Umunyarwenya n’impirimbanyi,Eric Omondi yazamuye inkuru itandukanye n’iyari yatangajwe ku rupfu rw’umuvandimwe we, Fred Omondi we ahamya ko yishwe.
Mu kiganiro cyagiye hanze ku wa 25 Kamena 2024, Eric
Omondi yumvikanye avuga inshuro zitari nkeya ko impanuka yabaye igahitana
murumuna we yari yateguwe.
Ku wa 15 Kamena 2024 ni bwo Fred Omondi hakwirakwiye amashusho n’inkuru zigaragaza ko yakoze impanuka akitaba Imana.
Ibi bikaba byaraje bikurikirana no kuba Eric Omondi ari
mu bantu b’imbere bakomeje kwamaganira kure ibirebana n’ivugurura ry’itegeko
rigenga imari cyane mu ngingo yayo irebana no kuzamura imisoro.
Ndetse Eric Omondi yagaragaje ko nubwo umuvandimwe we
yishwe bidashobora na rimwe kumukoma mu nkokora azakomeza kwigaragambya
yerekana ko bidakwiye kuzamura imisoro.
Ati”Benshi baravuga ngo
ndi mu kiriyo cy’umuvandimwe kuko nkomeje imyigaragambyo, yongeraho ko hari
amakuru avuga ko ari njye uyiyoboye none umuvandimwe wanjye yapfuye ubwo se
tubyite guhurirana.”
Impamvu yo kuvuga ibi yayisobanuye agira ati”Umuvandimwe
wanjye yari atwawe, twaragiye tunabona moto ariko se uwari uyitwaye ari hehe?”
Eric Omondi agaragaza ko asanga ibyabaye byose byari
ukugira ngo acike intege zo gukomeza kwigaragambya nyamara agasa n'uvuga ko
zikubye ko yizera ko yishwe kandi ko urupfu rwe rudakwiye kuba urw’ubusa.
TANGA IGITECYEREZO