RFL
Kigali

Ni muntu ki Mohamood Thobani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/04/2024 12:18
0


Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaga mu 1994, imibiri yabo igatabwa muri Nyabarongo, itarariwe n'ingona, amafi, inkongoro n'ibindi, hari iyageze ku nkengero zitandukanye z'ikiyaga cya Victoria.



Mu Kwakira mu mwaka wa 2023, nibwo rwiyemezamirimo muri Uganda, Mohamood Noordin Thobani hamwe n'abandi bantu batandatu bashyizwe mu cyiciro cy'Abarinzi b'Igihango ku rwego rw'Igihugu nubwo we atigeze ahanoneka imbona nkubone. 

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ubwo yashyikirizwaga icyemezo cy'ishimwe n'umudari w'umurinzi w'Igihango na Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda Ltd Colonel Joseph Rutabana yahawe na Unity Club Intwararumuri, Noordin yavuze ko yatunguwe cyane no guhabwa iri shimwe.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mohamood Noordin Thobani ufite ibikorwa by'uburobyi mu kiyaga cya Victoria muri Uganda, yafashe icyemezo cyo guhagarika uburobyi nuko abanza kurohora imibiri y'Abatutsi ayishingura mu cyubahiro. Uyu mugabo avuga ko ibi bikorwa yabikoraga adatekereza ko igihe kizagera ubuyobozi bw'u Rwanda bukamushimira ku bw'ibi bikorwa yakoze.

Icyo gihe igice cy'iki kiyaga ku ruhande rwa Uganda cyakorerwamo ibikorwa by'uburobyi bw'amafi, byagenzurwaga n'Umugande ufite inkomoko muri Aziya, Mohamood Noordin Thobani.

Akibona ko imibiri yari imaze kuba myinshi muri iki kiyaga, Mohammood yategetse abarobyi be guhagarika ibikorwa byo kuroba ahita atanga itegeko ko umurobyi wese uzajya arohora umubiri umwe azajya ahabwa amadorari 20.

Mohamood Noordin Thabani washimiye Madamu Jeannette Kagame ku bwo kuzirikana ibikorwa bye, avuga ko ku ikubitiro bitari byoroshye gushyingura mu cyubahiro imibiri y'Abatutsi yarerembaga muri iki kiyaga bitewe n'uko imwe n'imwe yari yaratangiye kwangirika.

Yagize ati "Kwegeranya ibice by'umuntu wapfuye ukabishyingura, ni ikintu gikomeye atari ukuvuga aba bishwe muri Jenoside gusa, ahubwo gushyingura aho ariho hose ni ibintu biba  bikomeye cyane. Ni ibintu biva mu masengesho kuko ndahamya ko atari ubwenge dufite. Mu mazi akenshi umubiri w'umuntu wapfuye ntabwo upfa kwangirika, ariko ukurikije igihe iyi yari imaze mu mazi yari yatangiye kwangizwa n'ibikoko."

Nyuma y'amezi make Jenoside yakorewe Abatutsi   ihagaritswe n'ingabo zari iza RPA, Mohamood yavuze ko yakiriye itsinda ry'abari bavuye mu Rwanda maze bamusaba ko yabaha iyi mibiri ikajya gushyingurwa mu Rwanda mu cyubahiro.

Ati"Hari itsinda ryaturutse mu Rwanda mu mezi make nyuma ya Jenoside, hanyuma bajya ku mva ariko njye nari nibereye hano, bavuye Kansesero baza hano kundeba bangezaho ubutumwa buvuye mu Rwanda ndetse banambwira ko baje gufata imibiri yose ishyinguye hano bakayijyana mu Rwanda. Ndababaza nti kubera iki? narababujije hanyuma ndadabwira nti mubarekere aha baruhukiye mu mahoro."

Igitekerezo cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri y'Abatutsi bishwe bagatabwa mu nzuzi imibiri yabo ikaruhukira muri Victoria, Mohamood Noordin Thabani yakigize ashingiye ku bihe by'icuraburindi byari biri kuba mu Rwanda dore ko mbere ngo yari yaragize amahirwe yo kubonana n'abari abasirikare bakuru mu ngabo z'Inkotanyi ubwo zari zikiba muri Uganda.

Kugeza ubu, Mohamood Noordin Thabani yagize uruhare  rwo gushyingura mu cyubahiro imibiri y'Abatutsi bakuwe mu kiyaga cya Victoria isaga ibihumbi 10, ishyinguye mu nzibutso za Lambu, Kansesero na Ggolo ndetse inzibutso zubatswe zikurikiranwa na we ku giti cye, mu rwego rwo kubungabunga ibimenyetso by'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uretse gushyingura mu cyubahiro imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside muri Uganda, no mu 2018 mu bikorwa byo Kwibuka yatanze inkunga y'amagare 50 yahaye abarokotse Jenoside b'i Rukumberi mu Karere ka Ngoma. Thobani kandi, buri mwaka ategura ibikorwa byo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akomoza ku bahakana bakanapfobya Jenoside, Mohamood Noordin Thobani yavuze ko ukuri kutazasibwa n'ibinyoma by'abapfobya Jenoside bakigaragara hirya no hino ku Isi. Thobani wavukiye mu gihugu cya Uganda mu 1945, yagiye arangwa n'ibikorwa by'ubumuntu bidateze kwibagirana ku Rwanda n'abanyarwanda. 

Ubusanzwe, Mohamood Thobani ni rwiyemezamirimo ukuriye kompanyi zitandukanye muri Uganda zirimo Keglight Ltd n'izindi, ndetse akaba yarayoboye na kompanyi yamaze gufunga imiryango ya SONFICO Ltd.

Mohamood Thabani yashyikirijwe icyemezo cy'ishimwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda


Yashyikirijwe n'umudari w'umurinzi w'igihango



Mohamood yavuze ko rwari urugendo rutoroshye, ashimira  Madamu Jeannette Kagame wazirikanye ibikorwa bye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND