RFL
Kigali

Rwamagana: Urubyiruko rwahagurukiye kurwanya ruswa n'akarengane rwifashishije ibihangano

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/04/2024 13:19
0


Urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwibumbiye muri Club Umuhuza rukora ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n'akarengane, ruvuga ko rukoresha ibihangano mu kurwanya ruswa n'akarengane mu gutanga ubutumwa kandi bakigisha abakiri bato umuco wo kunyurwa.



Nyuma y'Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Maidonis Dimitrios Chrisostomos,   Umwepisikopi uyobora Kiliziya ya Orthodoxe, Diyosezi ya Bukoba u Burengerazuba bwa Tanzania n'u Rwanda cyaturiwe mu Murenge wa Kigabiro ahubatswe Kiliziya ya Orthodoxe Paruwasi ya Rwamagana, habereye ibirori byo kwishimira ibyagezweho na Club Umuhuza yifashisha ibihangano mu kurwanya  ruswa n'akarengane.

Urubyiruko rubarizwa muri Club Umuhuza  igizwe n'urubyiruko ndetse n'abana, ishami ryayo ryo mu karere ka Rwamagana ruvuga ko rugira uruhare mu Kurwanya ruswa n'akarengane, by'umwihariko bahereye mu bakiri bato kugira ngo bakurane umuco wo kunyurwa birinda ibikorwa bigayitse kandi banakurane indagagaciro zo kwanga akarengane na ruswa.

Shema Ignace avuga ko gukoresha ibihangano ari uburyo bwiza bwo gutanga ubutumwa ku bantu bose bahereye Ku rubyiruko.

Agira ati: "Iyo twereka abantu bose ububi bwa ruswa n'akarengane tubinyuza mu bihangano birimo: Ikinamico, indirimbo ndetse n'imivugo ku buryo buri wese tumufasha kubyumva mu buryo bworoshye, bitewe nuko tuba twarahawe n'amahugurwa noneho mu guhanga tugahanga ibihangano bigaragaza ingaruka za ruswa ndetse n'akarengane mu buryo bunososoye."

Shema Ignace umwe mu bagira uruhare mu guhanga ibihangano bigaragaza ingaruka za ruswa n'akarengane

Ishimwe Djasila umwe mu banyamuryango ba Club Umuhuza utuye Murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana,avuga ko bagira uruhare mu gufasha abahuye n'akarengane Kugira ngo barenganurwe. Yagize ati: "Mu bikorwa dukora iyo tubonye umuntu warenganye tugeza akarengane ke ku badukuriye, bakimugereza ikibazo cye ku rwego rw'Umuvunyi."

Perezida wa Club Umuhuza, Tuyisenge Hamircar Fidel Anastisius avuga bamaze gukora ibikorwa byinshi by'indashyikirwa  byatumye batwara ibikombe kubera ibikorwa birimo ubukanguramba bukorwa  n'urubyiruko rukoresha ibihangano mu hagamije Kurwanya ruswa n'akarengane.

Yagize ati: "Club Umuhuza imaze imyaka 17 ishingiwe mu karere ka Ngoma ,tukaba tumaze imyaka 10 tunayitangije mu karere ka Rwamagana ndetse tukaba dufite abanyamuryango mu na Gicumbi na Nyagatare. Mu myaka tumaze dukora ni twe ba mbere twatangiye ibikorwa byo gukorana n'urubyiruko mu kurwanya ruswa by'umwihariko tukita Ku byiciro birimo urubyiruko n'abana tugamije kubaka u Rwanda rw'ejo hazaza."

Iyo duhereye ku bana tukabigisha kuba inyangamugayo kugira ngo bazavemo abaturage barwanya akarengane ndetse bakazavamo abayobozi bazayobora igihugu neza biduha icyizere cyo kurandura ruswa no kuyikumira muri iki gihe ndetse no mu bihe bizaza."

Perezida wa Club Umuhuza avuga ko bigisha urubyiruko ububi bwa abana bato kugira ngo bamenye ububi bwayo

Nyiricyubahiro Maidonis Dimitrios Chrisostomos, Umwepisikopi wa  Kiliziya ya  Orthodoxe Diyosezi ya Bukoba muri Tanzania n'Uburasirazuba bwa Tanzania n'u Rwanda  wari umushyitsi muri ibyo birori yashimiye urubyiruko rwo mu Club Umuhuza kubera ibikorwa rukora, ariko arusaba gukunda Imana kugira iruyobore mu guteza imbere u Rwanda.

Yagize ati: "Ndashimira uru rubyiruko ibi bikorwa rukora ibyiza, ibi ni ibikorwa biteza imbere Igihugu ,turabibashimira Kandi natwe muzabitugezeho (avuga Diyosezi ya Bukoba muri Tanzania). Ndabasaba gukunda Imana kugira ngo ibafashe guteza imbere  imiryango yanyu ndetse n'iki Gihugu cy'u Rwanda muri abantu beza kandi Kiliziya yacu ikunda urubyiruko cyane."

Club Umuhuza ifite abanyamuryango 250  mu turere twa Rwamagana, Ngoma, Nyagatare na Gicumbi .Tuyisenge Hamircar Fidel Anastisius Perezida wa Club usanzwe ari Umuvugizi wa Kiliziya ya Orthodoxe mu Rwanda akaba yarashimiwe uruhare agira mu guteza imbere ibikorwa by'urubyiruko no gufasha abana bo mujyi wa Rwamagana kuva mu buzererezi.  

Ibirori byo kwishimira ibyagezweho na Club Umuhuza yifashisha ibihangano mu kurwanya ruswa byabimbiwe n'igitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Maidonis Umwepisikopi uyobora Kiliziya ya Orthodoxe Diyosezi ya Bukoba u Burengerazuba bwa Tanzania n'u Rwanda





Umwepisikopi wa Kiliziya ya Orthodoxe Diyosezi ya Bukoba, u Burengerazuba bwa Tanzania n'u Rwanda yishimye ibikorwa club Umuhuza ikora ibinyujuje mu bihangano bitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND