RFL
Kigali

Apfa mu iterura! Ibintu byo kutirengagiza bikenerwa n'abana bato buri gitondo

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:17/04/2024 15:48
0


Mu burere bw’abana bakiri bato hari byinshi bakorerwa hategurwa ahazaza habo heza ariko bikajyana n’ibyifuzo byabo bakunze guhuriraho bibafasha kubaho bishimye bakanakura neza mu maso y’ababyeyi babo.



Imyitwarire y’ababyeyi yaba myiza cyangwa mibi igira ingaruka ku bana babo. Amagambo bavuga, ibikorwa bakora, ibimenyetso bakora imbere y’abana bigira uruhare mu myitwarire iranga umwana wamaze gukura.

Dore ibintu abana baba bifuza buri gitondo ku babyeyi babo:

        1.    Gukora utuntu tugaragaza urukundo

Mu gitondo abana baba bafite amatsiko yo kubona ababyeyi ndetse no kubaganiriza bya hato na hato rimwe na rimwe ugasanga ababyeyi badafite akanya nubwo baba babyifuza.

Buri gitondo ababyeyi basabwa kubyuka batekereza abana babo bakabaramukanya urukundo, bakabahobera, hari n’ababyeyi babasanga bakiryamye bakabapfumbata bakabafasha kubyuka banezerewe. 

Utu tuntu nubwo dusa nk'aho ari duto, turema umubano mwiza hagati y’umwana n’umubyeyi bigatuma agukumbura akifuza no kuba hafi ye, agakunda umuryango.

          2.    Gushyiraho ikiganiro gito gishimishije kandi gihoraho

Ubusanzwe abana ni abaziranenge ku buryo baba bifuza kwishima no mu bihe bibabaje. Mu gitondo ababyeyi benshi berekeza mu mirimo yabo ya buri munsi n’abana bato bakerekeza ku mashuri cyangwa bagasigara mu rugo igihe bakiri bato.

Umubyeyi asabwa gufata agahe n'iyo kaba gato akishimana n’umwana we mbere yuko batandukana bakaganira ibiganiro byiganjemo ibyo gusetsa. 

Inama ku kintu cyo kwishimana n’abana mbere yo gutundukana nabo ivuga ko muri ako kanya gashobora kuba ari gato, umubyeyi akwiriye kunyuzamo inama nzima ifasha umwana umunsi wose kandi igakurikiranwa ko umwana ayubahiriza igihe atashye.

          3.    Kumubwira ko akunzwe

Buri wese ku Isi ashimishwa no gukundwa. Kubwira umwana ko akunzwe bituma akurana umunezero muri we ndetse agashobora no kuzuza inshingano za cyana yumva ashyigikiwe.

Urukundo rw’umubyeyi rukwiriye kuba rwinshi kurusha urw’abandi bamuzengurutse ku buryo yumva umuryango ari byose kuri we. Ibi bituma umwana yigira ku babyeyi be aho kwigana indi mico mibi y’abandi yabona ahungiraho, ahunga urugo rubi rw’ibibazo yavukiramo.

           4.    Kumubaza gahunda ye y’umunsi

Umwana akwiriye kubazwa ibyo yateguye gukora uwo munsi kugira ngo akure yiyumvamo ko afite inshingano atari inkorabusa cyangwa ngo asabe ababyeyi kumukorera byose yubakwamo icyizere.

Yaba ibijyanye n’ishuri, imirimo yo mu rugo n’ibindi, hari ibyo umwana ashobora gukora kandi akigishwa n’ibindi byinshi kugira ngo akure afite ubumenyi ku bintu bitandukanye.

Ababyeyi bamwe bakora ikosa ryo gutererana abana babo bakumva kubitaho no kubakunda ari ukubabuza kugira icyo bakora, nyamara bibica mu mutwe bakazakura ntacyo bashoboye n’igihe ababyeyi batakiriho umwana akarorongotana.

Kubaza umwana ibyo akora bikwiriye kujyana no kubyunganira ahabwa inama kuri byo cyangwa ibidafite akamaro bigasimbuzwa ibyiza. Abana bakenera kumva ababyeyi babo bumva ibyo bifuza gukora.

           5.    Gusezeranya umwana ibyo akunda

Ibi bikunze gukorwa n’ababyeyi bifuza gutera imbaraga abana babo kugira ngo bakore cyane, bashaka guhabwa ibyo babasezeranyije. Ababyeyi bakunze gufatirana abana ku byo bashaka, bakabasaba ibyo babanza gukora kugira ngo babihabwe.

Ibyo si bibi kuko bituma umwana aharanira gukora cyane kugira ngo azahembwe. Urugero ushobora gusezeranya kuzamusohokana agize amanota menshi cyangwa yirinze gukora amakosa.

Uburere bw’abana butangwa mu bwana kuko bavuga ko abana bapfa mu iterura. Ni ingenzi ku babyeyi kumenya ko ibyishimo by’abana babo ari bo biturukaho kugera bavuye ku Isi, kuko n’umwana wakuze akomeza gukenera gushimishwa n’umubyeyi, ndetse kumubura bikamuhindukira igikomere kidakira.


Source: Timesofindia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND