RFL
Kigali

Tanzania: Urukuta rwagwiriye abana batatu bavukana abaturanyi babyegeka ku marozi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/04/2024 20:30
0


Abana batatu bakomoka mu Muryango umwe bapfuye bagwiriwe n'urukuta rw'inzu abaturanyi babo bahwihwisa ko byaturutse ku marozi.



Mu gace kitwa Michepo mu Karera ka Shinyanga, urukuta rw’inzu rwagwiriye abana batatu bavukana bari baryamanye na Nyina warokokanye n'umwana w'umuhererezi muri uwo muryango.

Nyina w'abo bana Joyce Nchimbi niwe warokotse iyo mpanuka n'umwana we umwe mu gihe umugabo we ataraye mu rugo ubwo byabaga. Uwo  yavuze ko mu gihe urukuta rwagwaga, umugabo we yari yaraye ku rundi rugo kuko afite abagore babiri.

Abana bapfuye ni abakobwa babiri, Nkamba Ngasa ufite imyaka 13 y'amavuko, Gigwa Ngasa ufite imyaka 8 n’umuhungu umwe witwa Sulumu Ngasa ufite imyaka 6.

Nyina bari bararanye muri iryo joro aganira n'Itangazamakuru yasobanuye uko we n'umwana muto barokotse urupfu.

Yagize ati: “Umwana wanjye muto twari kumwe mu gihe urukuta rwagwaga, kuko njyewe rwangwiriye mu mugongo, ngerageza kumukingira, maze abandi bana banjye rurabagwira rurabapfuka bose uko ari batatu barapfa”.

Umugabo nyiri urugo ubwo yagarukaga ku urupfu rw'abana be Ngasa Mataruma yabajijwe iby’inzu ishaje yagwiriye abana bapfuye yasabye abagiraneza  kumufasha umugore we n'umwana usigaye bakabona ibyo kurya ndetse n'inzu yo gucumbikamo.

Umwe mu bayobora urwego rw'iperereza Biasa Chitanda yavuze ko guhuza abaturage badakwiye guhuza iyo mpanuka n'imyuka mibi bavugaga ko ariyo ntandaro y'urupfu rw'abo bana.

Yagize ati: “Icyo nsaba abaturage ba Mishepo ni ukureka guhuza iyo mpanuka n’imyuka mibi y’amarozi, kuko inzu nyinshi zubakishije ibyondo zikunze kugwa iyo zitahawe umusingi ukomeye”.


Ivomo: Mwananchi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND