RFL
Kigali

Harimo umugore umwe! Abaraperi 10 bafatwa nk’ab’ibihe byose ku Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/05/2024 4:52
1


Umwaka ushize, hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 ishize injyana y’umujinya ya Hip-hop ivutse. Ugiye kubara abaraperi bose babayeho n’abakomeje kuvuka muri iki gihe ntiwabavamo gusa hari abafatwa nk’ab’ibihe byose kugeza ubu hashingiwe ku ngingo zitandukanye.



Mu baraperi b’ibyamamare bagiye bamenyekana mu gihe cyose injyana ya Hip-Hop imaze ibayeho, harimo abafatwa nk’ab’ibihe byose hashingiwe ku buhanga bwabo, ubwamamare, icyo bamariye iyi njyana kuva bayinjiramo ndetse n’ubushobozi bakura muri uyu muziki.

Uyu munsi, InyaRwanda yahisemo kugukugezaho urutonde rw’abaraperi 10 badateze kwibagirana muri iyi njyana ku Isi haba abakiriho n’abatakiriho.

1.     Jay-Z


Umuraperi Jay-Z, niwe ufatwa nk’umwami w’injyana ya Hip Hop ku Isi kugeza ubu. Aya mateka ntayakura ku bushobozi bwe mu muziki cyangwa kuba yarabanye n’umuhanzikazi w’icyamamare Beyonce, ahubwo ni ku bw’imbaraga z’ubushobozi akura muri label ye yitwa Roc-A-Fella Record yashinze mu 1994.

2.     Kendrick Lamar


Kendick Lamar agezweho cyane muri iki gihe ku bw’ubuhanga akomeje kugaragaza mu myandikire y’indirimbo ze, yamenyekanye ubwo yamaraga gushyira hanze indirimbo yise ‘Good kid, m.A.A.d city’ mu 2012. 

Hanze y’ubwamamare n’ubudahangarwa afite mu muziki, uyu muraperi afite kompanyi ikomeye cyane yitwa pgLang yashyiranye hanze na Dave Free mu 2020.

3.     Lil Wayne


Dwayne Michael Carter Jr. wamenyekanye nka Lil Wayne ni umuraperi byagorana kubona umuntu ukurikirana umuziki wa hip hop utamuzi ku Isi bitewe n’itafari rinini yashyize kuri iterambere ry’iyi njyana. Nubwo ubu akora wenyine, ariko uyu muraperi yatangiranye n’itsinda rya Hop Boys ryakanyujijeho muri za 1990.

4.     J. Cole


Umuraperi J. Cole wakuriye muri Karolina y’Amajyaruguru, yatangiye kwandika izina nyuma yo mu 2000 abikesheje ‘mixtape’ ze ebyiri zanamuhesheje gusinyishwa muri label ya Jay-Z Roc Nation mu 2009.

5.     Tupac


Ibigwi bya Tupac Shakur [2Pac] wamaze no kwitaba Imana birazwi hirya no hino ku Isi. 

Tupac wahoraga yambaye bandana, afite album yitwa ‘All Eyez on Me’ yagiye hanze mu 1996, iri mu zagurishijwe cyane mu mateka y’injyana ya Rap, nubwo nyuma y’amezi 7 yahise apfa ku myaka 25. Uyu muraperi yabaye icyitegererezo cy’abaraperi bo mu gihe cye ndetse n’abari kuvuka ubu.

6.     Drake


Umuraperi Drake watangiriye kuri Televiziyo atazi ko azavamo umuraperi w’icyamamare ngo Isi yose imuhange amaso, yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze ‘mixtape’ ye ya mbere mu 2010 yise ‘Thank Me Later.’

Kuva icyo gihe, Drake yagiye akora album zitandukanye maze zikamukundira zikamuhira ziriho indirimbo yahuriyemo n’abandi baraperi bakomeye nka R Nicki Minaj, Lil Wayne n’abandi barimo nka Rihanna.

Drake nawe yaje gutangiza label ye ya Ovo Sound yashinze mu 2012. Uruhare rukomeye yagize muri uyu muziki sirwo rumugira uw’ibihe byose gusa, ahubwo ni umuhate we mu kurera no gufasha impano zikizamuka muri hip hop bituma benshi babimwubahira.

7.     Kanye West


Nubwo yavukiye muri Atlanta, umuraperi Kanye West usigaye wiyita Ye ahamya ko akomoka muri Chicago. Ye ntabwo yinjiye muri iyi mihanda ari umuhanzi ahubwo yatangiye ari Producer utunganya imiziki,aza kumenyekana ubwo yasinyaga kwa Jay-Z muri Roc-A-Fella Records maze bikaza kumenyekana ko ari we wakoze indirimbo zakunzwe nka  “You Don't Know My Name” ya Alicia Keys.

Usibye umuziki, uyu muraperi arazwi cyane mu ishoramari ry’ibijyanye n’imideli, no kuba yarabanye ndetse yarabyaranye n’icyamamare nka Kim Kardashian bifite ikintu kinini bisobanuye.

8.     Nicki Minaj


Nicki Minaj ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Hip Hop ku Isi, niwe muraperi w’igitsina gore ubasha kuza hafi ku rutonde rw’abaraperi b’ibihe byose. Onika Tanya Maraj [Nicki Minaj] wavukiye muri Trinidad and Tobago, arazwi cyane muri iyi njyana nk’umugore wayitangiye kandi akemeza Isi yose ko afite impano idashidikanwaho.

Nicki Minaj wibitseho ibihembo agahishyi birimo na Grammy, yaharuriwe amayira byeruye na album ye yise ‘Pink Friday’ yashyize hanze mu 2010, maze kuva icyo gihe ahindura imvugo yari imaze kumenyerwa y’uko Hip hop ari injyana y’abagabo gusa.

9.     Nas


Nasir bin Olu Dara Jones wamenyekanye nka Nas, ni umwe mu baraperi bagize uruhare runini mu iterambere ry’umuziki wa Rap wamenyekanye cyane muri za 1990. Kugeza n’ubu, album ya mbere y’uyu muraperi yashyize hanze mu 1994 yise ‘Rolling Stone’ iracyari muri album zifatwa nk’iz’ibihe byose muri Hip hop.

10. Eminem


Biragoye cyane kuvuga injyana ya Hip Hop ngo ntuvuge izina Eminem. Marshall Bruce Mathers III [Eminem] yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga album ya mbere hanze yakoreye muri studio yari ikomeye cyane icyo gihe ya Interscope Records yise ‘The Slim Shady LP.’

Usibye kuba azwi nk’umuhanzi ufite ibihangano byacurujwe cyane, uyu muraperi yibitseho ibihembo bitabarika birimo Grammy 15.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ruti Jackson1 week ago
    Iki cyegeranyo kitarimo 50 cent kirakemangwa rwose





Inyarwanda BACKGROUND