RFL
Kigali

Umuramyi Odette utuye muri Amerika yasezeranye na James usanzwe ari umurinzi wa Alliah Cool-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2024 22:55
0


Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mukamusoni Odette usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Itangishaka James bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo.



Bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, ni nyuma y’igihe cyari gishize bitegura.

Bahanye isezerano nyuma y’uko mu minsi ishize, James Itangisha yateye intambwe atungura umukunzi we amwambika impeta y’urukundo ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

James asanzwe ari umurinzi wa Isimbi Alliance [Alliah Cool], ndetse yakoranye igihe kinini n’umuhanzikazi Marina. Muri iki gihe yashyize imbere gufasha abahanzi mu muziki, byanatumye abasha kumenya Odette kugeza ubwo biyemeje kurushinga.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Itangishaka James yavuze ko yishimiye kuba ahamije isezerano n’umukunzi we. 

Ati “Ndumva nishimiye cyane, kuva mvuye mu cyiciro cy’ingaragu. Imyaka ibiri irashize dukundana. Ni imyaka yaranzwe no guhura n’umuntu, agahindura ubuzima bwanjye, akamfasha mu buryo bukomeye cyane, agatuma nisunga Imana, nkaba umukiristu, nkamenya Imana, nkamenya n'ibyiza by’Imana.”

Odette yavuze ko yorohewe no kubwira umukunzi we kwiyegereza Imana. Kandi yamuhisemo ashingiye ku bintu byinshi cyane birimo kuba “ari umuntu mwiza, ugukunda gufasha, narabimukundiye.”

Odette asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse shene ye ya Youtube igaragaza ko yataniye umuziki mu myaka itanu ishize. Yinjiriye mu ndirimbo zirimo 'Urukundo', 'Imbabazi', 'Ineza' yakoranye na Isaac, 'Mama', 'Urukundo', 'Mama', 'Umuhoza' n'izindi zinyuranye.

Uyu mugore yavuze ko yamenyanye na James amufasha mu muziki, ndetse yizeye ko nyuma yo kubana nk'umugabo n'umugore 'azamfasha gukomeza gukora umuziki'. 


Odette usanzwe ubarizwa muri Amerika yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we Itangishaka James 


Prince Kiiiz na Director Gad bashyigikiye James n'umukunzi we Odette



Odette yatangaje ko agiye kurushaho gukora umuziki nyuma yo guhura n'umukunzi we 


James yavuze ko yamenyanye n'umukunzi binyuze mu kumufasha mu muziki


James yatangaje ko imyaka ibiri ishize akundana na Odette usanzwe ubarizwa muri Amerika


Inshuti n'abavandimwe bashyigikiye intambwe aba bombi bateye mu kubaka urugo


Aba bombi basezeraniye ku Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JAMES NA ODETTE

 ">

KANDA HANO UBASHE KUMVAINDIRIMBO ‘IMBABAZI’ YA ODETTE

 ">

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘URUKUNDO’ YA ODETTE

">
Kanda hano urebe amafoto menshi


VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND