RFL
Kigali

Rutahizamu wa Bugesera FC akomeje gutanga ibimenyetso byo kuzarangiza shampiyona ariwe utsinze ibitego byinshi - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Serge
Taliki:27/04/2024 6:36
0


Rutahizamu w'ikipe ya Bugesera FC, Ani Elijah akomeje gutanga ibimenyetso byo kazarangiza shampiyona y'u Rwanda ariwe uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi.



Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe ya Police FC yari yakiriye Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda mu mukino wo ku munsi wa 28 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Bugesera FC, byarangiye itsinze ibitego 2-1 birimo icya Ani Elijah wafunguye amazamu ku munota wa 45 kuri penariti n'ubundi yari ivuye ku ikosa yarakoreweho

Iki cyari igitego cye cya 15 atsinze muri shampiyona aho ahanganye na rutahizamu wa APR FC yamaze kwegukana igikombe we ufite ibitego 14.

Nk'uko bigaragarira amaso bishobora kuzarangira uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah asoje shampiyona ari we uyoboye abandi ba rutahizamu mu gutsinda ibitego byinshi.

Ikipe ya Bugesera FC isigaje gukina na Muhazi United tariki 4 Gicurasi aho bazaba bayakiriye naho tariki 11 Gicurasi basoreze kuri Etoile de l'Est. 

Kuri ubu Bugesera FC iri ku mwanya wa 14 n'amanota 28 aho irusha amanota 2 Sunrise FC n'amanota 3 Etoile de l'Est zo zitarakina umukino wa 28 wa shampiyona.


Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ba Bugesera FC, An Elijah yabanjemo


Ubwo An Elijah yiteguraga gutera penariti


Abakinnyi ba Bugesera FC, bishimira igitego cyatsinzwe na An Elijah ku munota wa 45 w'igice cy'ambere, ni igitego cye cya 15 


Ba myugariro ba Police FC ntiborohewe na An Elijah umwataka wa Bugesera FC kuko bamukoreragaho amakosa menshi

Ubwo Police FC yatsindaga igitego ku munota wa 65 w'igice cya kabiri, ni igitego cyatsinzwe na Nshuti Dominic Savio


Bugesera FC yishimira igitego cya 2 cyabahaye amanota 3 cyikabahesha intsinzi guhera ku batoza n'abasimbura bose bagiye kucyishimira. Ni igitego cyatsinzwe na Dushimimana Olivier ukina ku ruhande rw'ibumoso


Umutoza wa Police Mashami Vincent atanga amabwiriza, gusa ategereje umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro n'ubundi azahuriraho na Bugesera FC


Umutoza wa Bugesera Fc Haringingo Francis akomeje gushafa Bugesera FC kwitwara neza dore ko bari ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro na Police FC batsinze


Umuzamu wa Police FC wa 2 Kwizera Janvier Rihungu ntabwo yiyumvishaga uburyo batakaje uyu mukino


Umuzamu wa 3 wa Police FC Rubahiza Clovis niwe wabanje mu izamu rya Police FC


Police FC yari ifite abafana benshi


Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira intsinzi, kandi banashimira Imana ku ntsinzi babonye ibongerera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND