RFL
Kigali

Cyusa Ibrahim yakoze indirimbo ihimbaza Imana yakomoye ku mijugujugu yatewe -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/04/2024 14:57
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise 'Isengesho’, yakoze nyuma y’imijuguju yatewe n’abantu mu bihe bitandukanye, cyane cyane binyuze mu bikorwa bye bishamikiye ku myidagaduro.



Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, mu gihe ari kwitegura gukora igitaramo cye bwite yise “Migabo Live Concert” kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 8 Kamena 2024.

Cyusa yabwiye InyaRwanda ko yageze ku kwandika iyi ndirimbo nyuma yo kongera kwitekerezaho biturutse ku mijugujugu yatewe n’abantu mu bihe bitandukanye, ahanini biturutse ku nkuru zagiye zimuvugwaho mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga zihuza abantu.

Ati “Iyi ndirimbo nayihimbye nyuma y’ibihe birebire nagiye nyuramo. Nayihimbye kubera njyewe bitewe n’igihe naciyemo, abantu bose benshi bantera imijugujugu, ngeze aho ndavuga nti wa mugani wasanga nanjye ntari shyashya. Nahereye aho ngira igitekerezo, ni uko nakoze iyi ndirimbo meze nk’umuntu uvuga ibyamubayeho byose.”

Mu bitero bigize iyi ndirimbo hari aho avuga ko yugarijwe n’ibivugwa na rubanda, agasaba Imana kumuha imbaraga zo kongera gusabana nayo. Ati “Niba abantu batangiye kugucira akari urutega, ni uko wasanga nawe utari shyashya, ni muri ubwo buryo rero nahimbyemo iyo ndirimbo.”

Cyusa yavuze ko buri muhanzi wese aba afite muri we igitekerezo cyo kuzashyira akadomo ku rugendo rwe rw’umuziki, akoze indirimbo irata Igihugu cye ndetse n’indirimbo ihimbaza Imana.

Avuga ko ibi biri mu mpamvu zikomeye zatumye anashyira imbaraga mu gukora iyi ndirimbo. Ati “Numvaga ngomba gukora indirimbo ihimbaza Imana iri muri gakondo. Hari ibintu bibiri nk’umuhanzi uba utekereza, iyo utarakora indirimbo irata igihugu cyawe cyangwa se isingiza Imana, uba utaranoza urugendo rwawe rw’umuziki.”

Cyusa Ibrahim yavuze ko ibihe yanyuzemo mu minsi ishize aho yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, biri mu byatumye ashyira imbaraga cyane mu gukora iyi ndirimbo iri mu murongo w’isengesho asaba Imana gukomeza intambwe ze.

Avuga ko yanditse iyi ndirimbo ariko afata igihe cyo kuyinononsora kugira ngo ibe iya bose. Ati “Ariko mu by’ukuri ni isengesho ryanjye naturaga Imana. Ku buryo n’undi uwari we wese ashobora kwiyumvamo, asaba Imana imbabazi z’ibyo yaciyemo, ibyo yakoze, anayisaba ngo imurinde abo banzi.”

Cyusa avuga ko asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura igitaramo azahuriramo n’Itorero Inganzo Ngari.

Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko gutumira Inganzo Ngari byaturutse ku kuba aribo babaye intangiriro y’urugendo rw’umuziki we. Ati “Inganzo Ngari ni itorero nabayemo; ryampaye intangiriro yo gukora umuziki wanjye.”

 

Akomeza ati “Ni itorero mbamo rimbamo kandi twese twuzuzanya! Rero, igitaramo cyanjye naba nkoze bwa mbere ntabwo nabarenza ingohe.” 

Cyusa yavuze ko yabyinnye muri iri torero mu gihe cy’imyaka itanu; kuva mu 2010 kugeza mu 2015.

 Avuga ko abantu bakwiye kwitega ibidasanzwe muri iki gitaramo yitegura gukora, kuko afatanyije n’abo yatumiye biteguye gutanga ibyishimo. 

Ati “Abantu bagomba kwitega uburyohe mu njyana gakondo, bagomba kubona ibyo batigeze babona mbere. Ntago ari ukuririmba gusa, bazabona icyo bita umuziki uhuje n’ikinamico, aho umuntu aba aririmba anakora ikinamico.”    

Iki gitaramo yacyise “Migabo Live Concert” yacyitiriye iriya ndirimbo kubera ko idasanzwe mu buzima bwe, kuko ishingiye ku butwari wa Perezida Paul Kagame.

Ati “Nacyitiriye izina ‘Migabo’ kubera indirimbo nakoze yo kurata Perezida Kagame, kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ni igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.”

Akomeza ati “Nabikoze muri ubwo buryo kugirango urubyiruko rwose rwifuza gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo. Kandi ni umuntu twese dukunda, tureberaho intambuko, tureberaho ingendo, rero niyo mpamvu nashatse kuyita ‘Migabo Live Concert’.


Cyusa Ibrahim yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Isengesho’ nyuma y’imijuguju yatewe


Cyusa ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ari kwitegura igitaramo kizaba tariki 8 Kamena 2024


Cyusa yavuze ko mu minsi ishize yavuzwe cyane mu buryo bwiza n’ubibi bituma atekereza kwiyegereza Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ISENGESHO’ YA CYUSA IBRAHIM

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND