RFL
Kigali

Ni umufana wa Kitoko: Deejay Uno yikije kuri Miliyoni 2Frw yashoye ku ndirimbo ‘Agashinzi’ yakoranye na Fela Music-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/06/2024 7:26
0


Junior Rwamugema [Deejay Uno] wahoze akinira Gorilla FC akaza kureka umupira w’amaguru akiyegurira umuziki, yagarutse ku mikoranire ye na Fela Music, uko yisanze akunda ibihangano bya Kitoko n’ibindi.



Kuwa 19 Kamena 2024 ni bwo Agashinzi indirimbo ya Deejay Uno na Fela Music bise ‘Agashinzi’ itangira yumvikanamo ‘Akabuto’ ubusanzwe ya Kitoko yagiye hanze.

Iyi ndirimbo kuva yajya hanze abantu berekanye ko banyuzwe nayo mu inyaRwanda yagiranye na DJ Uno yavuze byinshi kuri yo na we ubwe.

Yatangiye avuga ko nubwo abantu benshi batabizi ariko yahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye aho yakiniraga Gorilla FC gusa ku mpamvu ze bwite muri 2022 aza kubihagarika.

Uyu musore wize Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi mu mashuri yisumbuye akaba asanzwe afite indirimbo yakoranye na Jumpy Boyz yavuze kuyo yasubiyemo Kitoko Bibarwa n’uko afata uyu muhanzi.

Mu buryo bwe Deejay Uno avuga kuri Kitoko yagize ati”Kitoko ni umuhanzi mukuru afite indirimbo nziza nyinshi ndetse iriya ndirimbo [Akabuto] nayikunze cyera cyane igisohoka kugeza n’ubu.”

Ku ndirimbo aheruka guhuriramo na Fela Music yagize ati”Bariya basani hirya y’umuziki ni nk’abavandimwe iriya ndirimbo yarikoze iri mu ‘studio’ barayinzanira ndayumva nyumvishe ndababwira ko ari niza twayikoze ikarangira n’amashusho yayo.”

Deejay Uno yavuze ko abifashijwemo n’umuryango yabashije kuyishoramo agera kuri Miliyoni 2Frw asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda gukomeza kumwereka urukundo bakamufasha ikagera kure harushijeho.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DEEJAY UNO

">

REBA AGASHINZI YA DEEJAY UNO NA FELA MUSIC

">

DJ Uno wahoze ari umukinnyi w'umupira w'amaguru arakataje mu muziki

Ashimira Fela Music bahuriye mu ndirimbo ikomeje kunyura abatari bacye 'Agashinzi'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND