Akenshi usanga abantu bitwa amazina y'amanyamahanga bakunze kuba batazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Ni muri urwo rwego InyaRwanda ibafasha gusobanukirwa amwe muri yo ndetse n’imiterere ikunze kuranga abantu bayitwa.
Ubundi ahanini nk’uko
ubushakashatsi bwagiye bubyerekana, ngo usanga izina ry’umuntu ari ryo
rimusobanura hashingiwe kuri imwe mu myitwarire imuranga ikunze kuba ihuye n’ubusobanuro bw’iryo zina
Providence, ni izina
ry’abakobwa rikomoka mu rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura ‘Ushoboye.’ Ba
Providence bakunda kuganza cyane mu byo bakora, bakunda akazi ku buryo
bagashyiramo imbaraga zabo zose, kandi bagira gahunda mu byo bakora bakanga urunuka
umuntu wese wabavangira.
Ku bijyanye n’imikoreshereze
y’iri zina muri Bibiliya, izina Providence risobanuye ‘Icyerekezo cy’Imana.'
Ni mu gihe mu rurimi rw’Icyongereza,
izina Providence risobanura ‘ubuyobozi buva ku Mana cyangwa kwitabwaho n’Imana.’
Providence kandi, ni
izina ry’umujyi uherereye ku Kirwa cya Rhode muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri zina, rikunze gusanishwa n’ubudakemwa n’ubugiraneza.
Mu buzima busanzwe, ba
Providence bagira ibitekerezo byagutse kandi bizerera cyane mu myanzuro yabo. Batinya
impanuka cyane, ariko bakunze kuba abanyembaraga mu miryango bakomokamo. Imbaraga
n’ishyaka ni byo bintu bibiri by’ingenzi biranga aba bakobwa ku buryo rimwe na
rimwe usanga hari abitwara nk’abagabo.
Akenshi usanga umukobwa witwa Providence
ahorana icyifuzo cyo kuvamo umunyapolitiki ukomeye, agakunda kwiyungura ubumenyi
no kugira impamyabushobozi z’ikirenga.
Mu byo bakora byose ba Providence bakunda guhanga udushya bigatuma bishimirwa na benshi. Gusa kubera ukuntu ari abanyakuri cyane, bamwe mu nshuti zabo babikomerekeramo. Bakunda kuba bayoboye abandi mu bintu byose kandi bakunda ibintu (ubutunzi), kandi ntibakunda kunengwa.
TANGA IGITECYEREZO