Umuhanzi Nizeyimana Didier wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Muchoma Muchomani, yatangaje ko imyaka ibiri yari ishize atagaragara mu bikorwa by’umuziki, ahanini biturutse ku bushabitsi bwa ‘Motel’ yinjiyemo no gushakiriza inyungu ku muyoboro wa Youtube.
Yabitangaje
mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024,
nyuma y’uko ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Tubaye umwe”
igaruka ku mukobwa ‘wicuruzaga’ waje gukizwa nyuma yo kumenya ubwiza bw’Imana.
Muchoma
avuga ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize ibihangano bye amaze igihe ari
gutegura, yitegura gushyira hanze mu mezi ari imbere. Uyu musore ubarizwa muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko kwinjira mu bushabitsi bwa ‘Motel’,
byatumye atabasha gukora umuziki nk’uko yari asanzwe abikora.
Ati “Umuntu
aba ashakishiriza ahantu hose, maze iminsi ninjiye mu bushabitsi bwa Motels,
kubaka kuva hasi ugashyiramo n’ibikoresho byose ‘Motels’ zigatangira zigakora
urumva ko bitari byoroshye, kuba nabikorera hamwe (no gushyira hanze
indirimbo).”
Muri iki
gihe ari kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda, ndetse avuga ko amaze igihe ari muri
studio, aho akora indirimbo nyinshi azagenda ashyira hanze mu minsi iri imbere.
Ni
indirimbo avuga ko zigaruka ku butumwa bunyuranye, cyane cyane ku nkuru z’urukundo
ndetse no guhimbaza Imana.
Ati “Kuva
nagaruka mu Rwanda maze iminsi ndi muri ‘studio’ ndi gukora indiirmbo nyinshi.
Iyi n’iyo abantu benshi bagiye bampitiramo ngo abe ariyo mbanza gusohora kuko
nari maze imyaka ibiri ntasohora indirimbo.”
Iyi
ndirimbo ihimbaza Imana yashyize hanze yitwa ‘Tubaye umwe’, ivuga ku muntu
w’indaya, wabaswe n’ibiyobyabwenge akaza gukizwa, akaba hafi y’Imana.
Avuga ko idashingiye ku buzima bwe bwite, kuko ibyo yaririmbye ari inkuru ibaho mu buzima bwa benshi. Ati “Ntabwo ari inkuru y’ubuzima bwanjye, ariko nziko benshi ibi babinyuramo.”
Muchoma
akora umuziki wibanda cyane ku ndirimbo zo mu Giswahili, Ikinyarwanda
n’Icyongereza, yashyize hanze indirimbo zirimo nka “Sarah”, ‘Mademu Waleo”, “Sikutaki”,
“Asante” ,”My love” , “Mtoto”, “Umutoso’’ yakoranye na The Ben n’izindi.
Anafite
Allbum yise ‘Mayibobo’ yatuye abana bo ku muhanda iriho indirimbo esheshatu
zirimo ‘Pikipiki’, ‘Hanyanyaza’, ‘Ab’imitwe’, ‘Maliza’ yakoranye na B-Threy,
‘Ni ikibazo’, ‘Umutoso’ yahuriyemo na The Ben ndetse na ‘Mbe Mucoma’.
Muchoma w’imyaka
34 yatangaje ko imyaka ibiri ishize ari mu bushabitsi bwa Motels yatumye
adakora umuziki nk’uko byari bisanzwe
Muchoma
yavuze ko yagarutse mu muziki mu buryo bweruye, kuko afite ibihangano byinshi
yitegura gushyira hanze
Muchoma
abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009
Muchoma yatangaje ko yinjiye mu bushabitsi bwo kubaka 'Motel' mu karere ka Rubavu
TANGA IGITECYEREZO