Kigali

Abana 20 bagiye gufashwa guteza impano zabo imbere

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:22/05/2024 16:22
0


Abana barenga 20 baturuka mu karere ka Rutsiro bafite impano mu kubyina, kuririmba, kumurika imideri, gushushanya n’izindi mpano zitandukanye bagiye gufashwa na Harmony Africa kugera ku ntego zabo banahugurwa ku ikoranabuhanga.



Umuryango Harmony Africa ufite intego zo gufasha abana bafite impano ariko bagahura n’ikibazo cy’ubukene kugira ngo bashyire mu bikorwa impano zabo, wasuye ugirana ibiganiro n’abaturage bo mu karere ka Rutsiro banatoranya abana 20 bagaragaje impano idasanzwe.

Ubwo basuraga akarere ka Rutsiro, Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro n’ubuyobozi bwa Harmony Africa bwahuye ndetse buganira n’abaturage bo muri aka karere kugira ngo bagaragarizwe uko bateza imbere impano z’abana bato ndetse n’andi mahirwe bashobora kwiremera yabafasha kugera ku ntego zabo.

Nyuma y’ibiganiro byahuje ababyeyi n’aba bayobozi, abana bahawe umwanya bagaragaza impano zabo zikubiye mu byiciro bitandukanye haba kubyina gakondo, imbyino zigezweho, kuririmba, gushushanya, gukina film, urwenya.

Nyuma yo kugaragaza impano aba bana bafite, hatoranyijwe abana 20 mu kiciro cya mbere bagiye gufashwa guteza imbere izo mpano zabo no kubyaza umusaruro amahirwe igihugu giteganyirije abato harimo kubahugura mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Irakoze Jean Marie umuyobozi wa Harmony Africa yavuze ko uyu muryango ugamije gufasha abana bafite impano ariko hakiyongeraho kubahugura mu bikorwa by’ikoranabuhanga ku buryo bashobora gukurikirana impano zabo ariko bafite n’ikindi kintu bafasha sosiyete.

Yagize ati “Intego zacu ni ugufasha abana bato badafite amikoro kugera ku nzozi zabo binyuze mu mpano bafite. Hari abana bari ku muhanda badafite kivugira ariko zimwe mu ntego zacu ni ukwita kuri abo bana bafite impano ariko badafite uburyo bwo kuzibyaza umusaruro tukabafasha kugera ku ntego zabo n’iterambere ry’igihugu muri rusange.”

Yakomeje avuga ko muri bimwe uyu muryango uzitaho, ni ukumenya abo bana, kubyaza umusaruro impano zabo, kubamenya mu masomo yabo, kubigisha udushya by’umwihariko mu ikoranabuhanga, kubitaho mu buryo bw’ubuvuzi ndetse n’ibindi byibanze umwana akenera kugira ngo abeho ubuzima bucye.

Yatangaje kandi ko aba bana 20 baje mu kiciro cya mbere uko iminsi izaza n’ubushobozi buhagije bwabonetse bazakomeza gufasha abandi bana bafite impano bikava mu karere ka Rutsiro bikagera mu gihugu cyose ndetse no muri Africa hose.

Umwe mu babyeyi bari kumwe n’abana batoranijwe, yagaragaje ibyishimo byinshi atewe n’uko hari umuntu ugiye kwita ku mpano y’umwana we kuko yakundaga kubyina no kuririmba ariko akaba  yumva nta buryo azabibyazamo umusaruro bigendanye n’amikoro macye.

Uyu mubyeyi yagize ati “Uriya mukobwa wange yakundaga kubyina no kuririmba ariko akenshi narabimubuzaga mubwira kwibanda ku masomo kuko ntari kwibonera amafaranga yo kumukorera ibyo ashaka. Ni ibintu byamubabazaga cyane ariko ubu agiye kwiga cyane kandi yishimye agire ubumenyi bwo mu ishuri kandi impano ye ayibyaze umusaruro.”

Nyuma yo guhitamo aba bana b’abanyempano 20, ubuyobozi bwa  Harmony Africa bwamusuye iwe mu rugo ari kumwe n’ababyeyi be.

Ababyeyi bishimiye ko abana babo bagiye gufashwa guteza imbere impano zabo

Abana bato bagaragaje impano zabo no mu gushushanya

Abana bamuritse impano zabo


Umwana muto wagaragaje impano yo kubyina imbyino zigezweho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND