RFL
Kigali

Shakira yashimiye Adele wamubaye hafi mu bihe bikomeye yanyuzemo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/06/2024 8:56
0


Icyamamarekazi mu muziki, Shakira yashimye byimazeyo mugenzi we Adele wamubaye hafi mu bihe bikomeye yanyuzemo nyuma yo gutandukana na Gerard Pique.



Umuhanzikazi akaba n'umubyinnyi kabuhariwe Shakira, uri mu bamaze igihe bari ku gasongero mu muziki ndetse benshi bita ko ari 'Umwamikazi w'umuziki w'Abalatini', yongeye gukomoza ku bihe bikomeye yanyuzemo akimara gutandukana na Gerard Pique bari bamaranye imyaka 12.

Ibi yabitangaje mu gice cya Kabiri cy'ikiganiro yagiranye na Rolling Stone, avuga ko mu byamufashije gukomera akimara gutandukana na Pique, harimo inshuti ze n'umuryango we, gusa akomoza ku nshuti yungukiye mu muziki harimo na Adele ukomoka mu Bwongereza.

Shakira yahishuye ko Adele yamubaye hafi mu bihe bikomeye yanyuzemo akimara gutandukana na Pique

Shakira yagize ati: ''Mu bamfashije kunyura muri biriya bihe bigoye nyuma yo gutandukana na Pique, harimo n'inshuti twahuriye mu muziki. Adele ni umwe muribo. Yambaye hafi cyane kandi anangira inama zamfashije. Ni inshuro nyinshi twaraye amajoro kuri telefone tuvugana ampumuriza'.

Shakira yashimiye Adele ko yamubaye hafi mu bihe bikomeye

Uyu muhanzikazi w'imyaka 42 wo muri Colombia yakomeye ashimira Adele ati: ''Ntabwo abantu bari baziko turi inshuti za hafi ariko reka mbibabwire nanamushimire kumugaragaro. Nshuti yanjye Adele warakoze kunkomeza ukananyibutsa ko agahinda mfite nakanyuza mu muziki. Uri uwagaciro kuri njye kandi nzahora mbigushimira''.

Shakira yavuze kandi ko kuba Adele nawe yaranyuze mu bihe bisa nkibye mu 2017 ubwo yatandukanaga n'umugabo we, avuga ko bombi basa nkabaciye mu bintu bisa ari nabyo byatumye barushaho kwiyumvanamo nk'inshuti.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND