Ibintu bikomeje gufata intera muri Kenya aho urubyiruko rugaragaraza ko rudashyikiye ibyerekeranye no kuvugurura Itegeko rigenga cyane ku ngingo irebana no kongera imisoro ejo rukaba rwariraye ku biro by’Inteko Ishinga Amategeko barabyangiza.
Ubu intero iri mu Banyakenya ni #rejectfinancebill2024, ugenekereje bikaba ari 'hagarika kuzamura imisoro' ibi bikaba bimaze iminsi bigarukwaho
muri iyi Kamena.
Aho abiganjemo urubyiruko bagaragaraza ko batemeranya n’icyemezo
cy’amavugurura ya Leta, ibyamamare binyuranye muri iki gihugu bikaba byagaragaje
ko nabyo bishyigikiye uru rubyiruko.
Lupita Nyong’o uri mu Banyakenya bamaze kwibikaho
abatagira ingano babakurikira biturutse ku buryo yihagazeho mu gukina filime mu
ruhando muzamahanga, yagaragaje ko ashyikiye uru rubyiruko rukomeje guharanira
uburenganzira bwarwo.
Mu butumwa yashyize hanze mu masaha make ashize, yagize
ati”Nsuhuje urubyiruko rwose rwa Kenya, ntewe ishema nabo kuba barabashije guhuza
imbaraga ngo barwanye izamurwa ry’imisoro no gukomeza guharanira demokarasi mu
gihugu cya Kenya.”
Yakomeje agaragaza ko atewe kandi agahinda no kuba hari ababuriye
ubuzima bwabo muri iyi nkundura ndetse kandi ko yifatanyije n’ababuze ababo.
Asaba kandi Guverinoma ya Kenya ko yashyira imbere ibikorwa byo kunga abanyagihugu no gushaka uburyo hatakomeza kumvikana ibibazo
bya hato na hato by’imiyoborere idahwitse.
Otile Brown na we yasangije abamukurikira amashusho
agaragaza ko na we ashyigikiye ibikomeje gusabwa n’urubyiruko, aboneraho gusaba
Leta guhagarika ibikorwa byo kwica ati”Muhagarike gukomeza kwica inzirakarengane,
abanyamahoro n’abasivili baharanira uburenganzira bwabo.”
Khalif Kairo umushabitsi umaze iminsi aca ibintu mu myidagaduro nyarwanda nyuma yo kugaragara ari kumwe n’umupilote w’umunyarwandakazi, Huguette Umuhoza, na we yagaragaje ko ashyigikiye abigaragambya.
Nibaramuka bashyize mu bikorwa iri vugurura yumvaga
azahita akura amaboko ku gihugu cyamubyaye gusa ariko yaje gusanga ataricyo kintu
gikenewe ahubwo agomba guharanira uburenganzira bukwiye bw’abasora.
Hari n’ibindi byamamare bitandukanye birimo Willy Paul,
umunyarwenya Blessed Njugush, umunyamakuru Betty Kyalo n’abandi benshi bakomeje
kugaragaza ko badashyigikiye aya mavugura Leta ishaka gukora.
TANGA IGITECYEREZO