RFL
Kigali

Igisobanuro cy’ikimenyetso Araujo yakoze nyuma yo guhabwa ikarita itukura

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/04/2024 15:45
0


Ubwo yasohorwaga mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura kubera gusunika Barcola, myugariro Ronald Araujo ukomoka mu gihugu cya Urguay yakoze ikimenyetso cy’intoki gikunze gukoreshwa muri Amerika y’Epfo kigaragaza “kwiba”.



Mu ijoro ryakeye, ikipe ya FC Barcelona yasezerewe na Paris Saint Germain nyuma  yo gutsindwa ibitego 4-1 bisanga ibitego 3-2 Barcelona yari yaratsinze mu mukino ubanza bituma Paris Saint Germain ikomeza muri 1/2 cya Champions League.

Mu gice cya mbere, ku munota wa 28, Barcola yazamukanye umupira yiruka agiye kwinjira mu rubuga rw'amahina maze Ronald Araujo aramusunika yikubita hasi bituma ahabwa ikarita y'umutuku na n'ubu itari kuvugwaho rumwe.

Ubwo yasohokaga mu kibuga, Ronald Araujo yakoze ikimenyetso cyatunguye abantu hirya no hino ku Isi benshi basigara mu gihirahiro bibaza icyo byaba bisobanuye kuba yahabwa ikarita itukura agasohoka mu kibuga akora ibimenyetso aho gusohoka ababaye ku bwo gutenguha ikipe.

Bamwe mu bazi neza umuco w’abantu bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo, baje gutangaza icyo iki kimenyetso gisobanuye cyane ko benshi mu bagize uru rujijo ari abakomoka  i Burayi ndetse na Afurika.

Byaje kumenyekana ko iki kimenyetso gisobanuye “Kwiba” aha Ronald Araujo akaba yashakaga kwerekana ko nubwo asohowe mu kibuga ariko yibwe uwo mwanzuro utari ukwiye kumufatirwa.

Iyi ngingo yo kwibwa yayihuriyeho n’umutoza we, Xavi Hernandez wanenze umusifuzi wahaye FC Barcelona amakarita atatu y’umutuku mu mukino umwe wa nimugoroba gusa.

Uyu musifuzi kandi yanenzwe na Ikay Gundogan wagiye kuburana penaliti ahubwo agahabwa ikarita y’umuhondo aho kugira ngo umusifuzi amwumve ndetse amusobanurire impamvu iyo penaliti idatangwa kandi yakorewe ikosa.


Ikimenyetso Ronald Araujo yakoze ni ikigaragaza "Kwiba" akaba yashakaga kugaragaza ko yibwe
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND