RFL
Kigali

Mikel Arteta yagaragaje ko nta gikuba cyacitse ahubwo Arsenal ikwiriye kwerekwa urukundo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/04/2024 8:18
0


Arsenal yananiwe kwikura mu Budage aho yatsinzwe na Bayern Munich igitego kimwe ku busa, ihita isezererwa muri kimwe cya Kane cya UEFA Champions League ku giteranyo cy'ibitego bitatu kuri bibiri.



Ubwo Arsenal yari imaze gusezererwa na FC Bayern Munich muri kimwe cya Kane muri UEFA Champions League, umutoza wayo Mikel Arteta yavuze ko ikipe atoza aho igeze ari ukugaragarizwa urukundo no kuyiba hafi.

Kugera muri kimwe cya kabiri, ni intego yananiranye kuri Arsenal kubera igitego cya Joshua Kimmich, cyatumye Bayern Munich ariyo igera muri kimwe cya kabiri, ku giteranyo cy'ibitego bitatu kuri bibiri.

Bayern Munich yaje isonga inkota mu gisebe cya Arsenal, dore ko no mu cyumweru gishize, Arsenal yatsinzwe na Aston Villa, ihita itakaza umwanya wa mbere muri English Premier.

Mikel Arteta yagize ati "Nta mugayo ku bakinnyi banjye. Twakwibaza tuti nk'abatoza ba Arsenal tugomba gukora iki mu minsi nk'iyi. Gusa nta bibazo biri hagati y'abakinnyi n'abatoza. Ubu tugomba kwigaragaza nk'abatoza tukagira ibyo dukemura muri iyi minsi iri imbere."

Nubwo Arsenal yasezerewe na Bayern Munich, Mikel Arteta yakoze akazi gakomeye cyane muri uyu mwaka, kuko kuva muri 2009 ntabwo Arsenal yari yarongeye gukandagira muri kumwe cya Kane cya UEFA Champions League. Ibi yabigezeho uyu mwaka ari iya Arteta.

Imyaka irindwi kandi yari ishize Arsenal ititabira UEFA Champions League. Mikel Arteta yongeye ati: "Ibyabaye bifite impamvu yabyo. Twari tumaze imyaka irindwi tutitabira iri rushanwa, ndetse n'imyaka 14 tutagera muri kimwe cya Kane.

Tugomba kugira ibyo dukosora kugira ngo umwaka utaha wa UEFA Champions League uzabe mwiza. Kugeza ubu byagaragaye ko dufite ubushobozi bwo kugera muri kimwe cya kabiri, kubera ko haburaga gato ngo tugereyo.

Icyabuze ngo tugere muri kimwe cya kabiri, ni cyo tugiye kwicara tukigira hamwe, ku buryo mu mwaka utaha byazakunda. Iyo ugiye mu mateka, usanga andi makipe biyasaba imyaka igeze ku icumi kugira ngo akore nk'ibyo Arsenal iri gukora. Njye ndabona hakiri icyizere.

Imyaka 20 irihiritse Arsenal itorohewe muri iyi minsi itazi uko gutwara shampiyona bisa. Kugira ngo iyi kipe izegukane iki gikombe, irasabwa guhigika Manchester City yamaze gufata umwanya wa mbere.


Mikel Arteta yahumurije abakunzi ba Arsenal, avuga ko n'aho bageze imyaka yari yihiritse ari 14 batahagera


Bayern Munich yasezereye Arsenal igera muri kimwe cya kabiri muri UEFA Champions League 


Abakinnyi ba Arsenal bababajwe nuko bananiwe kugera muri kumwe cya kabiri 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND