RFL
Kigali

Barayihakana!: Ibyamamare 10 bikomeye ku Isi bitemera ko Imana ibaho-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/04/2024 11:37
0


Akenshi usanga mu bihugu byinshi byo ku isi bafite umuco wabo bihariye ariko ugasanga bafite n’imyemerere runaka. N’ubwo abantu bizera mu buryo butandukanye ariko usanga buri wese afite uko yemera Imana. Hari ibyamamare ku Isi usanga bitemera ibijyanye n'iyobokamana aho bahakana ko Imana ibaho.



Abantu batemera Imana cyangwa ngo bayizere bazwi ku izina ry'aba 'Atheists' mu ndimi z'amahanga, naho iyi myizerere yo kutemera Imana izwi nka 'Atheism'. Hari bamwe mu byamamare bikomeye ku Isi bifite iyi myemerere yo kwibwira ko Imana itabaho ntibizere no mu bitangaza byayo, ndetse bamwe bagiye banabivuga ku mugaragaro ko batemera ko Imana ibaho.

Mu mpera za 2023 umunyarwenya kabuhariwe Kevin Hart ubwo yari ari mu gitaramo cy'urwenya yahuriyemo na Dave Chappelle na Chris Rock bise 'Headliners Only' cyanyuze kuri Netflix, yateye urwenya ku byamamare bitemera ko Imana ibaho, anavuga ko ari bo batuma abafana babo bavuga ko baba mu muryango wa 'Illuminati'' uvugwaho ko abawubamo basenga Sekibi.

Yagize ati: ''Hari ibyamamare binsetsa iyo biri kwiregura ko bitaba muri Illuminati, nonese ni gute abantu batavuga ko ukorana na Satani niba ubwawe wivugirako Imana itabaho? Ndashaka ko bariya bantu bareka gukomeza kuyobya abantu bavuga ko Imana itabaho kandi hari ibihamya bibigaragaza. Ese ko hari ibitangaza Imana yakoze twabonye, uwababaza icyo bemera ibitangaza cyakoze babibona?''

Aya magambo ya Kevin Hart yahise azamura impaka zivugwa ko benshi mu byamamare bitemera Imana ko ari byo biba mu muryango wa Illuminati, naho ibinyamakuru bitandukanye nka Hollywood Reporter na Daily Mail byahise byibutsa abantu ibyamamare byiyemereye ko Imana itabaho.

Uri ni urutonde rw'ibyamamare bikomeye ku Isi byagiye bihakana ko Imana ibaho mu bihe bitandukanye, mu gihe hari abafite andi madini atemera Imana basengama:

1. Tom Cruise

Icyamamare muri Sinema Tom Cruise akaba n'umuherwe, uherutse gusezeranya abantu ko agiye gukinira filime mu isanzure, asanzwe atemera ko Imana ibaho. Uyu mugabo kandi anasengera mu idini rya 'Scientology' kuva mu 1986 ry'abantu bizerera muri Siyansi. 

Bimwe mu bitazibagirana yavuze ahakana ko Imana ibaho, mu 2000, Tom Cruise ari mukiganiro kuri Televiziyo ya NBC, asobanura impamvu atemera Imana, yagize ati: ''Ubuse ni gute nakwizera ko hari ikintu kirusha ubwenge abantu n'ubushobozi cyaturemye? Kiri hejuru cyane gikurikirana ibyo dukora? Numva ibyo bintu bidashoboka''.

2. Morgan Freeman

Icyamamare muri Sinema, Morgan Freeman, ufite ijwi rikundwa na benshi, nawe ntiyemera ko Imana ibaho. Igisekeje kuri Freeman w'imyaka 86 ni uko mu 2003 yakinnye filime yitwa 'Bruce Almight' akina ari Imana ibonekera umugabo witwa Bruce utarayizeraga. 

Abajijwe niba ari umuhakanamana, Freeman yasubije ati “Ni ikibazo gikomeye ariko nk'uko nabivuze ntangira, ni twe twahimbye Imana. Niba nanayizera, ni uko ntekereza ko ndi yo”. Andi magambo yavuze ashingirwaho hemezwa ko ari umuhakanamana, yagize ati “Muri njye sinemera umuremyi nk’uwo witwa Imana ngo waturemye mu ishusho ye. Haba hari umuntu ubifitiye ikimenyetso gifatika?”

3. Bill Gates

Umuherwe wa Gatanu ku Isi utunze amafaranga menshi angana na Miliyari 128.7 z'Amadolari, nawe ni umwe mu batemera Imana ariko ahanini hagashingirwa ku kuba nta mwanya aha ibijyanye no gusenga aho yagize ati “Mu bijyanye no gukoresha igihe neza, ibyo gusenga si amahitamo meza. Hari ibintu byinshi nakora mu gitondo cyo ku cyumweru”

4. Bruce Lee

Yari umukinnyi wa filime ukomeye, akaba kabuhariwe mu mikino njya rugamba, yaje kwitaba Imana mu 1973 ku myaka 32, yakomokaga muri Hong Kong nawe ngo ntiyizeraga iby’Imana n’amadini kuko kuri we abantu bagakwiye kwigishwa gukora no kugira indangagaciro aho kujya mu madini no mu by’Imana.

5. Brad Pitt

Umugabo wanditse amateka muri Sinema, uri mu bavuga rikijyana i Hollywood, Brad Pitt, ukundwa n'igitsinagore cyane, nawe iby'Imana ntabyemera. Avuga ko ubuhakanamana bwe yabubarira kuri 20% naho 80% akaba ashidikanya (20% atheist, 80% agnostic).

6. Daniel Radcliffe

Uyu yamenyekanye cyane muri filime z'urukurikirane za 'Harry Potter', nawe ni umwe mu byamamare bitemera Imana ndetse akanabyiyemerera, gusa akavuga ko ntawe yigisha imyemerere ye.

7. Julianna Moore

Nawe yamenyekanye cyane mu mwuga wa sinema twavuga nka filime yakinnye yitwa Crazy Stupid Love n’izindi zitandukanye, uyu nawe afite imyaka 63. Nawe yakunze kuvuga ko atemera ko Imana ibaho. Yigeze kubazwa n’umunyamakuru ikintu cya mbere yabwira Imana ku marembo yo mu ijuru, asubiza ko yayibwira ati “Wow! Burya naribeshyaga ni ukuri ubaho!”

8. Johnny Depp

Icyamamare muri Sinema akaba n'umuhanzi, Johnny Deep, wakunzwe muri filime nka 'Pirates Of The Caribbean', 'The Tourist' n'izindi nyinshi, kuri we ngo kwizera Imana si ngombwa, ati “Nizera abana banjye, ibijyanye n’amadini simbizi”.

9. Bruce Willis

Uyu yakunzwe cyane muri filime z'imirwano nka 'Die Hard', 'Unbreakable', 'Red' n'izindi zatumye ashyirwa ku rutonde rw'abakinnyi ba filime b'ibihe byose. Bruce Willis nawe ari mu batizera ko Imana ibaho. Nawe yagize ati “Amadini n’indi miryango yigisha iby’Imana ntibigikenewe. Byari bikenewe igihe twari tutaramenya impamvu izuba ryimutse, impamvu imiyaga ihitana abantu cyangwa impamvu ikirere gihinduka”.

10. Antonio Banderas

Icyamamare muri Sinema, wahawe akabyiniriro ka ''Umwami wa Sinema y'Abalatini', wamamaye muri 'Desperado', 'Spy Kids' n'izindi, nawe ntabwo akozwa iyobokamana. Kuri Antonio Banderas, ngo yizera ko nta muntu n’umwe uzi niba Imana ibaho cyangwa itabaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND