RFL
Kigali

NBA Playoffs: Cleveland Cavalier yatsinze Orlando Magic zitegereza umukino wa Gatandatu

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/05/2024 7:47
0


Ubwo hakomezaga imikino ya Gatanu mu Burasirazuba, Cleveland Cavalier yatsinze Orlando Magic ihita igira intsinzi Eshatu kuri ebyiri za Orlando Magic.



Ikinyuranyo cy'inota rimwe, nicyo cyatumye Orlando Magic itsindwa na Cleveland Cavalier kuko umukino warangiye ari amanota 104 ya Cleveland ku 103 ya Orlando Magic.

Umukino wa Gatandatu Orlando Magic niramuka itsinze Cleveland Cavalier mu mukino wa Gatandatu, amakipe yombi azaba arangije afite intsinzi eshatu. Bisobanuye ko haziyambazwa umukino wa karindwi wa Kamarampaka, bityo izawutsinda abe ariyo izakomeza muri kimwe cya kabiri muri NBA Playoffs.

Mu gihe Cleveland Cavalier yatsinda umukino wa Gatandatu, niyo yahita igera muri kimwe cya kabiri, kuko yazaba iyoboye n'intsinzi Enye kuri ebyiri za Orlando Magic.

Kuri Fiserv Forum, naho Milwaukee Bucks yatsinze Indiana Pacers amanota 115 kuri 92,  aho mu mikino itanu Indiana iyoboye n'imikino itatu kuri ibiri ya Milwaukee Bucks.

 Mu wundi mukino wabereye kuri Madison Square Garden, Philadelphia yatsinze New York Knicks amanota 112 ku 106, ihita igira intsinzi ya kabiri kuri eshatu za New York Knicks. Bisobanuye ko kugira ngo Philadelphia igere muri kimwe cya kabiri, bizayisaba gutsinda umukino wa Gatandatu n'uwa karindwi wa Kamarampaka, naho New York Knicks yo ikaba isabwa intsinzi imwe.


Cleveland Cavalier irabura intsinzi imwe ngo yizere gukomeza muri kimwe cya Kabiri muri NBA Playoffs 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND