RFL
Kigali

Cardi B yikomye abamunenga ko atari umubyeyi mwiza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/06/2024 10:20
0


Umuraperikazi ukomeye muri Amerika, Cardi B, yikomye abantu bamunenga ko atari umubyeyi mwiza, abibutsa ko uko bamubona yitwara mu muziki no ku mbuga nkoranyambaga ntaho bihuriye n'uko yuzuza inshingano za kibyeyi.



Belcalis Almanzar wamamaye mu muziki ku izina rya Cardi B ni umwe mu baraperikazi bakomeye muri Amerika, bafatanya umuziki no kurera abana be babiri yabyaranye n'umugabo we w'umuraperi Offset. Icyakoze ni kenshi Cardi B akunze kunengwa nk'umubyeyi bitewe n'imyitwarire agaragaza.

Akoresheje Instagram ye mu buryo bwa 'Live' Cardi B yikomye abantu bamunenga ko atari umubyeyi mwiza ndetse ko adaha urugero rwiza abana be dore ko imfura ye ari umukobwa. Mu magambo ye yagize ati: ''Nihangarira ko munsebereza ibihangano, nihanganira ko muvuga ku rugo rwanjye, nihanganira byinshi mumvugaho''.

Cardi B yikomye abantu banenga ko atari umubyeyi mwiza ku bana be

Cardi B yakomeje agira ati: ''Gusa ikintu kimwe ntakwihanganira ni uko muvuga ku bana banjye mukanagaya uburyo mbareramo. Ntabwo munzi, ntabwo muzi uko mbarera, ntimurambona na rimwe ndikumwe n'abana banjye mu rugo uko biba byifashe, none kuki muvuga ko ntari umubyeyi mwiza?''.

Uyu muraperikazi yavuze ko abavuga ku buryo arera abana be, batazi ukuri ku buryo abarera cyane ko batabana umunsi ku munsi

Akomoza ku bagaya imyitwarire ye, yagize ati: ''Uko nitwara ntaho bihuriye n'uko ndera abana banjye. Ibi mbikorera hano ku mbuga no mu mashusho y'indirimbo zanjye kuko ari akazi, iyo ngeze mu rugo mba umubyeyi mwiza ku bana banjye, ntabwo abana banjye cyangwa urugo rwanjye ndwitwaramo nk'uko mumbano hano''.

Cardi B kandi yibukije abantu ko uko yitwara ku mbuga no mu muziki atariko yitwara mu rugo rwe

Uyu muraperikazi wakunzwe mu ndirimbo nka 'Bodak Yellow', 'Up', Wap' n'izindi, yasoje asaba abantu kurekeraho kumusebya. Ati: ''Nabasaba kurekeraho kunsebya uko ndera abana banjye kuko mutabizi, mugire aho mugarukira mu mvuga ntimugashyiremo umuryango wanjye''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND