FPR
RFL
Kigali

Hongeye gutakagizwa inyubako ya Miliyoni 300Frw ya Sheebah Karungi byemezwa ko atwite

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/06/2024 13:06
0


Ibinyamakuru byinshi byandika ku myidagaduro mu Karere bikomeje kugaruka ku kuba Sheebah Karungi atwite ari nako hongera kugarukwa ku bwiza bw’inyubako y’agatangaza yubatse mu majyaruguru y’ikiyaga cya Victoria.



Roden Y Kabako umwe mu nshuti za hafi za Sheebah Karungi, yavuze ko inyubako uyu muhanzikazi  aheruka kuzuza mu majyaruguru y’ikiyaga cya Victoria mu gace ka Munyonyo kamwe mu tugize Kampala yatwaye byinshi.

Uyu mugabo yavuze ko bimwe mu bigize iyi nyubako byagiye bitumutwizwa mu bihugu birimo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Butaliyani.

Aya makuru yashyizwe hanze na Kabako ati”Narahageze inshuro nyinshi nzi uburyo imeze nanjye nifuza kuzubaka inyubako nk'iriya''.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko uyu muhanzikazi uherutse kugaragara mu gitaramo cyo gusubirana kwa Blu 3 bigaragara ko atwite.

Yigeze kumvikana avuga yifuza ko abana be bazaba bakurira ahantu heza.Icyo gihe yari mu byishimo byo kwishimira iyi nyubako igenda ikomeza kugarukwaho kenshi kubera ubwiza bwayo naho yubatse.

Iyi nyubako ikaba yaruzuye itwaye Miliyoni 800 z’amashilingi ya Uganda akabakaba Miliyoni 300Frw. 

Uyu mugore ubusanzwe umutungo we ubarirwa muri Miliyari 1Frw na Miliyari 1.5Frw.Aha Sheebah Karungi yari kumwe na Lydia Jazmine, iyi foto yongeye kwemeza benshi ko uyu muhanzikazi atwiteInyubako ya Sheebah Karungi iri muzihagazeho mu gace ka Munyonyo muri KampalaAha Sheebah Karungi yari kumwe na Roden Y Kabako umwe mu bahanzi b'inshuti ze wemeje ko yakunze inyubako y'uyu muhanzikazi na we yifuza kubaka nkayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND