RFL
Kigali

Kaka yasobanuye uko umugore we yamuciye mu myanya y’intoki azira kwitonda cyane

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/04/2024 16:23
0


Kaka yatangaje ko Caroline Celico yamusabye ko batandukana amubwira ko arambiwe kubaka ndetse ko nta byishimo akigira kubera kwitwa umugore nyamara uyu mugore yaje gusobanura nyuma ko impamvu yamwatse gatanya ari uko uyu mugabo yitondaga cyane.



Mu mwaka wa 2005, Kaka na Caroline Celico  nibwo bakoze ubukwe bamarana imyaka 10, babyarana abana babiri hanyuma baza gutandukana baka gatanya buri wese aca ukwe.

Nubwo abantu benshi babanje gutekereza ko byaba ari ukubeshya kubera ko nta muntu utakwifuza kubana n’umuntu ufite umutima mwiza, Caroline Celico  aganira n’ikinyamakuru The Sun, yavuze ko impamvu yatandukanye na Kaka ari uko yitondaga cyane birengeje urugero.

Caroline Celico  yagize ati “Kaka ntabwo yigeze angambanira, yamfataga neza, yampaye umuryango mwiza. Ariko ntabwo nari nishimye numvaga hari ikibura. Yaritondaga cyane agakabya.”

Ubwo Kaka yari amaze guhana gatanya na Caroline Celico, yatangiye gukundana na Carolina Dias mu mwaka wa 2017 ndetse kuri ubu babyaranye umwana w’umukobwa.

Nyuma y’iminsi mike Caroline Celico wahoze ari umugore wa Kaka avuze ko batandukanye kubera ko uyu mukinnyi yitondaga cyane, Kaka yahishuye ko umugore we ariwe wamujujubije akamubwira ko bagomba gutandukana kubera ko atagishaka kubaka urugo ukundi.

Kaka yavuze ko bari batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hanyuma uyu mugore akamubwira ko ashaka gusubira muri Brazil kandi adashaka kongera kubaka urugo ukundi hanyuma bemeranya gutandukana aba ariko binagenda.

Ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Espagne, Kaka yagize ati “Mu mwaka wa 2015 nari nubatse ariko icyo gihe uwari umugore wanjye yambwiye ko atagishaka kubaka urugo.

Yambwiye ko atishimye kandi ibyishimo bye biyoyorwa no kuba yubatse. Mu magambo ye, yagize ati “Ndashaka gusubira iwacu muri Brazil kandi sinshaka kuzongera kubaka urugo ukundi.”

Nyuma y’uko batandukanye, yatangiye gukundana na Carolina Dias mu mwaka wa 2017 ndetse kuri ubu babyaranye umwana w’umukobwa ndetse muri uyu mwaka bakaba bashobora gukora ubukwe.

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND