RFL
Kigali

Umupolisi yarashe umugore we n’umugabo basambanaga ku karubanda

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:21/05/2024 16:31
0


Umugabo wari mu kiruhuko cy’akazi akaba ari umupolisi, yarashe umugore we w’isezerano ubwo yasangaga asambana n’umugabo mu modoka yari iparitse ku muhanda.



Aba bombi baparitse imodoka ahasanzwe haparika abantu benshi maze bafunga ibirahuri batangira kuyisambaniramo, bagubwa gitumo, bahita baraswa bose barapfa nk’uko bitangazwa.

Uyu mupolisi wo muri Malawi wari warihebeye umugore we yaje kumenya neza ko umugore we yasohokanye n’undi mugabo, ni ko kubasanga aho bari bari, abwirwa ko bari mu modoka agenda ayisatira.

Uyu mugabo ubarizwa mu nzego z’umutekano yari yitwaje imbunda ntoya ageze hafi y’imodoka yumva amajwi avugiramo imbere yumva ntabwo bamubeshye ni umugore we babana.

Yabanguye imbunda ye ahita abarasa bose kugeza bashizemo umwuka muri iyo modoka. Ubwo umugore yabonaga umugabo we, yashatse kwiruka no gusohoka mu modoka, ariko uyu mugabo nta mpuhwe yari afiye kuko yahise amurasa mbere yo gucika.

Uyu mugabo yajyanwe kuri Polisi kugira ngo hakorwe iperereza ndetse hakusanywe ibimenyetso bigaragaza ibyabaye nk'uko FOM ibitangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND