RFL
Kigali

Etoile de l'Est yirutse isiga Bugesera FC na Sunrise FC mu bibazo-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/05/2024 18:25
0


Ikipe ya Etoile de l'Est yatsinze Police FC bituma inyura kuri Bugesera FC yanganyije na Muhazi United no kuri Sunrise FC yatsinzwe n'Amagaju FC.



Ni mu mikino yo ku munsi wa 28 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 4 Gicurasi 2024.

Kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, Amagaju FC yari yakiriye Sunrise FC.

Umukino watangiye Amagaju FC ubona arusha Sunrise FC mu bijyanye no guhererekanya umupira ndetse no kugerageza uburyo imbere y'izamu.

Ku munota wa 15 gusa uwitwa Iradukunda Daniel w'Amagaju FC yazamutse acenga yinjira mu rubuga, umunyezamu wa Sunrise FC, Imfashingabo Didier, amutereka hasi umusifuzi atanga penariti.

Yahise iterwa n'Umurundi Rukundo Abdourahman ayitereka mu nshundura igitego cya mbere kuba kirabonetse.

Umutoza w'iyi kipe yo mu karere ka Nyagatare, yaje gukora impinduka mu kibuga akuramo Murenzi Patrick ashyiramo Habamahoro Vincent kugira ngo arebe ko yakwishyura, gusa barinda bajya kuruhuka bitarakunda.

Mu gice cya kabiri, Amagaku FC yakomeje kurusha Sunrise FC ndetse byanashobokaga ko ibona igitego cya 2 nk'aho ku munota wa 60 Rukundo Abdourahman yarekuye ishoti ryashoboroga guteza ibibazo gusa rinyura impande y'izamu.

Umukino warangiye Sunrise FC itsinzwe n'Amagaju FC biyongerera ibibazo byo kumanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri kuko kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 29 ndetse n'umwenda w'ibitego 17.

Indi mikino yabaga ikipe ya Etoile de l'Est yakoreraga ibimeze nk'ibitangaza kuri Police FC iyitsinda ibitego 2-1 bya Sadick Sulley ku munota wa 75  no kuwa 90+3 na Bigirimana Abedi kuwa 80.

Gutsinda uyu mukino byatumye Etoile de l'Est iva ku mwanya wa nyuma yari iriho ijya kuwa 14 n'amanota 31. Kuri sitade y'akarere ka Bugesera ho Bugesera FC yanganyaga na Muhazi United 0-0.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, Bugesera FC yakomeje kuba mu bibazo byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri aho iri ku mwanya wa 15 n'amanota 29.


Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Etoile de l'Est babanje mu kibuga 






















AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND