Vitamini D ni zimwe muri Vitamin umubiri wa muntu ukenera umunsi ku wundi kuba nkeya kwazo bigateza ibibazo bikomeye mu ngingo nko kwangirika amagufa ndetse no kuribwa imitsi n’ibindi biganisha ku ngaruka zikomeye.
Buri Vitamini ziboneka mu biribwa abantu bakoresha
barya cyangwa banywa, zigira akamaro gatandukanye mu mubiri ndetse zikagira
ingaruka zikomeye ku mikorere y’umubiri wa muntu uko bukeye n’uko bwije.
Vitamini D ifasha umubiri mu buryo butandukanye
ariko ikagira imbaraga mu kubungabunga ubuzima bw’amagufa agakomera ndetse
agakora neza bikayarinda no kuvunika byoroshye cyangwa kumungwa.
Ibi bituma bamwe bageze mu zabukuru bakunze koroha
amagufa bafashwa gukomeza kubaho bakomeye igihe bimenyereza kurya ibikungahaye
kuri Vitamini zo mu bwoko bwa D.
Ikinyamakuru Care/of gitangaza ko izi Vitamini zo mu
bwoko bwa D zifite akamaro gakomeye ku buzima bw’imyororokere cyane cyane ku gitsin agore, kuko zifasha
imyanya y’ibanga yabo gukora neza.
Batangaza ko kubura kwa Vitamine D ihagije mu mubiri ku mugore biba bibi cyane mu gihe cyo kujya mu mihango ikaba yaza mu buryo bubi ari nako uburibwe buba bwinshi.
Bitangazwa ko Vitamini D nke mu mubiri ku
bitsina byombi, biganisha ku kongera umusemburo wa testosterone, bikaganisha ku
bimenyetso bishobora gutera izindi ndwara zikomeye birimo kuribwa umutwe,
isereri ikabije, umuvuduko w’amaraso ukabije, umubyibuho ukabije n’ibindi.
Vitamini D igenzura uyu musemburo wa testosterone
ukaringanira ku buryo utaba mwinshi ugateza ibindi bibazo, kubura kwayo bigaca amarenga ko nta bwirinzi buhagije umubiri ufite.
Dore ibiribwa byoroshye kubona bikungahaye kuri Vitamini D:
1. Ibihumyo
Ibihumyo “ Mushrooms” ni zimwe mu mboga ziryoha
cyane ndetse zigakunda kwimeza ahantu hari imigina. Ni zimwe mu mboga
zikungahaye kuri Vitamini D ikenerwa mu buzima burimo n’ubw’imyororokere.
Uretse
Vitamini D, ibihumyo bifite n’izindi Vitamini ziganjemo n’imyunyungugu
itandukanye kandi ikenewe na buri wese yaba igitsina gabo cyangwa igitsinagore.
Bifite Fiber, Protein, Vitamin C, Folate, Iron, Zinc na Manganese na Vitamini
D, Thiamin, Riboflavin, Niacin, Vitamin B6, Pantothenic Acid, Phosphorus,
Potassium, Copper ndetse na Selenium.
2.
Ibijumba
Ibijumba
nabyo biri mu biribwa bikungahaye kuri vitamini D ikenewe mu mubiri wa muntu.Uretse iyi vitamini itaboneka mu biribwa byinshi, ibijumba bifite izindi
vitamini zirimo vitamini C ifite akamaro ko gusukura uruhu ndetse n’imyunyungugu nka potassium n’izindi
nyinshi.
3.
Amagi
Amagi
ari mu biribwa bikungahaye kuri poroteyine ndetse n’izindi vitamini zikenewe
cyane nka vitamini A, D, E, K, B1, B2, B5, B6, B9 na B12.
TANGA IGITECYEREZO