RFL
Kigali

UEFA Champions League: Paris Saint-Germain yasubiranye inyuma FC Barcelona ihita ikatisha itike ya 1/2

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/04/2024 20:13
0


Ikipe ya Paris Saint-Germain yasubiranye inyuma FC Barcelona iyitsinda mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cya UEFA Champions League iyitsindira ku kibuga cyayo Estadio Olimpico Lluis Companys ihita ikatisha itike ya 1/2.



Uko umukino wagenze umunota ku munota:

Muri 1/2 Paris Saint-Germain izacakirana na Borussia Dortmund nayo yasezereye Atletico Madrid 

Umukino urangiye Paris Saint-Germain itsinze ibitego 4-1 ihita ikomeza muri 1/2 cya UEFA Champions League ku kinyuranyo cy'ibitego 4-6

90+3' Bamwe mu bafana ba FC Barcelona barimo baririra muri sitade 

90' umukino wongeweho iminota 7

89' Abafana ba FC Barcelona batangiye kwisohokera nyuma yo gutsindwa igitego cyav4

88' Paris Saint-Germain ibonye igitego cya 4 gitsinzwe na Kylian Mbappé nyuma y'akazi gakomeye kari gakozwe na Achraf Hakim azamukana umupira bageze imbere y'izamu barekura amashoti umunyezamu wa FC Barcelona ayakuramo gusa birangira akagozi gacitse

84'  Raphinha ateye kufura yari iteretse ahantu heza gusa Roberto Lewandowski agiye gushyiraho umutwe asanga umupira wamusize

82' FC Barcelona nayo ikoze impinduka mu kibuga havamo Joao Cancelo na Frankie De Jong hajyamo Joao Felix na Fermin Lopez 

79' Paris Saint-Germain yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Warren Zaire Emery hajyamo Manuel Ugarte 

77' Raphinha wa FC Barcelona abonye uburyo bwashoboraga kugira icyo bubyara gusa arekuye ishoti rinyura haruguru y'izamu 

75' Luis Enrique utoza Paris Saint-Germain akoze impinduka mu kibuga havamo Barcola na Fabian Ruiz hajyamo Marco Asensio na Lee Kang-In 

73' kuri ubu kugira ngo FC Barcelona ikomeze irasabwa gutsinda ibitego 2 nta kindi irinjizwa

68' Paris Saint-Germain ntabwo iri gushaka gutanga agahenge kubera ikomeje gusatira ishaka igitego cya 4 binyuze kuri Ousmane Dembele wazonze ba myugariro ba FC Barcelona 

62' Ferran Torres wa FC Barcelona arase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego kuri kufura yari itewe na Ilkay Gundogan gusa atinda gutereka umupira mu izamu Barcola araza awumukura ku kirenge

59' Paris Saint-Germain ibonye penariti ku ikosa Joao Cancelo akoreye Ousmane Dembele ari mu rubuga rw'amahina ihita iterwa na Kylian Mbappé arayinjiza igitego cya 3 kiba kirabonetse 

56' Umutoza wa FC Barcelona,Xavi Hernandez nawe yeretswe ikarita y'umutuku nyuma yo kugaragaza ko atishimiye imisifurire 

54' Nyuma yo kugihigisha uruhindu birangiye PSG ikibonye gitsinzwe na Vitinha ku ishoti arekuye ari inyuma y'urubuga rw'amahina ku mupira yarahawe na Achraf Hakim 

51' Paris Saint-Germain ikomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu rya FC Barcelona, Kylian Mbappé ahaye umupira mwiza Fabian Luiz ahindura umupira ugiye kunyeganyeza inshundura biranga unyura hepfo gato cyane 

47' Myugariro wa Paris Saint-Germain, Achraf Hakim arekuye ishoti ripima amatoni gusa umunyezamu wa FC Barcelona,Ter Stegen arishyira muri koroneri itagize icyo itanga

46' Paris Saint-Germain itangiye igice cya kabiri ikomeza gusatira kugira ngo irebe ko yabona igitego cya 2 

Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

45+2' Ousmane Dembele arashaka gusezera FC Barcelona yahoze akinira ku bubi no kubwiza,nanone Barcola amuhahaye umupira arekura ishoti gusa rinyura hepfo y'izamu gato cyane 

45' Umusifuzi yongeyeho iminota 3 

44' Pedri wa FC Barcelona aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yo gukorerwaho ikosa na Lucas Hernández 

39' Paris Saint-Germain ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Ousmane Dembele ku mupira waruhinduwe neza imbere y'izamu na Barcola 

33' Nyuma yo gusigara ari abakinnyi 10 mu kibuga,Xavi Hernandez utoza FC Barcelona ahise akora impinduka mu kibuga akuramo Lamine Yamal ukina asatira ashyiramo Inigo Martinez ufasha mu kugarira


28' Barcola azamukanye umupira yiruka agiye kwinjira mu rubuga rw'amahina maze Ronald Araujo aramusunika yikubita hasi bituma ahabwa ikarita y'umutuku na Kufura yatewe na Ousmane Dembele iragenda inyuraho hejuru y'izamu 

26' Kylian Mbappé arekuye ishoti ku mupira yarahawe na Barcola gusa umunyezamu wa FC Barcelona awushyira muri koroneri itagize ikivamo 

22' Kuri ubu Paris Saint-Germain kugira ngo ikomeze irasabwa gutsinda ibitego 3-1 cyangwa igatsinda igatsinda 2 ubundi bakajya mu minota y'inyongera

19' Rutahizamu wa FC Barcelona, Roberto Lewandowski yaratsinze igitego cya 2 habura gato ku ishoti riremeye gusa rinyura hejuru gato cyane 

16' Nyuma yo guterekwamo igitego cya 1 Paris Saint-Germain ikomeje gushaka uko yakwishyura Ousmane Dembele ari gutenguha bagenzi be atakaza imipira 


12' FC Barcelona ikosoye Paris Saint-Germain ibyaza amahirwe ya mbere ibonye umusaruro ihita itsinda igitego cya 1 gitsinzwe na Raphinha  ku mupira ahawe umupira na Lamine Yamal uwuzamukanye acenga

8' Abakinnyi ba FC Barcelona bari gukina barwana no gukura imbere y'izamu,uwitwa Barcola acenze yinjira mu rubuga rw'amahina gusa birangira abuze uwo aha umupira ahitamo kuwusubiza inyuma

5' Paris Saint-Germain ikomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu rya FC Barcelona abarimo Kylian Mbappé bagerageza gushaka umwanya wo kwinjira mu rubuga rw'amahina gusa ba myugariro bari kwitambika

2' Ikipe ya Paris Saint-Germain irimo irashaka gushaka igitego hakirikare,Warren Zaire Emery yaragerageje gushota gusa ba myugariro ba FC Barcelona baramwitambika 

1'Umukino utangijwe n'abakinnyi ba Paris Saint-Germain gusa ntabwo bawutindanye

Abakinnyi 11 ba FC Barcelona babanje mu kibuga:

Ter Stegen

Koundé

Araujo

Cubarsi

Cancelo

De Jong

Gündogan

Pedri

Lamine Yamal 

Lewandowski

Raphinha

Abakinnyi 11 ba Paris Saint-Germain babanje mu kibuga:

Donnarumma

Hakimi

Marquinhos

Lucas Hernández

Nuno Mendes

Fabián

Vitinha

Zaire-Emery

Barcola

Dembélé

Mbappé

Mu mukino ubanza wari wabereye kuri Parc de Princes,byari byarangiye ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne isanzwe ifite ibikombe bya Champions League 5 itsinze Paris Saint-Germain idafite na 1 ibitego 3-2. 

Ni ibitego byari byatsinzwe na Raphinha ku munota wa 37 na 62 ndetse na Christensen kuwa 77 mu gihe Paris Saint-Germain yo yari imbere y'abafana bayo yari yatsindiwe na Ousmane Dembele ku munota wa 48 na Vitinha kuwa 51.

Ubwo bivuze ko Kylian Mbappé utarahiriwe n'umukino ubanza asabwa kuza gufasha iyi kipe ye ya PSG itazi uko igikombe cya Champions League gisa, isabwa gutsinda nibura ibitego 2-0 cyangwa 2-1 ubundi bakajya muri penariti.

Imibare yerekana ko aya makipe yombi amaze guhura imikino 9 muri Champions League,FC Barcelona ikaba yaratsinzwemo 2 gusa ,itsinda 4 banganya 3. Umukino Paris Saint-Germain iheruka gutsindira FC Barcelona iwayo byari mu kwezi kwa 02 kwa 2021 ibitego 4-1.

Undi mukino wo kwishyura wa 1/4 cya UEFA Champions League wabaga ni uwob  ikipe ya Borussia Dortmund yatsindagamo Atletico Madrid ibitego 4-2. Byarangiye Borussia Dortmund ihise ikomeza ku kinyuranyo cy'ibitego 5-4.

Ousmane Dembele nyuma yo gutsinda igitego cyo kwishyura 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND