RFL
Kigali

Bakunda nk’abasazi! Menya Igisobanuro n’ibiranga abitwa ba Pamella

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/05/2024 10:15
0


Buri mubyeyi wese iyo abyaye umwana aba yifuza kumwita izina ryiza, rigezweho kandi rifite igisobanuro cyiza bitewe n’ibyo amwifuriza mu buzima.



Pamella ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikigereki rikaba ryarahimbwe n’umusizi Philip Sidney mu Kinyejana cya 16 mu gisigo yise Arcadia, rikaba risobanura ''icyuzuye uburyohe/ ubuki.''

Bimwe mu biranga ba Pamella:

Pamella, ni umukobwa w’umukozi, uzi kuganira, ushobora kuba mu buzima bwose agezemo kandi ukunda ubuzima bworoheje butarimo ibikabyo. Aho ari hose, usanga abantu bamukunda kuko aba yiyubaha cyane.

Ni umuntu uganira, usabana ariko akamenya icyo yavuga n’icyo yagira ibanga. Amakuru amwerekeyeho ntapfa kuyatanga akora ku buryo hatagira umuntu umwinjirira mu buzima. Mu itsinda arimo, usanga Pamela yabayoboye bitewe n’ukuntu aba azi kuvuga no kwemeza bikanahuza n'uko akundwa nabo bari kumwe.

Ni umunyamatsiko cyane kandi ni umuhanga gusa inenge ye ni uko hari ubwo imbaraga ze azikoresha nabi cyangwa akazipfusha ubusa mu bitamubyarira inyungu.

Akunze kumenya indimi z’amahanga gukina amakinamico n’ibindi byose bisaba gushabuka. Akunda gusesengura buri kantu kose kandi agakora n’ubushakashatsi.


Pamella akunda byasaze, iyo agukunze akwimariramo akamera nk’umusazi gusa bimutera ikibazo gikomeye kuko usanga iyo bidakunze abaho mu buzima bubabaje bwo guhora yicuza.

Akunze kuvamo umwarimu, umucuruzi uzi kureshya abantu, umuririmbyi, umukinnyi wa filime, umunyamakuru, umusizi n’indi myuga ihawanye n’imiterere ye nko gukora muri hoteli no kuba umuvuzi w’abandi.

Bamwe mu bantu b’ibyamamare hano mu Rwanda bitwa ‘Pamella,’ harimo Uwicyeza Pamella; umugore w’umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben], umuhanzikazi mu njyana gakondo Bamureke Pamella ubarizwa mu itsinda rya Ange na Pamella, Mudakikwa Pamelaa uzwi cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’ubwihariko kuri X [Twitter] akaba anaharanira uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori n’abandi.

Ni mu gihe hanze y’u Rwanda naho hariyo abantu b’ibyamamarekazi bitwa iri zina barimo umukinnyi wa filime Pamela Anderson, Pamela Lopez wamamaye kuri TikTok, Pamela Rodriguez umenyerewe kuri Instagram, Pamela Kawass umenyerewe kuri TikTok n’abandi benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND