Buri mubyeyi wese iyo abyaye umwana aba yifuza kumwita izina ryiza, rigezweho kandi rifite igisobanuro cyiza bitewe n’ibyo amwifuriza mu buzima.
Pamella ni izina rihabwa
umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikigereki rikaba ryarahimbwe
n’umusizi Philip Sidney mu Kinyejana cya 16 mu gisigo yise Arcadia, rikaba
risobanura ''icyuzuye uburyohe/ ubuki.''
Bimwe mu biranga ba
Pamella:
Pamella, ni umukobwa w’umukozi,
uzi kuganira, ushobora kuba mu buzima bwose agezemo kandi ukunda ubuzima
bworoheje butarimo ibikabyo. Aho ari hose, usanga abantu bamukunda kuko aba
yiyubaha cyane.
Ni umuntu uganira,
usabana ariko akamenya icyo yavuga n’icyo yagira ibanga. Amakuru amwerekeyeho
ntapfa kuyatanga akora ku buryo hatagira umuntu umwinjirira mu buzima. Mu
itsinda arimo, usanga Pamela yabayoboye bitewe n’ukuntu aba azi kuvuga no
kwemeza bikanahuza n'uko akundwa nabo bari kumwe.
Ni umunyamatsiko cyane
kandi ni umuhanga gusa inenge ye ni uko hari ubwo imbaraga ze azikoresha nabi
cyangwa akazipfusha ubusa mu bitamubyarira inyungu.
Akunze kumenya indimi z’amahanga gukina amakinamico n’ibindi byose bisaba gushabuka. Akunda gusesengura buri kantu kose kandi agakora n’ubushakashatsi.
Pamella akunda byasaze, iyo agukunze akwimariramo akamera nk’umusazi gusa
bimutera ikibazo gikomeye kuko usanga iyo bidakunze abaho mu buzima bubabaje
bwo guhora yicuza.
Akunze kuvamo umwarimu, umucuruzi
uzi kureshya abantu, umuririmbyi, umukinnyi wa filime, umunyamakuru, umusizi
n’indi myuga ihawanye n’imiterere ye nko gukora muri hoteli no kuba umuvuzi
w’abandi.
Bamwe mu bantu b’ibyamamare
hano mu Rwanda bitwa ‘Pamella,’ harimo Uwicyeza Pamella; umugore w’umuhanzi
Mugisha Benjamin [The Ben], umuhanzikazi mu njyana gakondo Bamureke Pamella
ubarizwa mu itsinda rya Ange na Pamella, Mudakikwa Pamelaa uzwi cyane mu
bakoresha imbuga nkoranyambaga by’ubwihariko kuri X [Twitter] akaba anaharanira
uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori n’abandi.
Ni mu gihe hanze y’u
Rwanda naho hariyo abantu b’ibyamamarekazi bitwa iri zina barimo umukinnyi wa filime
Pamela Anderson, Pamela Lopez wamamaye kuri TikTok, Pamela Rodriguez umenyerewe
kuri Instagram, Pamela Kawass umenyerewe kuri TikTok n’abandi benshi.
TANGA IGITECYEREZO