RFL
Kigali

Ben Kayiranga na Mico The Best barateganya igitaramo gikomeye kizabera mu Bufaransa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:20/04/2024 7:08
0


Abahanzi nyarwanda, Ben Kayiranga na Mico prosper uzwi ku izina rya The Best, batangaje ko bagiye gukora igitaramo gikomeye kizabera mu Bufaransa mu mpeshyi y’uyu mwaka.



Aba bahanzi bombi  babitangarije mu kiganiro cyitwa Versus kuri Televiziyo y'u Rwanda RTV  cyabaye kuwa  Gatanu, tariki ya 19 Mata 2024.Abo  baheruka guhurira mu ndirimbo bise “Lettre’’ imaze amezi agera kuri abiri igiye hanze.

Ben Kayiranga yavuze ko yahisemo kuzakorana na Mico The Best ibitaramo hanze y’u Rwanda kuko Abanyarwanda baba mu mahanga bakunda umuziki we.

Yagize ati “Turi gupanga ibitaramo mu Bufaransa mu mpeshyi. Ndagira ngo uzaze [Mico The Best] dufatanye kuririmba. Ni yo gahunda dufite mu [kwezi] kwa Gatandatu cyangwa mu kwa Karindwi.’’

Mico The Best yavuze ko u Rwanda rwagutse ku buryo no muhanga hari abahanzi benshi nabo bakwiye gushyigikirwa.

Yagize ati “Ku biganiro by'umuziki akenshi bikorwa ku manywa, hakabaye hajyaho akanya kitwa ‘Diaspora’. Abanyarwanda tugira hanze ni benshi. Abana babo cyangwa abahanzi baho bakwiye kwamamara. Impamvu bizabafasha ni uko Abanyarwanda benshi baba hanze ndetse n’iyo nganzo y'Abanyarwanda ikeneye kumenyekana.''

Aba bahanzi bazatangaza gahunda y'aho icyo  gitaramo bizabera ndetse n'itariki  kizaberaho 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND