RFL
Kigali

Ibyo kutagaragaza abana be, Album nshya n’imyaka yamugoye! Knowless yahishuye byinshi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2024 11:28
0


Umuhanzikazi Butera Knowless wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yumvikanishije ko imbuga nkoranyambaga atari cyo gipimo cyakwerekana ko akunda abana be kubera ko yabagaragaje, ahubwo abari mu murongo wo kubabona, barababona.



Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, mu kiganiro yagiranye n’abafana be n’abakunzi b’umuziki, bamubabaza ibibazo binyuranye ku ngingo zinyuranye zirimo impamvu adakunda kugaragaza abana be.

Ibibazo byinshi byibanze ku buzima bwe kuva akiri muto, ariko kandi hari abagiye bamubaza ibijyanye n’umupira w’amaguru, nk’icyo atekereza kuri Rayon Sports, ndetse n’amahitamo ye hagati ya Messi na Cristiano.

Mu rugendo rwe rw’umuziki, yumvikanisha ko adashobora kuririmba ku ngingo idahuye n’indangagaciro ze, kuko yahisemo kuririmba no gutekereza ku ngingo zimwubuka, kandi zishobora kugira izo zisigira abantu banyuranye.

Mu bihe bitandukanye yagiye abazwa n’abantu benshi, impamvu atajya agaragaza abana be ku mbuga nkoranyambaga, kuri iyi nshuro yasubije ko ‘Social Media’ atari igipimo cy’uko akunda abana be.

Ati “Ntabwo ‘Social Media’ ariyo gipimo cyerekana ko ntewe ishema n’abana banjye. Suko batagaragara, ahubwo ni uko uri muri ‘Position’(uruhande) yo kutababona. Gira amahoro.” –Yasubizaga umufana witwa Alphonsine.

Knowless yabajijwe uko yakwiyumva igihe hagira umusura mu rugo hanyuma agafata amafoto y’abana be akayasakaza hanze.

Yasubije ati “Umutima we ni we wamugwa nabi kurusha icyo njye namutwara.” Yavuze ko kuba umubyeyi byatumye agira ‘impuhwe zikabije’. Anavuga ko abana be bafite ishusho ye ndetse n’iy’umugabo we Ishimwe Karake Clement.

Knowless yagaragaje ko mu myaka amaze mu muziki yashyize imbere guhuza no gufasha bagenzi be bari mu muziki. Avuga ko benshi mu bahanzi bahura, baraganira kandi bakungurana ibitekerezo ku cyateza imbere urugendo rwabo rw’umuziki.

Yavuze ko hari bamwe mu bamubwira ko ari we bafatiyeho urugero kugira ngo binjire mu muziki. Ati “Hari benshi kandi bambwira ko ndi muri bimwe mu byabateye imbaraga zo gukora umuziki, ariko singombwa kuvuga amazina y’abo.”

Inzozi yarose atarabasha kurotora ni ‘ukuzitwa Nyogokuru’. Kandi mu buzima bwe, yimitse amahame ane aho yiyibutsa arimo ‘ndi umunyamugisha’, ‘Mfite ubuzima bwiza’, ‘Ndi mwiza’ kandi ndi ‘Smart’.

Umunyarwenya Samu watanze Kandidatire ku mwanya wa Depite ahagarariye Urubyiruko, yabwiye Knowless ko hari igihe yigeze kubona ifoto ye muri ‘magazine’ ya Nyampinga arayikunda cyane, ariko ayisabye umukobwa wari uyifite arayimwima, amubwira ko kugira ngo ayimuhe, ari uko akorapa ishuri mu mwanya we.

Samu avuga ko byamusabye gukoropa ishuri, ubundi wa mukobwa amuha ya foto ya Knowless yashakaga. Yanavuze ko ubwo yigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye mu 2015, ari bwo Knowless yatwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

Yavuze ko byamusabye kubeshya ubuyobozi bw’ishuri ko atameze neza kugira ngo abashe kujya kureba igitaramo cya nyuma cya ririya rushanwa.

Knowless yanabajije ku cyo ashingiraho ahitamo inshuti. Avuga ko ubushuti ari ikintu udahitamo ngo utoranye umuntu, ahubwo iyo ‘ari umuntu ugomba kukubera inshuti umutima-nama wawe urabimenya, ukabikubwira utabihisemo’.

Uyu mubyeyi yumvikanishije ko umuziki w’u Rwanda ufite aho wavuye n’aho ugeze, ariko haracyari urugendo rurerure. Mu byo kurya, yavuze ko akunda imyumbati ndetse akunda kunywa ikivuguto.

Avuga ko adatekereza kureka umuziki kuko byose biri mu biganza bya Nyagasani. Ati “Kuri njye nta gahunda yo kuwureka mfite.”

Umwe mu bakunzi be witwa Celine Pretty yamubajije igihe ateganya gushyirira hanze Album ye, uyu muhanzikazi avuga ko ari kubitegura, kandi izajya hanze mu minsi iri imbere. Ati “Album nshya ndi kuyitegura vuba aha mukobwa wanjye.”

Yavuze ko intego ye atari ugukora umuziki ujyanye n’igihe, ahubwo akora umuziki uzakomeza kurandaranda ibihe n’ibihe ‘n’igihe njye ntahari’’- Muy’andi magambo ‘ntakiri muri ubu buzima’.

Knowless yavuze ko umwaka wa 2015 na 2019 ariyo yabaye ingenzi mu buzima bwe mu muziki mbere y’uko ashinga urugo, ariko kandi umwaka wa 2010 na 2011 yaramugoye cyane, kubera ko ariyo myaka yatangiriyeho urugendo rw’umuziki.

Yavuze ko yakoranye indirimbo na The Ben ndetse na Bruce Melodie, kandi ni abahanzi b’abahanga, kandi bishobotse bakongera bagakorana. Yasubije umufana ati “Bose ni abahanga, bose turazifitanye (indirimbo), kandi twakongera tukanakora izindi bose.”

Mu bwisanzure bw’abafana, hari uwamubajije niba akivugana na Safi Madiba asubiza ko batakivugana, undi amubaza niba bishoboka kuzongera kubona ifoto bombi bari kumwe, asubiza ko ibyo abantu bifuza byose mu buzima atari ko babibona.

Knowless yumvikanishije ko kutagaragara abana be imbuga nkoranyambaga atari igipimo cy’uwavuga ko atishimira abana be
Knowless yavuze ko iyo yumvise indirimbo yakoranye na Humble Jizzo bimwibutsa imbaraga zashyizwemo n’abantu banyuranye kugirango ikorwe

Knowless yavuze ko arangamiye gukora umuziki usaza nk’umuvinyo

Knowless yavuze ko ari mu myiteguro yo kurangiza Album ye nshya





KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UZITABE’ YA KNOWLESS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND