RFL
Kigali

50 Cent na Netflix bageze kure batunganya filime igaruka ku byaha Diddy ashinjwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/05/2024 12:09
0


Nyuma y'igihe kitari gito umuraperi 50 Cent atangaje ko agiye gutunganya filime mbarankuru 'Docementary', ivuga ku byaha byo gufata ku ngufu P.Diddy ashinjwa, kuri ubu na Netflix yamaze kwinjira muri uyu mushinga uhanzwe amaso na benshi.



Mu mwaka ushize wa 2023 ubwo Curtis Jackson wamamaye nka 50 Cent mu muziki, yatangaje ko agiye gutunganya filime mbarankuru ku byaha umuraperi P.Diddy aregwa birimo gufata ku ngufu abakobwa barenga 5, no kugira uruhare mu rupfu rw'umuraperi Tupac Shakur ufatwa nk'umwami w'ijyana ya Rap.

Iki gihe 50 Cent abitangaza benshi bagize ngo ari kwiganirira cyangwa ni agatwiko dore ko asanzwe adacana uwaka na P.Diddy kuva mu 2004. Nyamara uyu mushinga 50 Cent yarawukomeje dore ko muri Mutarama aribwo yari yatangiye ibiganiro n'inzu zitunganya filime i Hollywood zifuzaga kumufasha gutunganya iyi filime.

Kuri ubu byamaze gutangazwa ko Netflix ariyo yegukanye isoko ryo gutunganya iyi filime ya 50 Cent izagaruka ku byaha P.Diddy ashinjwa. Netflix ikazatunganya iyi filime ifatanije na sitidiyo ya 'G-Unit Films & Television Studios' yashinzwe na 50 Cent.

50 Cent afatanije na Netflix bari gutunganya filime ivuga ku byaha P.Diddy ashinjwa

Iyi filime mbarankuru izaba ikubiyemo birambuye ubuhamya bw'abashinja P.Diddy, amashusho yo mu nkiko, hamwe n'ubuhamya bw'abandi babanye na Diddy kuva kera bazi imyitwarire ye harimo n'abavuga ko bamubonye akora ibi byaha.

Uyu mushinga kandi wamaze ugeze kure ukorwa gusa ntabwo haratangazwa igihe iyi filime izasohokera bitewe n'uko abarega P.Diddy bakiri kwiyongera, ari nabyo 50 Cent yakomojeho kuri Instagram avuga ko iyi filime izagira 'Episodes' nyinshi bitewe n'uko hakomeje kugaragara abamushinja benshi.

Iyi filime izaba yitwa 'DIDDY DO IT?' ikazaba ari uruhererekane izanyura kuri Netflix





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND