FPR
RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Gutorwa 100%, Kwiyunga kuri FPR kw'indi mitwe ya Politike: Umunsi wa 3 wo kwamamaza Perezida Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/06/2024 23:59
0


Kuwa 24 Kamena 2024 wari umunsi wa 3 wo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024, akaba yiyamamarije mu Karere ka Ngororero no mu Karere ka Muhanga.



Nyakubahwa Paul Kagame ni Perezida wa Repubulika y'u Rwanda kuva mu 2000, akaba ari kwiyamamariza kongera kuruyobora nyuma y'uko Abanyarwanda benshi babimwisabiye. Yabaye Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe [AU] kuva mu 2018 kugeza mu 2019 anayobora Umuryango w’Afurika y'Iburasirazuba [East African Community] mu 2018-2021.

Kuri ubu ni we Muyobozi wa Commonwealth igizwe n'ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza. Kuba Perezida Kagame yaravanye u Rwanda mu icuraburindi, akarubohora akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bituma Abanyarwanda benshi bamwiyumvamo cyane. Kuri iyi nshuro, baramusezeranya kuzamutora 100%.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora y'uyu mwaka, byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 hitabira abarenga ibihumbi 350, bikomereza mu Karere ka Rubavu ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024 hitabira abarenga ibihumbi 250.

Nyuma yo kwiyamamariza i Musanze no muri Rubavu, kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi nk'Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yiyamamarije mu Karere ka Ngororero ahari imbaga y'abarenga ibihumbi 100, akomereza muri Muhanga. Mu tundi Turere nka Nyagatare na Ngoma, naho bamamaje Abakandida ba FPR.

Nta rungu riba riri aho Perezida Kagame yiyamamarije kuko abahanzi b'ibyamamare baba babucyereye. Kuri uyu wa Mbere, Bushali, King James, Butera Knowless, Chriss Eazy, Senderi Hit na Nsengiyumva Francois 'Igisupusupu', ni bamwe mu batanze ibyishimo mu kwamamaza Perezida Kagame.

Perezida Kagame ubwo yaganirizaga abamusanganiye mu Karere Ngororero, yagarutse cyane kuri Demokarasi, urugendo rw'u Rwanda mu myaka 30 ishize kuva u Rwanda rubohowe ndetse n'igisobanuro cy'imitwe ya Politike inyuranye yiyunze kuri FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida w'u Rwanda.

Perezida Kagame ukunze guhundagazwaho amajwi n'Abanyarwanda mu matora ya Perezida, yagarutse ku bantu bumva ko gutorwa ijana ku ijana atari Demokarasi, avuga ko amatora azaba taliki 15 Nyakanga "ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane, bireba twe. Twe dukora ibitureba, ngo ijana ku ijana ariko ishoboka ite? Ngo ubwo nta Demokarasi ihari."

Yatanze urugero ku muntu yabajije niba abayoborwa n'uwatowe ku kigero cya 15% iyo aba ariyo Demokarasi, asaba Abanyarwanda kudakangwa na byinshi. Yibajije niba iyo ariyo Demokarasi bavuga, kandi nyamara ababa batoye ari umubare muto cyane w'abagombaga gutora, mu gihe mu Rwanda buri munyarwanda agira uruhare mu kwitorera abayobozi.

Perezida Kagame ati: "Hari uwo nabajije ejo bundi, ndamubaza nti 'ariko abayoborwa na 15%, iyo ubwo ni Demokarasi gute'?. Hari benshi batorwa bakavamo babonye 15% ndetse n'ababatoye ari 30% cyangwa 40% y'abagombaga gutora, iyo niyo Demokarasi? Gute se?.

Yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gukomeza inzira bahisemo kuko bazi neza aho bavuye. Ati "Bimwe birakangana ariko buriya harimo n'ubujiji. Rero twe dukomeze inzira yacu, twe tuzi aho tuvuye, tuzi aho igihugu cyari kiri mu myaka 30 ishize, ibya mbere yaho sinirirwa mbivuga na byo ntabwo byari byiza na gato, ni na cyo cyatumye iby'imyaka 30 ishize biba".

Ubwo yaganirizaga abaturage bamusanganiye i Muhanga baturutse muri Muhanga, Ruhango na Kamonyi, Perezida Kagame uri kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda, yishimye imitwe ya Politike yifatanyije na FPR mu kwamamaza Umukandida wayo ku mwanya wa Perezida. Iyo mitwe ya Politike ni PSD, PL, PDC, PPC, PSP, PSR, PDI na UDPR.

Ati: "Ndashimira imitwe ya Politike iri hano twabwiwe ifatanyije na FPR. Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n'imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize hamwe nta gishobora kubananira. Muri Politike rero hari ubwo abantu babyumva gutyo ngo imitwe yafatanyije na FPR, ngo ariko buriya kuki bo batakoze ibyabo bakibwira ko ari uko bo byabananiye".

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage, PSD, Dr Vincent Biruta, akaba ari rimwe mu mashyaka yiyunze kuri FPR mu matora ya Perezida, yavuze ko "kuvuga ibigwi bya Nyakubahwa Paul Kagame ntabwo bigoye na gato, u Rwanda atabashije kubamo kubera amateka y’urwango n’amacakubiri ntabwo yigeze arwibagirwa.”

Ku bijyanye n'uko u Rwanda rwitwa ko ari ruto mu buso bwarwo, Perezida Kagame ushimirwa kuba yaraciye ubuhunzi, yavuze ko "muri Politiki ya FPR, ntabwo [u Rwanda] ari ruto kuri ba nyirarwo uko baba bangana kose. Abanyarwanda murabizi kera hariho politiki yavugaga ngo abari hanze bigumire hanze nk’impunzi".

Perezida Kagame yavuze ko uko imyaka izagenda ikurikirana, nta munyarwanda uzabura aho aba mu Rwanda, ati "Politiki ya FPR yarabihinduye, nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka 20 iri imbere, umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwirwa mu Rwanda".

Perezida Kagame yibukije Abanya-Muhanga ko iterambere ry'igihugu cy'u Rwanda ryubakiye ku nkingi eshatu: Demokarasi, Ubumwe n'Amajyambere, anatangaza ko“Icyo FPR yakoze yatunganyije umusingi muzashingiraho mwubaka ibirenze n’ibyo abakurambere banyu bagezeho ngo mugere ku bindi byinshi imbere.’’

Yavuze ko umuntu wese ukunda u Rwanda, n’ukunda FPR, n’ukunda Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere, "aba yikunda". Arakomeza ati: "Ntituzategereze rero nk’uko bigenda bigaragara aho tuvuye n’aho tugeze ubu ngubu, ntimuzategere kubeshwaho n’ubakunda wundi. Ubakunda wundi simuzi njyewe.

Yasabye Abanyarwanda guharanira kwibeshaho, ntibategereze uzabakunda n'uzababeshaho aturutse hanze, asobanura ko abo hanze ari abafatanyabikorwa. Ati "Uwo wundi mvuga ntazi uwo ari we, ni uwo hanze, abo hanze turafatanya gusa, turumvikana ariko ntimuzategereza uwo hanze ubakunda, ubabeshaho, muzibeshesho.’’

UKO BYARI BIMEZE I NGORORERO MU KWAMAMAZA PEREZIDA KAGAME


KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

UKO BYARI BIMEZE I MUHANGA MU KWAMAMAZA PEREZIDA KAGAME

"Umuturage ahore ku isonga" ni yo ntero ya FPR mu kwamamaza abakandida bayo mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite


AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND