Ubukwe bwa Davido na Chioma butegerejwe na benshi ndetse bwitezweho gutigisa imyidagaduro y'isi cyane ko uyu muhanzi akomoka mu miryango y’abanyamafaranga n’abanyapolitike, akaba anazi kubana yaba n’abahanzi bakomeye ku isi n’ibindi byamamare birimo n’abo mu mupira w’amaguru.
Inkuru y'urukundo rwa Davido na Chioma yazamuye imbamutima za benshi kuva mu ntangiriro kugeza n’ubu. InyaRwanda igiye kugaruka ku rukundo rw'aba bombi babura gato bagakora ubukwe.
Uko
aba bombi bahuye mu mwaka wa 2013
Urukundo rw'aba bombi rwatangiye mbere y'uko Davido aba
icyamamare nk'uko biri muri iyi minsi, kuko icyo gihe aba bose bigaga muri
Kaminuza ya Babcock.
Muri icyo gihe Davido yigaga ibijyanye n’umuziki, mu gihe
Chioma yakurikiranaga ibirebana n’ubukungu. Ubwo Davido yakubitaga amaso uyu
mukobwa, umutima wahise ugenda.
Mu kiganiro kimwe Davido yagiranye na Tayo Aina avuga ku
nkuru y’urukundo rwabo, yagize ati: ”Nari nkiri mu ishuri ubwo nahuraga n’umugore
wanjye. Ndibuka uwo munsi ubwo namubonaga, sinjya byibagirwa. Icyo gihe nari nicaye
muri Prado, narahindukiye mubona atambuka afite agakapu mu ntoki.”
"Nahise mbwira uwo twari kumwe ngo uriya mukobwa namukunze, aramuhamagara ariko icyo gihe ntabwo yahise anyitaba nyuma twaje guhurira muri
Lagos.
Muri
Mutarama 2018: Chioma yaherekeje Davido mu birori by’umuryango
Muri 2018, hari amakuru y'uko hari umukobwa utazwi wari mu
rukundo na Davido, ibyo byari biturutse ku mashusho yari yaratangiye gucicikana
muri 2017, aba bombi bari kumwe.
Muri Mutarama 2018, Davido yakuye abantu mu gihirahiro
ajyana uyu mukobwa mu birori by’umuryango byabereye mu Ntara Osun uwo yari
Chioma.
2018
wabaye umwaka bagaragayemo cyane bari kumwe
Amakuru avuga ko aba bombi batangiye gukundana muri 2015, ariko bakomeza kugira urukundo rwabo ubwiru. Bidatinze Davido yaje kwifashisha uyu mukobwa mu ndirimbo yise ‘Assurance’ yanamwandikiye.
Mu mpera z’uwo mwaka hari mu Ukuboza, Davido yazanye
Chioma ku rubyiniro imbere y’abafana ibihumbi, ibintu byafashwe nko gushimangira mu ruhame urwo akunda uyu mukobwa, binarenzeho amusomera mu ruhame.
Muri
Nzeri 2019 Davido yerekanwe mu muryango wa Chioma
Muri uko kwezi uyu muhanzi w’icyamamare yasangije
abamukurikira ku mbuga zitandukanye amafoto agaragaza ibyishimo atewe no yamaze
kwerekanwa mu muryango w’uwo yihebeye.
Nzeri
2019 Davido yambitse impeta Chioma
Mu musangiro wihariye aba bombi bagiranye mu Bwami bw’u
Bwongereza, Davido yambitse impeta Chioma wari unatwite imfura yabo.
Impeta uyu muhanzi yambitse Chioma warizwaga n’ibyishimo, yari ihagaze Miliyoni 2.5Frw, ikaba yari ikoze mu mulinga wa diyama.
Mu
Ukwakira 2019 bibarutse imfura yabo
Ku munsi w’icyumweru itariki ya 20 Ukwakira 2019, ni bwo bibarutse imfura. Davido abinyujije kuri X [Twitter] yatangaje ko yibarutse umwana w’umuhungu
bise ‘David Adedeji Ifeanyi Adeleke Jnr’.
Mu 2020
Icyorezo cya COVID19 cyitambitse ubukwe bw'aba bombi
Davido na Chioma biteguraga gukora ubukwe mu mwaka wa
2020, ariko bitewe n’icyorezo cya COVID19 ntabwo byaje gukunda.
Mu Ugushyingo
2022 umuhungu wa Davido na Chioma yitabye Imana mu buryo butunguranye
Muri 2022 Ifeanyi imfura y'aba bombi yitabye Imana aguye
muri pisine yo mu rugo rwa Se, ajyanwa byihuse kwa muganga ariko yari yamaze
kwitaba Imana.
Muri
2023 amakuru yacicikanye ku bwinshi ko aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga:
Aya makuru yatangajwe na Davido ubwe mu kiganiro
yagiranye na Bukunmi Adeaga Ilori, icyo gihe yatangaje ibikorwa
amaze iminsi ahugiyemo birimo na Album, ibiruhuko, anatangaza ko yamaze
gukora ubukwe.
Kamena
2023 yabereye ukwezi gukomereye aba bombi mu rukundo
Muri uku kwezi hagiye hanze amakuru y’abagore babiri
bavugaga ko Davido yabateye inda harimo Anita Brown wo muri Amerika na Ivanna
Bey wo mu Bufaransa.
Aba bose bavugaga ko baryamanye n’uyu muhanzi kandi
yabateye inda, umwe yahise anatangaza ko Chioma atwite impanga mu kugaragaza ko
afite amakuru afatika, gusa Davido yanze kubyinjiramo bibura gishyigikira
birarangira.
Ukwakira
2023 Imana yabashumbushije abana b’impanga
Aba bombi mu 2023 bungutse abana b’impanga bavukiye muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu byazamuye amarangamutima y’abakunzi b’uyu
muhanzi.’
Kuwa 10 Ukwakira 2023 ni bwo amakuru yamenyekanye ko
bibarutse, gusa kuwa 13 Ukwakira 2023 ni bwo hagiye hanze amashusho agaragaza
aba bombi bari mu byishimo.
Kamena
2024 ukwezi kwa Davido na Chioma mu birori
Ukwezi kwatangiranye n’inkuru z’uko aba bombi bafite
ibirori by’ubukwe ndetse kuwa 23 Kamena 2024 aba bombi basangije ababakurikira amafoto ya mbere y’ubukwe bwabo butegerejwe i Lagos kuwa 25 Kamena
2024.
Davido yatewe ibyishimo no kwakirwa n'umuryango wa Chioma hari mu mwaka wa 2019Davido yambikiye Chioma impeta y'agatangaza muri London umurwa mukuru w'u Bwongereza Ibyishimo byakomeje kuganza mu buzima bwabo nubwo bwose bagiye banyura mu bihe bikomeye birimo gupfusha imfura yaboAha bari kumwe n'imfura yabo yitabye Imana ubu Imana yabashumbushije abana babiri b'impanga
TANGA IGITECYEREZO