Abahuriye mu ruganda rw’imideli biganjemo abanyamideli bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Ni ubwa mbere bibaye aho
abanyamideli, abareberera inyungu zabo n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda
rw’imideli bahurira mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bakaba bifuza ko bitazarangirana
na 2024 ahubwo bagakomeza kujya batanga umusanzu wabo mu Kwibuka Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa bwa Mutabazi Ally, Umuyobozi Mukuru wa RFMU [Rwanda
Fashion Models Union] yagize ati”Aba models bishimiye iki gikorwa cyabaye kuko
cyabafashije kumenya kurushaho amateka no kumenya uruhare rwabo mu kurwanya
ingenga bitekerezo ya Jenoside”
Anagaruka ku kuba bituma barushaho kumva akamaro ko kuba
umwe no guteza imbere igihugu.
Mu bitabiriye iki gikorwa barimo Umuyobozi wa WeBest
Models, Franco Kabano, Mucyo Sandrine nyiri ibirori bikomeye by’imideli bya The
Stage na Hakizimana Hubert Umunyamabanga Mukuru wa RFMU.
Hari kandi n’abanyamahanga baje kwifatanya n’aba
banyamideli mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nka Everine
umaze gushinga imiziki ku mugabane w’u Burayi.Abanyamideli n'abafite aho bahuriye n'uru ruganda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Nyuma y'urugendo rwo Kwibuka, gushyira indabo aharuhukiye imibiri yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagize n'umwanya wo kungurana ibitekerezo
Bakoze urugendo rwo Kwibuka mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside no kuzirikana urugendo rutoroshye banyuzemo
Franco Kabano na Sandrine Mucyo bari mu bitabiriye iki gikorwa banashyira indabo aharukiye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Inzu zireberera inyungu z'abanyamideli zisaga 20 n'abanyamideli barenga 100 ni bo bitabiriye iki gikorwa
Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ari iby'ingirakamaro Kwibuka kuko bituma barushaho kumenya amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi
Uhereye ibumoso Everine, Sandrine Mucyo nyiri The Stage na Mutabazi Ally Umuyobozi wa RFMU
TANGA IGITECYEREZO