RFL
Kigali

Muchoma yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka ibiri yinjiye mu bushabitsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/04/2024 14:14
0


Umuhanzi Nizeyimana Didier wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Muchoma Muchomani, yatangaje ko imyaka ibiri yari ishize atagaragara mu bikorwa by’umuziki, ahanini biturutse ku bushabitsi bwa ‘Motel’ yinjiyemo no gushakiriza inyungu ku muyoboro wa Youtube.



Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024, nyuma y’uko ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Tubaye umwe” igaruka ku mukobwa ‘wicuruzaga’ waje gukizwa nyuma yo kumenya ubwiza bw’Imana.

Muchoma avuga ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize ibihangano bye amaze igihe ari gutegura, yitegura gushyira hanze mu mezi ari imbere. Uyu musore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko kwinjira mu bushabitsi bwa ‘Motel’, byatumye atabasha gukora umuziki nk’uko yari asanzwe abikora.

Ati “Umuntu aba ashakishiriza ahantu hose, maze iminsi ninjiye mu bushabitsi bwa Motels, kubaka kuva hasi ugashyiramo n’ibikoresho byose ‘Motels’ zigatangira zigakora urumva ko bitari byoroshye, kuba nabikorera hamwe (no gushyira hanze indirimbo).”

Muri iki gihe ari kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda, ndetse avuga ko amaze igihe ari muri studio, aho akora indirimbo nyinshi azagenda ashyira hanze mu minsi iri imbere.

Ni indirimbo avuga ko zigaruka ku butumwa bunyuranye, cyane cyane ku nkuru z’urukundo ndetse no guhimbaza Imana.

Ati “Kuva nagaruka mu Rwanda maze iminsi ndi muri ‘studio’ ndi gukora indiirmbo nyinshi. Iyi n’iyo abantu benshi bagiye bampitiramo ngo abe ariyo mbanza gusohora kuko nari maze imyaka ibiri ntasohora indirimbo.”

Iyi ndirimbo ihimbaza Imana yashyize hanze yitwa ‘Tubaye umwe’, ivuga ku muntu w’indaya, wabaswe n’ibiyobyabwenge akaza gukizwa, akaba hafi y’Imana.

Avuga ko idashingiye ku buzima bwe bwite, kuko ibyo yaririmbye ari inkuru ibaho mu buzima bwa benshi. Ati “Ntabwo ari inkuru y’ubuzima bwanjye, ariko nziko benshi ibi babinyuramo.”  

Muchoma akora umuziki wibanda cyane ku ndirimbo zo mu Giswahili, Ikinyarwanda n’Icyongereza, yashyize hanze indirimbo zirimo nka “Sarah”, ‘Mademu Waleo”, “Sikutaki”, “Asante” ,”My love” , “Mtoto”, “Umutoso’’ yakoranye na The Ben n’izindi.

Anafite Allbum yise ‘Mayibobo’ yatuye abana bo ku muhanda iriho indirimbo esheshatu zirimo ‘Pikipiki’, ‘Hanyanyaza’, ‘Ab’imitwe’, ‘Maliza’ yakoranye na B-Threy, ‘Ni ikibazo’, ‘Umutoso’ yahuriyemo na The Ben ndetse na ‘Mbe Mucoma’.

Muchoma w’imyaka 34 yatangaje ko imyaka ibiri ishize ari mu bushabitsi bwa Motels yatumye adakora umuziki nk’uko byari bisanzwe
Muchoma yavuze ko yagarutse mu muziki mu buryo bweruye, kuko afite ibihangano byinshi yitegura gushyira hanze
Muchoma abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 


Muchoma yatangaje ko yinjiye mu bushabitsi bwo kubaka 'Motel' mu karere ka Rubavu

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TUBAYE UMWE’ YA MUCHOMA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND