RFL
Kigali

Bwa mbere ahura na Perezida Kagame, imyaka itatu ayihimba: Ibitaravuzwe ku ndirimbo 'Ndandambara'- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2024 14:11
0


Nawe agaragaza ko ari indirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki! 'Ndandambara' ayivuga nk'indirimbo yatumye aramukanya n'abakomeye barangajwe imbere na Perezida Kagame, kandi yayihimbye nk'igihangano yumvaga kizamucira inzira, kandi kigatera imbaraga Abanyarwanda.



Ni indirimbo yavuzweho cyane mu bitangazamakuru, icengera mu baturage ahanini biturutse mu kuba yarabaye ibendera ry'umuziki wa Nsabimana Leonard mu gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu mu 2017. 

Yaracuranzwe harahava, na nyuma y'amatora ikomeza kugaruka mu mitwe ya benshi ahanini biturutse mu kuba igaruka kuri Perezida Kagame, amagambo ayigize, uburyo icuranzemo, umudiho w'ayo n'ibindi.

Ukiyumva uyihuza n'amakorasi (Inyikirizo) yamamaye mu matorero anyuranye y'Abakristu bakunze kwifashisha mu gihe cyo gushima Imana. Abibuka neza iyi ndirimbo, bumva ko umuhanzi w'iyi ndirimbo, icyo yakoze ari uguhindura amagambo yari agize korasi yamamaye, hanyuma agashyiramo amagambo agaruka ku Mukuru w'Igihugu.

Iyi ndirimbo ‘Ndandambara yandera ubwoba’ yamenyekaniye mu karere ka Rubavu. Ni indirimbo yahinduwe ikuwe ku ndirimbo ihimbaza Imana ivuga ngo ‘Nta ntambara yantera ubwoba, iyarinze Daniel nanjye izandinda’ Uwayihimbye akaba yarahise ayishyira mu rurimi rw’ikigoyi ahari Daniel ahashyira Kagame, indirimbo ihita iba ‘Ndandambara yandera ubwoba, iyarinze Kagame nanjye izandinda’.

Tariki 18 Kanama 2017 mu birori byabereye kuri Stade Amahoro i Remera ubwo Perezida Paul Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7 ku majwi asaga 98%, yavuze ko iyi ndirimbo ‘Ndandambara ‘igaragaza ibyishimo byo gukorera hamwe ku bantu banyuze mu bibazo byinshi bityo ngo iyo barwana bafite impamvu, nta kintu kiba gikwiriye kubatera ubwoba kuko Imana iba iri kumwe nabo.

Yagize ati “Hari indirimbo igaragaza ibyishimo byo gukorera hamwe iyo mwanyuze mu bibazo byinshi. Ni indirimbo abaturage bandirimbiraga. Iyo ndirimbo ni iyo bahinduye bayikuye ku ndirimbo ihimbaza Imana ivuga ngo 'Nta ntambara yantera ubwoba'. Iyo turwana dufite impamvu, nta gikwiye gutuma tugira ubwoba kuko Imana iba iri ku ruhande rwacu.”

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Nsabimana Leonard wahimbye iyi ndirimbo yavuze ko iyo ayumvise abantu bayiririmba, bimukora ku mutima bikamwumvisha ko yamaze kuba iy'Abanyarwanda.

Ati "Iyo numvise bayikoresha njyewe bimpereza ibyishimo! Kuko ntagisa nko kumva igihangano wakoze kiri gukoreshwa mu gihugu hose, ahantu hagiye hatandukanye, bituma numva ngize ishema ry'uko Abanyarwanda bari gusubizwamo imbaraga n'icyizere cy'uko nta ntambara yabatera ubwoba, kubera ko iri gutanga ubutumwa nifuzaga yatanga."


Imvano y'iyi ndirimbo 'Ndandamara' yamamaye mu matora yo mu 2017

Ni indirimbo yakozwe ivuye ku zindi ndirimbo zamamaye z'amakorali nka 'Nzakagendana', 'Wadutuye imitwaro yaduhetamishaga' n'izindi. Izi korasi zaturakaga mu byumba by'amasengesho, aho abantu baziteraga bitewe n'ibihe byo kuzura umwuka.

Nsabimana Leonard yavuze ko iriya 'korasi' yakunze kuyifashisha cyane akiri muri korali, ndetse ageze mu myaka 13 na 14 iriya korasi yaravuzwe cyane,' ndetse iramamara cyane mu byumba by'amasengesho n'ahandi.

Ni indirimbo avuga ko yanditse mu 2015, nyuma y'ubuzima butari bwiza yanyuzemo aho atari afite ubushobozi buhagije, ndetse avuga ko byinshi mu bihangano yagiye asohora mbere y'uko ashyira hanze iriya ndirimbo, zitamenyekanye bitewe n'uko itangazamakuru ritamushyigikiye.

Uyu mugabo avuga ko mu 2015 ari bwo yamenye ko mu 2017 hazaba amatora y'Umukuru w'Igihugu, avuga ko icyo gihe yahise atangira kwizagamira amafaranga, kugirango azakore iyi ndirimbo ariko 'nshingiye kuri ya korasi twaririmbaga mbere muri korali'.

Ati "Icyo gihe naratekereje, ntekereza ku mateka y'Igihugu cyanjye, urumva amateka y'Igihugu cyanjye, Abanyarwanda bo barayazi kurusha abo hanze, amateka y'Igihugu cyacu, abanyarwanda nitwe tuyazi kurusha abanyamahanga, ubwo rero uko nagendaga ntekereza iyo ndirimbo n'amagambo yarimo yo muri Bibiliya..."

Yavuze ko ahari 'Daniel' mu ikorasi yahasimbuje ahashyira Kagame. Kandi yakoze igenzura muri korali zinyuranye, asanga nta muntu n'umwe cyangwa se korali yigeze igerageza gusubiramo iyi ndirimbo ngo iyijyanisha n'ibihe bigezweho.


Mbere y'amatora ya 2017 yitabiriye amarushanwa

Nsabimana avuga mbere y'amatora, yitabiriye amarushanwa yagombaga kuvamo abahanzi bazaririmba, mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame mu birori byabereye ku kibuga cya Mudende.

Avuga ko ubwo yajyaga mu marushanwa yari yitwaje iyi ndirimbo kuko yari yamaze kuyikora mu buryo bw'amajwi, hanyuma ayigaragariza abahitagamo indirimbo.

Yavuze ko ubwo iyi ndirimbo yacurangwaga iri kumvwa n'abantu banyuranye, bamwe muri bo bagaragaje gutungurwa, bibaza cyane cyane ku mpamvu uyu mugabo yahisemo gukoresha ururimi rw'ikigoyi.

Nsabimana yavuze ko hari umwe mu bayobozi atigeze amenya neza, wamubajije uko yatekereje guhimba iyi ndirimbo, amusubiza ko yayitekerejeho mu rwego rwo kuzamamaza Perezida Kagame.

Yavuze ko iyi ndirimbo yatoranyijwe mu zatsinzwe- Abisobanura nk'amahirwe adasanzwe yagize mu buzima ku buryo n'amakuru yamenye ari uko 'indirimbo yahise igera ku Mukuru w'Igihugu'.


Yemeye kandi amenya ko Imana ibaho!

Nsabimana avuga ko yabayeho ubuzima bubi bugoye burimo no kurara hanze, ndetse no kubura icyo kurya, ku buryo umunsi indirimbo ye irenga Intara ikagera muri Kigali, ku Mukuru w'Igihugu, yamenye ko Yezu/Yesu abaho.

Ati “Ni ubuntu bw'Imana ngewe kugeza iyi saha ni nabwo nemeye ko Imana ibaho. Kuko njyewe ntabwo nemeraga ko Imana ibaho bitewe n'ubuzima nabagamo, ndara hanze, mbabaye, ndi mu buzima bugoye cyane, ariko kiriya gihe ni bwo nemeye ko Imana ibaho rwose […]”

Yavuze ko indirimbo ye ikimara gutoranwa, yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bagomba kuririmba aho Perezida Kagame yari kwiyamamaza. Icyo gihe yari kumwe n’abahanzi barimo Dream Boys, Urban Boys, Knowless, Massamba Intore, Jules Sentore n’abandi.

Nsabimana avuga ko mbere y’uko Perezida Kagame ahagera, yaririmbye iyi ndirimbo inshuro umunani, kandi abaturage bayakiriye neza ‘binyura umutima wanjye’.

Asobanura ko uriya munsi wabaye intangiriro y’umuziki we kugeza n’ubu. Ati “Uwo munsi naririmbye inshuro umunani. Nararirimbaga, hajyaho undi muhanzi, bakongera bakangarura nkaririmba, undi muhanzi akajyaho, nkongera nkagaruka."

"Ni bwo bwa mbere nari ndirimbye ahantu [...] ibintu Imana ikora birahambaye, kuko nabashije kuririmbira imbere y'abantu ntashobora kubara. Numvise ari ibintu nishimiye kugeza Perezida aje."

Yavuze ko indirimbo ye yacengeye kuri uriya munsi, ku buryo mbere y'uko Perezida Kagame atangira ijambo rye amaze gusuhuza abaturage, bose bahise baririmbira icyarimwe indirimbo ye 'Ndandambara'. 

Ati "Bakimara kuririmba 'Ndandambara' inshuro ebyiri, ngiye kumva numva Perezida aravuze ati 'Nanjye mbafite nta ntambara yantera ubwoba."

Nsabimana yavuze ko Perezida Kagame akimara kuvuga ku ndirimbo ye yagowe no kwakira ibibaye, ahubwo aca bugufi ashima Imana yamuciriye inzira yo kugera kuri icyo kibuga.

Ati "Nahise mvuga nti 'Nyagasani urakoze ku bw'ibyo unkoreye' [...] Mbere y'uko agenda ijambo rya nyuma nibuka yavuze, yaravuze ati dushaka twabyina iyo ndirimbo (Ndandambara), ako kanya bahise bakina iyo ndirimbo." 

Bitewe no kwizihirwa no kuganira n'abantu banyuranye, imodoka yari yamujyanye i Mudende yaramusize, bituma akora urugendo rw'amasaha 7 ataha iwe mu Mujyi wa Gisenyi.

Nsabimana yavuze ko Perezida Kagame avuga ku ndirimbo ye, yahise yiyumvamo ko agiye gukora umuziki mu buryo bw'umwuga, kandi yatumye ahindura izina yitwa 'Ndandambara' mu gihe yari yatangiye umuziki yitwa 'Ikospeed'. Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo agamije kugira ngo yubake Abanyarwanda n'Igihugu muri rusange.

Mu Nama y’Ishyaka FPR-Inkotanyi yabaye kuwa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, yitabiriwe n’abarenga 2,000 yabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Perezida Kagame yatowe ku majwi 99.1%.

Mu ijambo rye, Umukuru w’igihugu yashimye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, ariko abasaba gutangira gutekereza ku muntu uzamusimbura, cyane cyane abari hagati y’imyaka 30 na 50.

Yagize ati "Umuzigo mwampaye kwikorera nawemeye nawikoreye. Ariko… ndashaka untura umuzigo nikoreye. Kandi abawuntura bari muri mwe."

Nyuma y’iyi nama, Perezida Kagame na Madamu bakiriye abahanzi barindwi barimo: Nsabimana Leonard (Nyiri indirimbo), Mani Martin, Jules Sentore, Muyango Jean Marie, Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse n’umuraperi Ish Kevin bahuje imbaraga basubiramo indirimbo ‘Ndandambara’.

Nsabimana yavuze ko aramukanya na Perezida Kagame yumvise ari ibintu bidasanzwe, kandi ari indi intambwe ateye mu buzima bwe. Ati "Yarambajije ati imbaraga unyeretse ejo bundi turi kumwe. Ndamubwira nti njye nditeguye ariko musubiza mu rurimi rw'ikigoyi, ndamubwira ngo 'mubyeyi wangabiye, kuri uriya munsi nzaza nisize inzenda' (insenda). Namubwiye ko nzatuza muhesheje intsinzi."

Nsabimana Leonard wamamaye nka ‘Ndandambara’ yatangaje ko umunsi Perezida Kagame akomoza ku ndirimbo ye, yumvise ko ubuzima buhindutse, kandi yiyemeza gukomeza ku mushyigikira mu matora

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA NSABIMANA LEONARD ASOBANURA IMVANO Y’INDIRIMBO YE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND