Benshi bibaza impamvu zituma abagore bakuze bajya mu rukundo n’abasore babyaye, cyangwa bamwe bakabafatirana n’ubukene bwabo bakabaha amafaranga, babasaba kubakunda cyangwa guhura nabo mu buryo bw’ibanga bakaryamana bashimisha imibiri yabo, kabone nubwo baba bafite abagabo bamaranye imyaka myinshi babana.
Mbere yo kugaruka ku byavuzwe n’ubushakashatsi,
hatangajwe ijanisha ku myumvire y’aba bagore bakuze bihebera abasore bakiri bato n'imyumvire ibaranga:
34% by'abagore ku Isi bafite imyaka 40-60 bakundanye
n'abasore bakiri bato. Mu gihe 56% by'abagore ku Isi bifuza kuryamana n’abasore
bakiri bato cyane mu myaka.
81% by'abagore ku Isi bahitamo gutandukana n’abagabo babo bakuze bakibanira n’abasore bakiri bato. Gusa 71% by'abantu ku Isi bemeza ko umugore ukundana n’umusore ukiri muto anezezwa n’ubuzima bwe kuruta gushakana n’umugabo umuruta cyangwa bari mu kigero kimwe.
Ibi bigaragazwa nuko
15 % by’abagore bo mu Bwongereza bashakanye n’abasore bakiri bato kandi bagataka iby’umubano
wabo bavuga ko bishimye ugereranije n'abashakanye n'abakuze.
61% by'abantu ku Isi bemeza ko umubano w’abantu batandukanye
mu myaka bagira umubano mwiza
utarangwamo amakimbirane. 25% by'abagore bifuza abasore bato mu rukundo baba
bafite ingo, naho 48% by'abagore bifuza urukundo rw’abasore bato akenshi baba
batishimiye imibonano mpuzabitsina mu ngo barimo.
69% by'abashatse bifuza gushakana n’abasore bato nanone,
bavuga ko byabafasha gukomeza kwishimira urukundo kugeza bashaje. 14% by'abagore
bakuze bakundana n’abasore bato bahorana ubwoba bwo kubabura kubera umunyega barimo batifuza gutakaza.
Ikinyamakuru Gitnux gitangaza ko kuba abagore bifuza
abasore bakiri bato biterwa nuko aba basore baba bagifite imbaraga mu ngingo zabo, bityo bagakomeza kwishimira imibonano mpuzabitsina, ariko bigahura n’uko
abasore bamwe na bamwe bifuza abagore bakuze kuko bavuga ko bubaka urugo
rugakomera nta rwaserera bahuye nayo nk'uko bibagendekera igihe bashakanye n’abakiri
bato.
Batangaza ko kandi umugabo agenda atakaza imbaraga uko
akura, ibyo bikaba byamuviramo ingaruka zo kudashimisha uwo bashakanye mu
buriri mu gihe umugore we akomeza gukunda imibonano ku rwego rwo hejuru nubwo
yaba akuze bikamutera kwifuza abafite imbaraga zihagije.
81% by’abagore bashakanye n’abasore bato batangaza ko bishimye mu rukundo ndetse ko nta gitekerezo cyo kwaka gatanya bafite bashingiye ku byishimo bahabwa mu buriri.
Abandi bagore bakuze bahitamo gusigasira izina ryabo no kwanga gusenya, ahubwo bakabaho baca inyuma abo bashakanye bamaze gukura bajya kwishakira basore bakiri bato bafite imbaraga.
Benshi mu bagore bamaze bakuze, baganira bavuga ko biryoha gushakana n’umusore ukiri muto. Nk'uko bakomeza
kubivugaho, 34% by'abagore bafite imyaka 40
kugeza 60 bakundanye n'abasore bakiri bato, naho 16% by'abashatse barimo
umugore ukuze n'umusore muto, mu gihe 56% bifuza uyu mubano, naho 81% bakavuga
ko banyuzwe cyane igihe bakundwaga n’abasore bakiri bato.
Gushaka no kunezerwa mu rugo ntibigendera ku myaka nk'uko bigarukwaho.
Ibi bigaruka ku mvugo ivuga ko imyaka ari imibare,
ndetse ko urukundo rujya aho rushaka. Akenshi abantu barakundana ndetse
bakabana imyaka idatekerejweho cyane kandi n’urukundo rugakomera, gusa bamwe
bemeza ko umugore wakunzwe n’umusore ukiri muto akomeza gusa n’agakobwa kakiri
gato ntasaze kubera ibyishimo biba muri uyu mubano.
Ubushakashatsi bwemeza ko aba basore bagiye mu rukundo badakunda gusa ahubwo bubaha n'aba bagore bakuze kuko bababona mu isura y'ububyeyi bigatuma babasazisha neza mu byishimo.
Umusore washakanye n'umugore ukuze akenshi bamuvugaho amagambo atari meza arimo kuba bavuga ko yamwemeye kubera ko akurikiye amafaranga, agahinda gakabije, kurya uburozi n'ibindi. Gusa ibinyamakuru bitandukanye ndetse n'ibitekerezo bya benshi byemeza ko umusore muto yakunda cyangwa agashaka umugore ukuze kubera urukundo gusa.
TANGA IGITECYEREZO