsi itatu 'Igare' ya Mico itangiye guca ibintu.

Iyi ndirimbo yatumye Mico The Best yiharira impeshyi ya 2020, ndetse yamufashije kwegukana igikombe nk’umuhanzi wakoze indirimbo yakunzwe cyane muri ibi bihembo bya Kiss Summer Awards.

Mico The Best yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yari agiye kumugurira n'iyi ndirimbo 'Igare' ariko yamuhamagaye igihe cyarenze yatangiye kuyifatira amashusho.

Danny Vumbi yatangaje ko mu kugurisha indirimbo batanga umushinga wose, ariko kandi hari igihe uyigurisha ukajya ku gitutu cyo gutekereza iyisumbura

Mico The Best yagurishije indirimbo ye ‘Saa Moya’ kuri Bruce Melodie, ndetse yarakunzwe mu buryo bukomeye


Mico yigeze kuvuga ko Bruce Melodie yashakaga no kumugurira indirimbo ye ‘Igare’ ariko yamuvugishije yatangiye kuyifatira amashusho

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DANNY VUMBI [REBA KU MUNOTA WA 20’ AVUGA KURI MICO THE BEST]

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGARE’ YA MICO THE BEST

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SAA MOYA’ YA BRUCEMELODIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND