RFL
Kigali

Brenda Fassie yitabye Imana, U Bwongereza buva ku izima! Tariki ya 09 Gicurasi mu mateka

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:9/05/2024 4:51
0


Nk’uko buri munsi uba ufite urwibutso usigira abantu batandukanye hirya no hino, uyu munsi tariki ya 09 Gicurasi ubitse amateka menshi atazapfa byumwihariko ku mateka y’abacakara bacuruzwaga mu Bwongereza.



Ni gahunda ya InyaRwanda kukugezaho ibyaranze buri munsi mu mateka kugira niba ari ibyishimo cyangwa akababaro ufite hari uwo mubisangiye ndetse no kurushaho guhugurana ku mateka y’ingenzi yaranze Isi muri rusange.

Tariki ya 09 Gicurasi, ni umunsi wa 131 w’umwaka ku ndangabihe ya Gregoire, harabura iminsi 236 ngo ugere ku musozo. Uyu munsi habaye byinshi bitazapfa kwibagirana.

Ibyabaye mu mateka Kuri uyu munsi

Mu mwaka wa 1502, Umwami Christopher Columbus yavuye muri Espagne mu rugendo rwe rwa nyuma ruzenguruka Isi.

Mu mwaka wa 1766, Joseph Bramah wari umusirikare mukuru w’u Bwongereza yagarutse mu gihugu nyuma y’uruzinduko rwe ku Isi.

Mu mwaka wa 1788, Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza yemeye kurandura ubucuruzi bw'abacakara.

Mu mwaka wa 1868, umujyi wa Reno, muri Nevada, nibwo washinzwe.

Mu mwaka wa 1901, Inteko Ishinga Amategeko ya mbere ya Australia yafunguwe i Melbourne.

Mu mwaka wa 1908, nibwo Dirk Fock yabaye Guverineri wa Suriname.

Mu mwaka wa 1914, Perezida wa Amerika Woodrow Wilson yatangaje umunsi w'ababyeyi.

Mu mwaka wa 1915, Intambara ya Artois yatangiye hagati y'u Bufaransa n'u Budage.

Mu mwaka wa 1930, Umwami George V yashyizeho John Masefield nk'umusizi w’u Bwongereza.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1883: Jose Ortega Y Gasset, umuhanga mu by’imitekerereze (Philosophe) akaba n’umunyapolitiki wamenyekanye muri Espagne.

1982: Rachel Boston, umukinnyi wa sinema w’Umunyamerikakazi

1983: Leandro Rinaudo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umutaliyani.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

2001: Marie Cardinal, umwanditsi w’Umufaransakazi.

2011: Wouter Weylandt,Umubiligi ukora amarushanwa y’amagare.

2004: Brenda Fassie, umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND