RFL
Kigali

Ni umufana ukomeye wa Liverpool! Ibyihariye kuri John Tinniswood ukuze kuruta abandi bagabo ku Isi – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/04/2024 19:46
1


Ku myaka 111 n'iminsi 224, John Alfred Tinniswood ukomoka mu Bwongereza yatangajwe nk’umugabo ukiriho ukuze kuruta abandi ku Isi mu 2024.



Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kane, ni bwo Guinness World Records yabitangaje nyuma y'iminsi ibiri gusa itangaje ku mugaragaro urupfu rw'uwahoranye aka gahigo, Juan Vicente Pérez wari ufite imyaka 114 abura ukwezi kumwe gusa ngo yizihize isabukuru y’imyaka 115 y’amavuko.

Mu kiganiro yagiranye na Guinness, Tinniswood wahoze ari umucungamari yagize ati: "Uraramba cyangwa ukabaho igihe gito, kandi nta byinshi ushobora kubikoraho."

Tinniswood, utanywa itabi, akanywa inzoga gake, ntakurikize gahunda y’indyo yuzuye ihoraho, akarya ifi n’ifiriti buri wa Gatanu, yavuze ko ibanga ryo kuramba ari ‘amahirwe gusa,’ ahishura ko gushyira mu gaciro ari urufunguzo rwo kubaho neza, maze atanga inama ku buzima bwa muntu.

Ati: “Niba unywa inzoga nyinshi cyangwa ukarya cyane cyangwa ukagenda n’amaguru cyane; niba ukora ikintu cyose ukarenza urugero, amaherezo uzababara.”

Tinniswood yavukiye mu mujyi wa Liverpool mu Majyaruguru y'Uburengerazuba bw'Ubwongereza ku ya 26 Kanama 1912. Uyu mukambwe, yabayeho mu ntambara ebyiri z’Isi, abaho mu byorezo bibiri byazengereje Isi; icyorezo cy’Indwara y’Ibicurane, ndetse n’icya Covid-19. 

Nk’uko Guiness ibitangaza kandi, John afite amateka akomeye yo kuba ariwe mugabo ukuze cyane ukiriho wabashije wabashije kurokoka intambara ya kabiri y’Isi yose. Yavutse mu mwaka umwe n’uwo ubwato bwa Titanic bwarohamiyemo.

Alfred wakoze mu ngabo z'u Bwongereza, yaje no kuba umucungamutungo muri serivisi y'amaposita yo mu Bwongereza arimo Royal Mail, BP na Shell, mbere y'uko asezera mu 1972.

Umugore we bashakanye, Blodwen yitabye Imana mu 1986 afite imyaka 44 gusa y'amavuko. Uyu munsi, Tinniswood afite abuzukuru bane n'abuzukuruza batatu. 

Mu buzima bwe bwose, Tinniswood ni umufana w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Liverpool, kandi mu myaka 19 yose iyi kipe yegukanye ibikombe bya shamiyona ndetse n’indi 8 yegukanye ibikombe bya FA, yari ariho.

Kugeza uyu munsi, uyu musaza wakoze mu buyobozi bw'ingabo z'U Bwongereza, atuye mujyi wa Southport uri ku nkombe z'u Bwongereza aho akomeje kwitabwaho.

Ushinzwe kumwitaho by’umwihariko aherutse kubwira BBC ko ari ishema kwita kuri Tinniswood, “umuntu utangaje ufite inkuru nyinshi zo kuvuga, ukunda gusoma ibinyamakuru no kumva Radio.”

Umugabo ushaje kurusha abandi bose wabayeho igihe kinini ku Isi, ni Jiroemon Kimura (1897–2013) wo mu Buyapani, wabayeho kugeza ku myaka 116 n'iminsi 54.

Ni mu gihe umugore ukuze cyane ku isi ari Maria Branyas Morera w'imyaka 117 y'amavuko akaba atuye muri Espagne.

Reba amwe mu mafoto ya Tinniswood, umugabo ukuze kuruta abandi bose ku Isi:


Tinniswood yagizwe umugabo ukuze cyane ku isi na Guiness World Records

    

       
Buri wa Gatanu Tinniswood arya ifi n'ifiriti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • onesphorebizimana7@gmail.com2 weeks ago
    Ibi ni ukubeshya muzaze tubereke abamuruta





Inyarwanda BACKGROUND