Umuhanzi mu njyana gakondo, Nziza Francis yatangaje ko yashyize hanze indirimbo 10 zigize Album ye nshya yise "Naje Rwanda" yumvikanaho ibicurangisho gakondo n’ubutumwa bwo guhamagarira abantu gukunda Igihugu.
Ni Album avuga ko
idasanzwe kuri we kuko yakozweho na ba Producer banyuranye barimo Billgate Mulumba
usanzwe ubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, ndetse na Producer Jimmy [Jimmy Pro]
usanzwe ubarizwa mu Rwanda wakoze indirimbo nyinshi z’abahanzi zakunzwe.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Nziza Francis yavuze ko yifashishije Billgate Mulumba mu ikorwa ry’iyi
Album ‘kubera ko nari nkeneye ubunararibonye bwe’.
Yasobanuye ko iyi Album
yayise ‘Naje Rwanda’ mu rwego rwo kumvikanisha umusanzu we mu kubaka Igihugu,
binyuze mu nganzo ye ndetse no mu buzima busanzwe,
Ati “Iyi Album nayise “Naje Rwanda” bivuze ngo naje Rwanda mu ruhando rw’abandi aho abandi bari bagukorera. Kuko cyera nkiri muto aho usanga harimo ahavuga ngo cyera nkiri muto najyaga mbona ababyeyi benshi ndetse n’abakuru banjye bagukorera Rwanda nkagira ishyari ryiza ariryo twakwita icyifuzo cyiza cyagwa se ishyaka ryiza."
"Ariko kuko nyine nari muto ntacyo nari kuba nabafasha ariko ubu nanjye naje mu ruhando rw’abandi ngo dufatanye tugukorere ukomeze utere imbere. Kandi hari n'ahandi hagira hati ntawaduhangara nidufasha iri ku mukondo ubwo ni Nyakubahwa Perezida Paul Kagame navugaga n’uko ab’imahanga bakomeze baturirimbe nshaka kumvikanisha ko na bagenzi banjye bose bato ubu bakuze igihe ariki cyo gukorera igihugu.”
Muri rusange, Nziza
yavuze ko iyi Album isobanuye ko yabaye umuhanzi uhamye utagisubiramo gusa
indirimbo z’abandi. Ariko, kandi ni urugendo abashije gutera abifashijwemo n’abarimo
Massamba Intore bagiye bamucira inzira mu bihe bitandukanye.
Yavuze ko indirimbo 10
ziri kuri iyi Album yazikoze mu gihe cy’imyaka itanu, kubera ko yashakaga
gushyira ku isoko umuziki ufite ireme. Ndetse, yatinze ahanini bitewe n’uko
yagiye akusanya amagambo meza n’ikinyarwanda cyumutse yakoresheje mu ndirimbo
zigize iyi Album.
Nziza yinjiye mu muziki
ahereye ku ndirimbo zirimo “Ubahiga” na “Ni mwizihirwe” yahimbiye Mukuru we
Nshutinzima Eric n’umugore we Umubyeyi Carine ku munsi w’ubukwe bwabo ari nabo
bamushyigikiye mu kuyikora.
Ni umwe mu bahanzi bazi gucuranga gitari na piano, by’umwihariko inanga Nyarwanda yamugejeje mu bihugu bitandukanye nko mu Bushinwa, Armenie, Tanzania, Uganda n’ahandi.
Incamake ku buzima bwa
Nziza Francis
Nziza Francis ni umugabo wubatse kuko afite umugore. Yavutse ku wa 21 Nyakanga 1989 akaba yaratashye mu Rwanda mu gihe Inkotanyi yanaririmbye zabohoraga Igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni umwana wa Gatatu mu
bana batatu b’abahungu basigaye kuko bamwe mu bo bavukanaga batagihari.
Yavukiye mu cyahoze ari Zayire aho Sekuru yari yarahungiye 1959.
Avuka mu muryango
w’Intore cyane kuko Sekuru Mahuku Antoine yari umusizi n’Intore ikomeye mu
Ntore za Nturo.
Afite Sekuruza wari
ukomeye mu busizi n’inganzo kuko yari umuririmbyi i Bwami kwa Rudahigwa
yanamujyanye mu bantu 12 ubwo bajyaga mu Bubiligi we yitwaga Paul Munzege.
Nziza Francis ni umuhanzi
wabitangiye akiri muto ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Gatatu mu
2007.
Icyo gihe yifatanyije
n’abandi bana bakora Itorero baryita “Inkumburwa” ari we wari ushinzwe
kurihimbira indirimbo bataramiye henshi mu birori by’Igihugu, mu bukwe
n’ahandi.
Kubera kubifatanye
n’ishuri byatumye abihagarika ubwo yari agiye mu mwaka wa Kane w’amashuri
yisumbuye, abisubukura ageze ku kigo Aparpe College hafi no ku Mukamira.
Yahise ashingwa Itorero
ry’aho araritoza ndetse arihimbira n’imivugo berekaniye mu birori bitandukanye.
Uyu muhanzi yize muri
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yize Icungamutungo n’Ikoranabuhanga. Ari
muri Kaminuza yabaye mu Itorero “Indangamuco” rya Kaminuza.
Niho yatangiriye urugendo
rwo kwikorera indirimbo ze nk’umuhanzi wigenga, ndetse ni umwe mu bagize
Gakondo Group irimo Masamba
Iyi album iriho indirimbo
zikomoza ku rukundo, izihamagarira ubumuntu mu bantu, umuco, guharanira kuba
igihugu cyiza n’ibindi.
Nziza Francis yatangaje
isohoka rya Album ye yise ‘Naje Rwanda’ iriho indirimbo 10
Umukirigitananga Nziza Francis yavuze ko yakoze
umuziki ashyigikiwe n’abarimo Massamba Intore bimutera imbaraga
Nziza yavuze ko iyi Album isobanuye ko yabaye umuhanzi uhamye mu muziki
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NAJE RWANDA' YITIRIWE ALBUM
KANDA HANO UBASHE KUMVA 'KIBASUMBA' IRI KURI ALBUM YA NZIZA FRANCIS
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TUYIRATE' YA NZIZA FRANCIS IRI KURI ALBUM
TANGA IGITECYEREZO